Abanyeshuli n’Abalimu Barashimutwa Kubera Gukunda Kizito Mihigo
Kizito Mihihigo wabaye icyamamare mu Rwanda no mu mahanga cyane mu bihugu bituyemo abanyarwanda b’impunzi cyangwa se abakorera hanze yu Rwanda, akomeje guteza ikibazo nyuma y’ifungwa rye. Mihigo wafunzwe mu minsi ishije azira indirimbo yasohoye ihuza abanyarwanda yise ‘’Igisobanuro Cy’urupfu’’ Akomeje guteza ibibazo cyane cyane m’urubyiruko, aho abanyeshuli batumva ukuntu yitwa umugizi wa nabi, ibyo kandi abanyeshuli babifashijwemo n’abarimu babo bakomeje kubwira abana ko ngo mu gihe ubucamanza butarakata urubanza batakagombye kwiheba. Cyokora ibyo ngo byageze kubashinzwe umutekano bafata icyemezo cyo gufunga bamwe mu barimu abandi baburiwe irengero, abo bose bakaba bazira ko ngo bagombaga kwemera ko Kizito Mihigo yakoranaga na FDLR/RNC aho kuvuga ko ngo ubucamanza buzasanga arumwere.
Ubundi ubu mu Rwanda hatangiye gahunda anti kizito muri ma shuli yisumbuye igamije kwangisha abanyarwanda bose Kizito Mihigo kugirango yitwe umwanzi w’igihugu. Ibyo ntabwo ariko bimeze kuko amashuli menshi aho abo bita anti Kizito bakomeje kugera bumvisha abanyeshuli ko Kizito ari umwanzi w’igihugu ntabwo abanyeshuli aliko babyemera, bamwe baraceceka abandi bakabihakana. Ikibazo n’uko ababihakanye aribo banyerezwa ndetse akaba ariyo makuru tumaze iminsi dusoma y’abantu baburirwa irengero. Nk’uko abanyeshuli kuva mu ma shuli atandukanye babidutangarije, Kizito Mihigo yari afite foundation yari izwi kw’izina Kizito Mihigo pour la paix yigishaga ubumwe n’ubwiyunge muri za geraza n’amashuli aho yasuraga yahashingaga clubs z’ubumwe n’ubwiyunge’ binyujijwe mu bihangano, indirimbo n’ikinamico. Ubu rero abashinzwe uburezi n’intore bari kunyura aho yanyuze bamwamagana, gusa Kizito Mihigo n’ubwo bamusebya, siko abakunzi be babifata kuko abana ntibabyemera n’ubwo abamusenya benshi bamu shyira ku mutima, ahubwo ugasanga muri zakaminuza n’ubwo inzara ibamaze baba baririmba Kizito ko ari intwari yabo kandi niba anishwe azajya mw’ijuru. Umwe mu banyeshuli twavuganye wasabye ko amazina ye adatangazwa yagize ati: Inzara iradukuramo amaso naba nyili amacumbi bo baradu sohora mu mazu aho bukera, reba duheruka ifaranga mu kwa mbere! Ubwose baba babona umunyeshuri abayeho gute? Ubwose uriga uhangayitse barangiza ngo ireme ryuburezi?
NB: Izina ryanjye mwitonde ubwo namwe murabyumva’’ Naho Kizito Mihigo we umbaza yishwe na bene wabo azira ukuri twese tubona urabeho. Abandi muba nyeshuli twagerageje kuvugana nabo benshi baratubwiye ko badashaka kuvuga kubera umutekano wabo naho abandi badusaba kwitonda bati inyenyeri turabakunda ariko mwitonde ejo batazabica kuko tuzi ko muhigwa. N’uko niko abana mu ma shuli atandukanye twavuganye badutangarije ubwo bahuraga n’umwe mu’banyamakuru b’inyenyeri uri ikigali.
Bamwe mu Banyarwanda baburiwe irengero mu minsi ishije ndetse Polisi y’igihugu itagize icyo ikora.
Names | Job | Sector | District | Date of dissapearance |
1. Senani Canisius. | Agriculture | Nyarusange | Muhanga | 24/04/2014 |
2 .Ntihemuka Methode | Journalist | Remera | Kigali city | |
3 . Hakorimana Robert Clement | National University of Rwanda | Kigali City | 18 Mata 2014 | |
4.Hakorimana Christine | Kigali | 19/04/2014 | ||
5. Hakorimana Flora | Kigali | 18/04/2014 | ||
6 .Hagenimana Segatwa Robert | Construction | Gisenyi | Rubavu | 01/04/2014 |
7. Umubyeyi Shamusi Mugoyikazi | Village leader | Gisenyi | Rubavu | |
8. Butsitsi Alphonse | Adjudent chef(ex-Far army retreated) | Gisenyi | Rubavu | 22/04/2014 |
9.Jean Marie Vianne | Trades man | Gisenyi | Rubavu | 22/04/2014 |
10. Myaka | Motar | Gisenyi | Rubavu | |
11 . Manirafasha Norbert | Mahoko | Rubavu | 23/04/2014 | |
12. Samuel Niyibizi | Kinoni | Burera | 15/04/2014 | |
13. Léonie | (niece of Hakorimana Vencent Robert) | Muhoza | Musanze | 18/04/2014 |
14.Petronile | (niece of Hakorimana Vencent Robert) | Muhoza | Musanze | 18/04/2014 |
15.Francoise | (niece of Hakorimana Vencent Robert) | Muhoza | Musanze | 18/04/2014 |
16 MAKUZA Jean Marie Vianney | Gisenyi | Rubavu | 14/04/2014 | |
17 .Mukeshimana Josianne | Muhoza | Musanze | 19/04/2014 | |
18 .Nyiramahirwe Clementine | Busogo | Musanze | 19/04/2014 | |
19.Nturanyi | Kayenzi | Kamonyi | 19/04/2014 | |
20.Uwihirwe Jean de Dieu | Chaufeur | Gashyata | KIGALI | 2/04/2014 |
21.Ezekiel | Kinyinya | Kigali | 22/04/2014 |
Bantu murebe. Kuzito niba abaye icyamamare ntabwo yaba yarakoze nkibya Kamariza yakoze. kamariza , bamwishe izuba riva bavuga ko yiyahuye yasinze. abantu batabimenye babyacyiriye nkinkuru nyakuri. Icyibazo nuko bamuhotoye bakamushyiraho igisebo ko yariyasinze akava mumodoka igenda akiyahura mumuhanda. Yazizecyi? Yazize ko yaririmbaga Intare na Rwigema ntaririmba kagame. Nkumukobwa wintwari yarazi ko Kagame ntacyoyakoze cyatuma amwishongora. yarabizize rero. Kuzito nawe nuko utamenya abantu ukorana nabo. Twabiraguye cyera.