Abantu 13 bafatanywe imbunda bashyikirijwe ubushinjacyaha
Spt Hitayezu Emmanuel utangaza ko nta gikuba cyacitse mu karere ka Musanze(Ifoto/Umurengezi R)
Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze kuwa gatanu taliki ya 2 Gicurasi 2014 yashyikirije ubushinjacyaha abagabo 13 bakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abo bantu bakaba bafatanywe intwaro(Imbunda) bari batunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Nkuko bitangazwa na Spt Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara ngo aba bagabo bagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye mu kwezi gushize kwa Mata 2014.
Spt Hitayezu mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba rirashe yavuze ko aba bagabo bafatanywe imbunda 8 zo mu bwoko bwa SMG kandi ngo mu iperereza polisi yakoze yasanze bari bafite umugambo wo kugambanira igihugu aho ngo bakoranaga bya hafi n’inyeshyamba zirwanya u Rwanda.
Spt Hitayezu avuga ko kugirango aba bagabo batabwe muri yombi byaturutse kuri umwe muri bo wafatanywe amasasu, nyuma y’amakuru polisi yari yahawe n’abaturage,
“Hari umuturage waje kuduha amakuru ko hari umuntu azi ufite amasasu hanyuma tuza kumufata anatwemerera ko afite imbunda nuko ajya kuyitwereka hamwe no gukomeza kumubaza atwemerera ko azi ahandi ziri[Imbunda] hanyuma nazo turazikurikirana turazifata hamwe n’abari bazifite”
Polisi ivuga ko aba baturage bakuraga izi ntwaro muri Kongo-Kinshasa bazihawe na FDLR. Izi ntwaro ngo zinjiraga mu gihugu zipakiwe mu mifuka y’ibirayi.
Akomeza avuga ko aba bafatanywe imbunda bari bafite ukuntu bavuganaga n’abo mu mutwe wa FDLR ubundi bagahurira mu Murenge wa Shingiro ukora ku birunga akaba ariho bafatira izi mbunda,
“Hari ukuntu bavuganaga n’abo mu mutwe wa FDLR bakazibazanira[Imbunda] noneho bamara kwinjira mu Rwanda bakavugana ahantu bari buhurire.”
Aba bagabo 13 bafatanywe imbunda bari basanzwe bakora umwuga w’ubuhinzi gusa nkuko bitangazwa na polisi ngo bamwe muri bo bahoze ari abarwanyi ba FDLR aho bakoraga ibikorwa by’ubucengezi nyuma baza kubireka baratahuka ariko bageze imbere mu gihugu bakomeza gukorana bya hafi na bagenzi babo basize mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.
Nta gikuba cyatsitse….
Aba bagabo bashyikirijwe ubushinjacyaha mu gihe nta n’ukwezi kwari gushize abandi bayobozi batandatu muri aka karere ka Musanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko na Gashaki batawe muri yombi aho bakekwaho gukorana na FDLR.
Aba bayozi batandatu kandi biyongeraga kuri Nsengima Alfred wari umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ubu wakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 hamwe n’irindi tsinda ry’abantu 14 bose bakurikiranyweho gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda,
Tumubajije ko iki Atari ikimenyetso cyuko ibintu byacitse mu karere ka Musanze umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru yasubije ko ntagikuba cyacitse ko abaturage batekanye kandi ko bari gukora ibikorwa byabo bya buri munsi mu mahoro, yashimangiye ko umutekano uhagaze neza kandi ko abaturage bakwiye kwizera inzego z’umutekano kuko zibarinze neza,
“Turasaba abaturage kugirira icyizere inzego z’umutekano, kuko zibari bugufi kandi zibarinze neza”
Spt Hitayezu mu butumwa atanga asaba buri muturarwanda wese ufite amakuru ku muntu ushobora guhungabanya umutekano w’igihugu kuyamenyesha inzego z’umutekano zimwegereye kugira ngo atabwe muri yombi umutekano utarahungabana.
bavandimwe ibibikorwa byokwemeza nogutechnika ibyaha barabizi. nuburyo bwogushimagira ibyo bakora. ntagitangaza, kandi numutabyamagana bihora bikura burigihe. icyi cyinyoma cyimaze igihe cyirecyire cyabaye ukuri.