Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke- Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe.

Dufitumukiza-Elias-yerekana-umusaruro-uruganda-rwe-rwatunganyaga_-Photo_-Kigalitoday

Uru ruganda rwafunzwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) muri gahunda iyi minisiteri ifite yo kureba niba umuceri wa mbere izo nganda zisohora ufite ubushobozi bwo guhangana n’undi uturuka mu bihugu byo hanze.

Ngo hari inganda zisohora umuceri wa mbere ariko utari mwiza. Mu gihugu hose hari inganda z’umuceri zigera ku 10 kubera iyo gahunda; nk’uko bisobanurwa na Minisitiri wa MINICOM, Francois Kanimba.

MINICOM yashyizeho itsinda rifite ibikoresho bigezweho rigiye kuzenguruka muri izo nganda risuzuma niba zuzuje ibisabwa mu byumweru bibiri rikaba ryarangije gutanga umwanzuro, abo bazasanga bujuje ibisabwa bagahita bakomorerwa.

Mu gihe ibyo bitararangira ariko, Dufitumukiza, nyiri uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” yifuza ko bamudohorera agatunganya toni zisaga 400 ziri mu bubiko kuko zirimo kwangirika bikamuteza igihombo kiknini.

Ku munsi urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutonora hagati ya toni 15 na 17 z’umuceri, rugatunganya umuceri uri mu byiciro bibiri.

Guhagaragara k’uru ruganda byagize ingaruka ku baturage kuko bajyaga babona aho batunganyiriza umusaruro wabo byoroshye, ndetse bakabona ibiryo by’amatungo ndetse rwari rwaratanze akazi ku bantu barenga 20 bahatuye.

Ikindi nuko abahinzi b’umuceri babajwe cyane n’ifungwa ry’urwo ruganda kuko rwari hafi yabo kandi rwabaguriraga ku giciro cyiza. Uru ruganda rwahaga abahinzi amafaranga 300 ku kilo cy’umuceri udatonoye mu gihe aho bagurisha ubu babaha amafaranga 273 kandi ari kure; nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mukarusagara Veneranda.

Umusaruro urimo kwangirikira mu bubiko bw’uruganda. Photo: Kigalitoday

Umusaruro urimo kwangirikira mu bubiko bw’uruganda.

Kuri ubu abahinzi baracyagononwa kugemura umusaruro wabo mu ruganda rwa Mayange kuko bavuga ko rubahenda mu gihe bategereje ko uruganda rwa Ruhuha rukomorerwa rukongera gukora maze bakagenura yo kuko rubahera ku giciro cyiza.

Gufunga uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” kandi byatangiye kugira ingaruka ku bahinzi kuko bongeye kujya basekura umuceri mw’isekuru kandi byaraciwe.

Nyiri uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” avuga ko ibaruwa yabonye tariki 11/01/2013 yashyizweho umukono na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yamusabaga kumuha lisiti y’imashini akoresha n’igihugu zakorewemo, kwerekana umusaruro uruganda rutanga ku muceri nomero ya mbere ku biro ijana by’umuceri udatonoye ndetse no kwerekana lisite y’amakoperative nkorana nayo .

Ati “natangajwe no kumva bongera ku bimbaza kandi nari nabibashubije muri raporo y’ikigo cy’ubuziranenge cyakoze nanjye ndayibaha, yakozwe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize”.

Ngo mu gihe yiteguraga gusubiza ibi byose yasabwaga yatunguwe no kubona bamufungiye uruganda kandi atarabasubiza.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Dufitumukiza-Elias-yerekana-umusaruro-uruganda-rwe-rwatunganyaga_-Photo_-Kigalitoday.jpg?fit=490%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Dufitumukiza-Elias-yerekana-umusaruro-uruganda-rwe-rwatunganyaga_-Photo_-Kigalitoday.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAInkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke- Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe. Uru ruganda rwafunzwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) muri gahunda iyi minisiteri ifite yo kureba niba umuceri wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE