Amakara akorwa mu birere (Ifoto/Interineti)

Nyuma yo kubona ko hari abasuzugura ibirere kandi bishobora kubyazwamo ibintu bitandukanye, birimo ibikoresho byo mu rugo, amakara, ifumbire n’ibindi, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyogwe, baratangaza ko bageze kuri byinshi babikesha umushinga batangije wo kubibyaza umusaruro.

Nkundineza Servelien, umwe muri abo baturage, avuga ko yari yibasiwe n’ubukene, nyuma aza gutekereza umushinga uciriritse yakora, niko gutangira kuboha ingofero, ibikapu, ndetse anakora imitako itandukanye mu birere, none ubu ngo bimugejeje ku bukire.

Yagize ati “mbere nabonaga ibyo kurya bingoye, none ubu nshobora kubona nibura amafaranga y’uRwanda ibihumbi 150 ku kwezi nyakesha ibirere”.

Nkundineza akomeza avuga ko kudasuzugura umwuga ari byo byatumye abasha kwihangira umurimo, none ubu ngo akaba amaze kwiyuzuriza inzu, kurihira abana be babiri amafaranga y’ishuri, ndetse akaba anabasha gutunga umuryango we.

Ku bijyanye n’akamaro k’ibirere, yavuze ko usanga abantu benshi babipfusha ubusa, kandi ngo bishobora kuvamo ibintu bitandukanye, ati “usibye ibikoresho n’imitako mboha, ibirere binavamo, intebe, ifumbire, amakara n’ibindi”.

Yakomeje akangurira abaturage kudapfusha ubusa ibirere kuko ngo byanagaragaye ko ibikoresho bivamo bitangiza ibidukikishe, kandi ngo ntibihenze ugereranyije n’ibikoresho bikozwe mu bindi bintu.

Umwe mu bigishijwe na Nkundineza kuboha imitako mu birere, Nirere Seraphine, nawe yavuze ko mbere yajyaga mu urutoki agapfusha ubusa ibirere, none ubu ngo amaze kugera kuri byinshi abikesha ububoshyi bwo mu birere.

Yavuze ko kugeza ubu abasha kuriha amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kugura imyambaro ye n’iy’abana be, ndetse ngo yanaguze inka 2 abikesha ububoshyi bw’imitako itandukanye.

Yasoje asaba abaturage by’umwihariko abahinzi b’insina kudapfusha ubusa ibirere kuko bifite akamaro kanini, ndetse anavuga ko abakora ibikoresho bitandukanye mu birere biteguyegushinga ishyirahamwe, rizajya rinaha amahugurwa ku bashaka kubyaza umusaruro ibirere.