Abacuruzi mu mujyi wa Rubavu baratangaza ko babajwe cyane no kuba ubu ifu y’ifarini n’ibigori (kawunga) bacuruzaga batakiyicuruza neza kuko iri kujya i Goma muri Congo aho igura macye kubera ko nta musoro yakwa igeze yo.

Ifu y'ibigori ya MINIMEX i Goma irahendutse kurusha i Rubavu

Ifu y’ibigori ya MINIMEX i Goma irahendutse kurusha i Rubavu

Hashize iminsi irenga gato icyumweru amafu y’uruganda rwa MINIMEX acururizwa i Goma cyane, aho umufuka w’ifu y’ibigori bita kawunga ugura amafaranga 11 500 y’u Rwanda naho hakuno i Rubavu uyu mufuka ukagura 14000Frw.

Impamvu yateye ibi ngo ni uko nta musoro amafu ya MINIMEX ubu ari gusabwa muri Congo mu gihe mu Rwanda ngo umusoro ku nyongera gaciro abacuruzi bavuga ko uri hekuru.

Isoko rinini ry’aya mafu ngo riri mu mujyi wa Goma, abacuruzi b’i Goma n’abaturage baho bakaba abenshi bazaga i Rubavu kugura yo no kurangura aya mafu, ariko ubu aya mafu akaba ari kubasanga iwabo.

Nsengiyumva Sylvestre umucuruzi i Rubavu ucuruza aya mafu avuga ko abakiliya benshi bazaga kurangura no kugura bava muri Congo ubu ntabo bagifite.

Nsengiyumva Sylvestre ucuruza amafu i Rubavu

Nsengiyumva Sylvestre ucuruza amafu i Rubavu

Ati “Mbere twacuruzaga imifuka 500 ku munsi none ubu ntabwo ndenza  imifuka itanu ku munsi kuko abaguraga ubu bagurira iwabo.

Turi kwibaza icyo uruganda ruri mu Rwanda rutumariye abanyarwanda niba hano ibicuruzwa bihenze kurusha muri Congo.”

Mu mujyi wa Rubavu abacuruzaga amafu ya MINIMEX bavuga ko bacuruzaga imifuka iri hagati y’ibihumbi icumi na 20 000, ariko ubu ngo ntabwo barenza imifuka 100 ku munsi kuko isoko ryabo ryari muri Congo.

Mukarukundo Jeannine umucuruzi nawe wajyanaga ifu muri Congo, yayigejejeyo muri iyi minsi abacongomani bamubwira ko ntayo bari bufate kuko ifu ubu bayifite ituruka mu Rwanda ikabasanga iwabo.

Avuga ko badashobora gucuruza akawunga kuko muri Congo igiciro kiri hasi ku buryo n’abanyarwanda ngo bashobora kujya bajya muri Congo kuyizanayo magendu nib anta gikozwe vuba

Jeannine yajyanaga ifu i Goma nk'ibisanzwe ayigejejeyo bamubwira ko ubu ihabasanga ivuye ku ruganda i Kigali

Jeannine yajyanaga ifu i Goma nk’ibisanzwe ayigejejeyo bamubwira ko ubu ihabasanga ivuye ku ruganda i Kigali

Pierre Damien Bazimaziki wo mu rugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko ikibazo nyuma yo kukimenya basanze kitoroshye, ubu ngo bari kureba abo bireba ngo gikemuke.

Ati “Ntibikwiye ko ibintu bikorerwa mu Rwanda bigacuruzwa kuri macye muri Congo.”

Yahumurije abacuruzi ababwira ko Leta itakwemera ko abaturage bicwa n’inzara, ko bagiye gukora ubuvugizi mu gihe gito bigakemuka.

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW/Rubavu

Yisangize abandi:

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/IMG-20131220-WA0000.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/IMG-20131220-WA0000.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAAbacuruzi mu mujyi wa Rubavu baratangaza ko babajwe cyane no kuba ubu ifu y’ifarini n’ibigori (kawunga) bacuruzaga batakiyicuruza neza kuko iri kujya i Goma muri Congo aho igura macye kubera ko nta musoro yakwa igeze yo. Ifu y’ibigori ya MINIMEX i Goma irahendutse kurusha i Rubavu Hashize iminsi irenga gato icyumweru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE