Abantu babiri barimo umukobwa witwa Akeza Divine w’imyaka 16 na Agasaro Claudine bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho bakurikiranweho icyaha cyo kwiba abana bakajya kubagurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi avuga ko uyu mukobwa n’uyu mugore bafunzwe bazira gushimuta abana bakabagurisha nubwo hataramenyekana aho babagurishiriza.

Supt. Mbabazi yagize ati “Nibyo hafunzwe umukobwa w’imyaka 16 wakoraga akazi ko mu rugo witwa Akeza Divine na Agasaro Claudine. Uyu Claudine niwe uyu mukozi yari ashyiriye umwana w’imyaka ibiri n’igice witwa Gatesi Queen ufite se witwa Mucyaza Fred.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe mu cyumweru gishize, bafatirwa i Gikondo ndetse bikaba bivugwa ko Agasaro ari we waba acuruza abana ariko batazi aho yabajyanaga.

Amakuru aturuka mu baturage batuye ahitwa Rwarutabura mu murenge wa Nyamirambo aho uyu mwana yari yashimutiwe, bavuga ko uyu mukozi wakoraga akazi ko mu rugo nubwo yari amaze igihe nta kazi afite ko yari asanzwe akunda kuza ku rusengero ruri muri ako gace kandi akaba yaragaragaraga nk’aho yakundaga gukinisha utwana hanze y’urusengero, naho ari uburyo bwo gushaka uko atwiba.

Uwitwa Mukeshimana Fidele yagize ati “Uyu mukobwa yakundaga kuza ku rusengero cyane agakinisha abana hanze yarwo ntitumenye ko aba gashaka kubiba. Nibwo yaje kujyana umwana umwe. Niba aho yamujyanye baramwanze ? Twaje gushiduka yafashwe na Polisi nyuma y’aho yari yaratwariye umwana w’uwitwa Mucyaza Fred ndetse anavuga n’abandi batanu bakoranaga muri ubwo bucuruzi, abandi bane muri bo ngo bagizwe bararekwere.”

Supt. Mbabazi avuga ko icyaha cyo gushimuta gihanishwa ingingo ya 258 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko iyo icyaha gihama uwagikoze ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku 10 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Yasoje atanga ubutumwa ku babyeyi abakangurura gukurikirana abana babo aho kubarekera abakozi ngo babe ari bo bamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse anakangurira abaturage kwirinda ibi byaha byo gushimuta kuko bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’ibyaha ndengakamipaka