Banyarwanda,banyarwandakazi
Col Karegeya Patrick                        Esperance Mukashema
Maze kumva inkuru y’inshamugongo yerekeranye n’urupfu rwa nyakwigendera
Patric Karegeya,nabonyeko amazi amaze kurenga inkombe.
Birababaje kwambura umuntu ubuzima atali wowe wabumuhaye,kandi amaherezo yacu twese ni urupfu.
Umuntu uva amaraso,umuntu uzi ukuntu kubura uwe bibabaza agatinyuka akambura undi ubuzima,ntabwo aba akili umuntu ahubwo ni inyamanswa.
ni shitani yateye igihugu cyacu aliko Imana yacu irabibona kandi niyo mucamanza mukuru
Abana ba Karegeya mubagize imfubyi,umugore we mumugize umupfakazi,ababyeyi be murabahekuye none mugiye kwicara mu rugwiro
mubyine insinzi.
Ntabwo ndi umuhanuzi,aliko amaraso arasama.Mu minsi mike mugiye kubyishyura,ndetse mwe nta numwe uzabalilira.
Amahano mwateje igihugu muzajyana nayo,Imana igiye kubabaza byinshi.
Nge wandika iyi nkuru nzi kuba imfubyi uko bimera,nzi gupfakara uko bimera
nzi gupfusha imfura uko bimera,wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona
kuko wajyaga ugirango ni imikino.
Ese ko ufite byose wabuze iki kugirango wishime?Karegeya arapfuye aliko ntabwo aliwo muti wibibazo ufite ahubwo urabyongereye.Uzabe umugabo
witegure inkurikizi y’ubugome.
Ubaye ruhinyuza Imana kuko Imana Irema ukica.Ubu ugeze hagati y’imisozi ibili
aliko urarye uli menge umunsi yakubonye izatenguka muhulire mu kabande.
Banyarwanda,dusenyere umugozi umwe,tuli abavandimwe kandi Imana
igiye kudutabara ntimucike intege ahubwo Mwiragize Yesu.
Nongeye kwihanganisha umuryango wa Patric Karegeya.
Mukashema Esperance.
Placide KayitareAFRICABanyarwanda,banyarwandakazi Col Karegeya Patrick                        Esperance Mukashema Maze kumva inkuru y'inshamugongo yerekeranye n'urupfu rwa nyakwigendera Patric Karegeya,nabonyeko amazi amaze kurenga inkombe. Birababaje kwambura umuntu ubuzima atali wowe wabumuhaye,kandi amaherezo yacu twese ni urupfu. Umuntu uva amaraso,umuntu uzi ukuntu kubura uwe bibabaza agatinyuka akambura undi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE