Ministiri w’uburezi Dr Vincent Biruta (Ifoto/Kisambira )

 

Abari abanyeshuri bagera kuri 200 bababajwe no kuba batarabona impamyabumenyi zabo bigiye muri  Université Catholique du Rwanda.
Abanyeshuri bakaba barigaga mu cyahoze ari ISPC ubu yahindutse Université Catholique du Rwanda hagati y’umwaka w’amashuri 2007  kugeza muri 2012.
Aba banyeshuri bavuga ko kudahabwa impamyabumenyi bituma badashobora kubura akazi n’abagafite bakaba badahemberwa urwego rw’ubumenyi bariho.
Umwe mu banyeshuri bize kuri iri shuri witwa Kagiyire Emertha yavuze ko yatangiye kwiga muri 2003 aza kurangiza muri 2009 ariko akaba atibaza impamvu adahabwa impamyabumenyi bakoreye.
Kagoyire yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye bagiye babaza impamvu badahabwa impamyabumenyi; baza kubwirwa ko bazomekwa kuri KIE nabyo barategereza biranga, ubu bakaba baraho bategereje uko bizagenda.
Icyo ubuyobozi bw’ishuri bubivugaho
Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buvuga ko iki kibazo ari kirekire cyane ndetse ko n’ ibintu byagiye bihindagurika cyane bitewe nuko ISPC yahise ihinduka Universite Catholique du Rwanda.
Padiri wahoze ayobora iri shuri rya ISPC  Jean Damascene ubu akaba ari umuyobozi w’ishami ry’iyobokamana muri Université Catholique du Rwanda, avuga ko ibi bibazo bimaze kujya ku ruhande kuburyo ikibahangayikishije  ari ugushaka ibyangombwa bya kaminuza kugirango yemerwe ibashe gutanga impamyabumenyi kandi ibyo basabwa byose bamaze kubitanga bakaba bategereje ko bemererwa gusa.
Padiri Kayomberera yagize ati: “hagiye habaho impinduka nyinshi zitandukanye, ariko ubu ikimaze kugerwaho ni uko twamaze gutanga ibyangombwa byose bisabwa kugirango ishuri ryemerwe ribasha gutanga impamyabumenyi.
Bariya banyeshuri uko bagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi rimwe  n’abazaba barangije bwa mbere muri iyi kaminuza yacu. Icyo nababwira rero ni uko bakwihangana bagatereza nkuko natwe dutegereje ibyangombwa kugira ngo byose bikemukire rimwe.”
Ministiri w’uburezi Dr Biruta Vincent yavuze ko icyo kibazo cyabo banyeshuri atari akizi, ariko iby’ishuri byo aziko ritaremererwa gutanga impamyabumenyi.
Dr Biruta yagize ati: “icyo kibazo cy’abo banyeshuri ntacyo narinzi gusa icyo nzi  ni uko iyo kaminuza yo itaremerwa ndetse ikaba itemerewe no gutanga impamyabumenyi.”
Ishuri ISPC ryatangiye muri 2003 hakaba harigagamo abantu batandukanye banarimo n’abahabwaga buruse na Diyoze ndetse harimo n’abanyeshuri bigaga bavuye hanze y’u Rwanda. Ubu ISPC yahindutse Université Catholique du Rwanda muri 2009.