Abarimu barasaba Leta ifunguro rya saa sita
Kuri uyu wa kane mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafite aho bahurira n’uburezi mu mirenge n’uturere tugize Intara y’Amajyepfo n’iburengerazuba, abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, n’Abayobozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi muRwanda(REB) abarimu basabye Minisiteri y’uburezi ko yabagenera ifunguro rya saa sita mu rwego rwo kunoza umurimo wabo.
Bamwe mu barimu bitabiriye ibiganiro ku ireme ry’uburezi.
Mu gihe leta yifuza ko ireme ry’’uburezi mu mashuri y’inshuke, abanza ayisumbuye na Kaminuza birushaho kwimakazwa, abarimu bigisha mu mashuli abanza barasaba inzego za leta ko zabagenera ifunguro rya saa sita, kugirango nabo babone uko bita ku masomo baha abanyeshuri.
Aba barimu bavuze ko umushahara bahabwa utabemerera kubona amafaranga batanga mu ngo zabo hanyuma ngo bagire andi basagura yo guhora batega bajya mu ngo zabo gufata ifunguro rya saa sita.
Aba barimu bakomeza bavuga ko iyo bagiye kuruhuka bibasaba kugenda n’amaguru bityo bakagera ku ishuli batinze ndetse bamwe muri bo bagahitamo kwihamira ku bigo kandi bashonje.
Bavuze ko uyu mutwaro bawukuriweho ibyo basabwa kuzuza babisohoza nta zindi mbogamizi zibayeho.
Tabaro Jean Claude ni umwarimu kuri college de la paix mu karere ka Rutsiro yavuze ko ubushobozi bwa mwarimu butamwemerera kugira ikindi yakora gisaba amafaranga ari hejuru y’umushahara we yavuze ko iki cyifuzo cya mwarimu leta iramutse icyitayeho byarushaho kubera byiza abarimu.
Yagize ati: Iyo mwarimu akererewe siwe wenyine bigiraho ingaruka ahubwo bigera no ku banyeshuri ugasanga ireme ry’uburezi ridindiye.
Rutayire John umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda(REB) yavuze ko leta itabona amafaranga yo gutunga mwarimu ajyanye n’ifunguro rya saa sita ko ahubwo icyo yihutiye gukora ari ugushyiriraho ibigo by’imali bigamije korohereza mwarimu kubona inguzanyo kandi ko iri kubaka amacumbi hafi y’ibigo bakoreraho kugirango bagabanye ingendo za hato na hato bakoraga.
Yagize ati: “Icyo twifuza nuko mwarimu atera imbere kumuha ifunguro rya buri munsi twumva ari ukumumugaza kurushaho”.
John Rutayidire Umuyobozi wa REB.
Rutayisire yavuze ko bari gufasha mwarimu kwifasha kuko kuri ubu hashyizweho abarimu b’abanyamahanga (Shool Best Mentors) muri buri murenge bazajya bigisha abarimu bagenzi babo ururimi rw’icyongereza,kugirango ireme ry’uburezi mu Rwanda ritere imbere.
Muri iyi nama hafashwe umwanzuro ko hagiye gutegurwa imfashanyigisho zigamije gufasha abanyeshuri kugira umuco n’amatsiko yo kuvumbura bonyine ibyabafasha kwiyigisha bonyine ubwabo mwarimu atabigizemo uruhare wenyine,ahubwo bagafatanya.
Iyi nama ikaba iteraniyemo abafite aho bahurira baturuka mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi na Rutsiro two mu ntara y’iburengerazuba.
MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Mbega bwenge buke!!ariko ntawamurenganya arahaze…
Umuntu aravuga ko adafite ubushobozi bwo kubona ifunguro rya saa sita warangiza ngo mugiye kubaka amacumbi hafi y’ibigo? Ayo macumbi azaba ari ubuntu se? Hanyuma se uwo mwarimu azabasha gutunga ingo ebyiri ate noneho?
Ntibakaze guhagira ku bantu!!! hanyuma se uwo mugabo/mugore naba kure y’urugo rwe bumva ingaruka birugiraho? Nta bana afite se bamukeneye cg bagomba gupfa mu iterura mu gihe we yigisha imibare abana ba rubanda? Hari ibintera ikintu rwose mu mvugo yabo bayobozi binda nini.ASYI WE!!!