Mu gihe Mushayidi Déogratias wamaze gukatirwa bidasubirwaho gufungwa ubuzima bwe bwose, kuri ubu Ntakirutinka Charles bahoze babana muri Gereza Nkuru ya Kigali, ni we umwitaho muri Gereza ya Mpanga aho afungiye kuko umuryango we uba muri Canada.
Amakuru dukesha Izuba Rirashe avuga ko Mushayidi nta muryango afite mu Rwanda, uretse abarwanashyaka ba PS Imberakuri na FDU Inkingi n’uwahoze ari Minisitiri wo Gutwara Abantu n’Ibintu Ntakirutinka Charles nta wundi muntu umusura aho afungiye.
Mushayidi w’imyaka 51 y’amavuko yagize ati “Jye nta muryango mfite ino mu Rwanda, umugore wanjye n’abana baba muri Canada, iyo nshatse kuvugana n’umuryango wanjye mbinyuza kuri Ntakirutinka Charles, kandi aransura cyane uko abishoboye.”
Mushayidi avuga ko ubucuti bwe na Ntakirutinka bwatangiye ubwo bari bafunganwe muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izna rya 1930.
Mushayidi agira ati “Buriya muri Gereza nari mfunganwe na Ntakirutinka, Ntaganda Bernard, Mutsindashyaka na Kalisa [BCDI], twabanye mu buzima bukomeye, twese nk’uko nawe uzi imibereho yo muri Gereza, ariko Ntakirutinka ni we unsura kenshi.”
Mushayidi avuga ko ubu abayeho neza muri Gereza ya Mpanga bitandukanye n’uko yari afashwe muri Gereza Nkuru ya Kigali. Mushayidi yagize ati “Banzanye hano batambwiye, mpageze nabanje gufungirwa mu kato nyuma ariko biza gukemuka uhereye mu kwezi kwa Gatanu, icyo nshatse kurya ndakibona, ubuzima navuga ko bumeze neza cyane ugereranyije n’ukuntu nari mfashwe muri PCK [1930] ; nsubijwe i Kigali naba ngowe cyane”. Mushayidi yimuriwe muri Gereza ya Mpanga tariki ya 26 Mata 2012.
Mushayidi wahamijwe ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano, no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho nta mahirwe yo kujurira asigaranye uretse kuba yahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika igihe azisabye.
Ntakirutinka Charles kuri ubu wita kuri Mushayidi, yarangije igihano cye muri Werurwe 2012, ahita afungurwa nyuma y’imyaka icumi y’igifungo yakatiwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu bigizwe no kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yari yatawe muri yombi ubwo we n’uwari Pereziwa w’u Rwanda bashakaga gushinga ishyaka rya PDR Ubuyanja.  Mushayidi afitanye ikibazo na Gereza ya Mpanda
Ubwo Umumyamakuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yamusuraga muri Gereza tariki 23 Ukwakira 2012, yasanze afitanye ikibazo na Gereza, avuga ko hari ubutumwa yagerageje kohereza hanze ariko Ubuyobozi bwa Gereza bukabuzitira.
Mushayidi yagize ati “Ikibazo gikomeye mfite ni icya “correspondance”, wandika urwandiko rugatinda mu Buyobozi bwa Gereza. Jye nashatse Umujyanama mu by’amategeko, ariko nshaka ko nafashwa n’Umuyobozi w’Ishyaka ryanjye [PDP-Imanzi] ku buryo uyu mujyanama yakwishyurwa ; ibyo ni byo nifuza ariko ibaruwa n’ubu iracyari hano.”
Mushayidi yongeyeho ko adateganya gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kuko atemera icyaha n’ubwo urukiko rwakimuhamije. Cyakora avuga ko nabona umujyanama mu by’amategeko azamenya icyo azakora kizatuma asohoka muri Gereza.
Mushayidi avuga ko afunzwe ku mpamvu za politiki , cyakora yemeza ko abayeho neza n’ubwo afunzwe, kuko arya icyo yifuza, akora siporo yo kugorora ingingo no kwiruka byibuze amasaha abiri ku munsi.
Avuga ko abamusura bamusigira amafaranga kenshi mu Buyobozi bwa Gereza ku buryo icyo akeneye kugura, ashobora kukigurira.

Placide KayitareAFRICAMu gihe Mushayidi Déogratias wamaze gukatirwa bidasubirwaho gufungwa ubuzima bwe bwose, kuri ubu Ntakirutinka Charles bahoze babana muri Gereza Nkuru ya Kigali, ni we umwitaho muri Gereza ya Mpanga aho afungiye kuko umuryango we uba muri Canada. Amakuru dukesha Izuba Rirashe avuga ko Mushayidi nta muryango afite mu Rwanda, uretse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE