Afrika bagicumbagira muri Demokarasi
Afurika haguruka ! Dore ingero zigaragara ko hari aho igishashi cya Demokarasi kibonesha. Ni byiza ko turangwa no kunenga ibitagenda ariko n’ibikwiye gushimwa ntitukabirenze ingohe.
Hari uwagira ati “kuki uvuze igishashi, ko utavuze ko Demokarasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ijana ku ijana, uyu munsi si uwo gutanga amanota ni uwo kugaragaza ibyiza buri wese yabonye bishobora kubera urumuri ibihugu byose byerekeje mu matora n’abanyapolitiki bahatanira kuyobora ibihugu byabo.
Ubu inkuru ku Isi yose yabaye kimomo ko Barack Obama yatsinze Mitt Romney mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni byiza ko mwabimenye, ariko ubu ikintu gikomeye mwumvise ukuntu Mitt Romney yahise atangaza ko yemeye ko yatsinzwe ubuzima burakomeza. Yagize ati “Maze guhamagara Perezida Obama mushimira ku ntsinzi ye kandi ndashimira mwe mwese mwitabiriye amatora.â€
Ubu hari uwahita yihanukira akavuga ko byose ari process (biza buhoro buhoro) ngo na Amerika yanyuze muri byinshi, ngo bo barakiyubaka. Kugeza ryari ? Sinshaka kubyumva kuko iyo amaraso ameneka abenegihugu bazira abafite inyota y’ubutegetsi si ay’ababa bashaka ubutegetsi, igitangaje kandi bitwaza ko baharanira inyungu z’abahohoterwa.
Ni byo simbihakanye ko buri gahugu kagira umuco n’imitegekere bikaranga. Ariko na none gukopera ni byiza. N’ubwo umuntu yakwandika akaruha, ahantu hose hakwiye kugera ku ntera nk’iyo tureba mu bihugu bimwe, uburyo bisohoka mu matora umwuka ari mwiza, utsinzwe agashimira mugenzi we ko yamutsinze, agategereza manda ikurikiraho hatabayeho gutekinika ngo bikurikirwe no kumena amaraso cyangwa gusebanya.
Ingero ni nyinshi. Kenya, igihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, mu matora aheruka abenshi barabyibuka amaraso yamenetse ubwo Mwai Kibaki yangaga kurekurira Laila Odinga byavugwaga ko yamutsinze, bikanyura mu buhuza kugira ngo amahoro agaruke.
Ubu Fatou Bensouda wasimbuye Luis-Moreno Ocampo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha afite akazi ko gukurikirana abagize uruhare mu mvururu zakurikiye amatora.
Noneho ubu bageze igihe cyo kwerekeza mu yandi matora, ingero nziza z’ibihugu byitwara neza mu matora badatekinitse ngo nyuma bikurikirwe n’imvururu utsinzwe akemera ko yatsinzwe. Iryo si isomo ? Amatora yo muri kenya ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2013 tubasabire kwiga.
Ahandi muri Afurika gusohoka mu matora bitoroheye, mu matora ya 2010 muri Côte d’Ivoire Alassane Ouattara na Laurent Laurent Gbagbo bombi bavugaga ko batsinze amatora. Muzi ko byasabye ko amahanga yinjira muri iki kibazo kugeza n’ubwo muri Mata uyu mwaka Gbagbo yaje kuvanwa ku butegetsi ku ngufu.
Tuvuye ku isomo ry’igishashi cyo gusohoka mu matora neza nk’uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagenze, Perezida Sarkozy yakubiswe inshuro na François Hollande. Sarkozy yaremeye, yifuriza Hollande wamutsinze imirimo myiza. Ibyo kandi byabaye Sarkozy ariye manda imwe rukumbi, Itegeko Nshinga ryaramwemereraga indi, ariko abaturage bamweretse ko batakimukunze atanga ’Champs-Élysées’.
Tutavuze gusa ku bemera ko batsinzwe, muri Afurika harimo n’abahitamo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo babone uburyo bwo kumatira ku butegetsi. Ubu Obama ntazarenza manda ya kabiri yahawe. Si ndi umupfumu ariko ndeba uko manda zagiye zisimburana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Habura iki iwacu muri Afurika ? Abanyapolitiki bahatana mu matora bagire ikinyabupfura cyo kwemera ko batsinzwe mu gihe barushijwe amajwi. Uwatsinze na we manda ye irangire ahe rugari abandi.
Nyabuna mumbwilire Kagame niba yashoboye kureba uko amatora yagenze muli America ,ese ahali yaba ataboneye isomo . Aho atinya umugore ngo atazamutsinda agahitamo kumufunga .
Ese iyo yemera bagahatana akongera akiba amajwi nkuko yabigenje igihe yahatanaga na Rukokoma .
Umuntu uli ku butegetsi agatinya guhanagana n’abandi koko .
Ubwo se ko ugiye kuzahava nabi na famille yawe ikangara idashobora kubona nuyiha amazi kubera ubwicanyi wagiriye abanyarwanda . Polae sana Nyakubahwa .Wasabye ko tukubwira ko tukurambiwe none tugusabye kuva mu kibuga kuko uyu mukino ntabwo wawushobora urakurenze .
Buriya iyo Mit Romney aba mu Rwanda twari kumwita ko afatanije na Al Qaeda, agafungwa, agakatirwa imyaka 8. Iyaba muri Uganda, twari kumwita umwanzi wamajyambere, nawe akagana inkiko ko yibwe amajwi ye. Sarkosy iyo aba muri Cote d’Ivoire, yari kwanga kuva kubutegetsi. Francoise Hollande akarwana nawe kugeza umwe anesheje.
Intore intore intore intore intore
inkeragutabara inkeragutabara
imisuzi ya kagame! Puuu ntumfate nabanje kayumba nyamwasa, pilato uri umugome w’ikigoryi! Wowe waravumwe ningoma yawe usigaye kubuce n’ingegera zawe zirirwa zimenesha rubanda