Uwimana Angelique, afite abana barindwi (Ifoto/Umutesi. C)

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buravuga ko abana 44% barya nabi, naho 66.6% baragwingiye.

Intandaro y’iki kibazo ngo ni ababyeyi babyara abo badashoboye kurera.

Uwimana Angelique, afite abana barindwi, bane muri bo   barwaye Bwaki. Avuga ko atazi gahunda yo kuboneza urubyaro(we yita ONAPA) kandi nta nubwo azi akamaro kabyo kuko nawe ubwe avukana n’abandi 14.

Nubwo avuga ko nta mpamvu yo kuringaniza urubyaro; Uwimana Angelique avuga ko bimugora guhahira abana 7.

Uzamukunda Chantal afite abana bane, ntabwo abana n’umugabo ndetse avuga ko yagiye atamusezeye ariko yamenye ko umugabo we yamucitse kubera inzara.

Iyo yagiye guca inshuro(guhingira abantu), ashobora guhembwa atarenze 700FRW ku munsi.

Nsanzimfura Jean Damascene umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rutsiro avuga ko abana bangana na 44% babayeho nabi.

Abajijwe igituma uyu mubare uba munini kandi amafunguro agize indyo yuzuye abaturage bababayifitiye asubiza agira ati; “kano gace abakobwa benshi babyarira  mu ngo iwabo abandi bagore batakibana n’abagabo babo nabo usanga bakomeza kubyara ibi bikaba bituma badashobora guhaha ngo babe bahaza abo bana bikaba ari intandaro y’iyi mirire mibi iharangwa.”

Nsanzimfura yongeye ko  bagiye gushyira ingufu nyinshi mu kurwanya iyi mirire mibi ikiri ku rwego rwo hejuru aho bagiye gushimangira utugoroba tw’ababyeyi bityo abafite ibyo bazi bakigisha abandi cyane hifashishijwe abajyanama bu buzima.