Gatsibo : Abayobozi 8 muri gereza ku byaha birimo no kurya imitungo y’ Abatwa
Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko bwatangiye igikorwa cyo gukurikirana abayobozi batatira igihango bahawe cy’imiyoborere inoze, ni muri uru rwego abayozi 8 mu nzego z’ibanze harimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge bamaze gutabwa muri yombi.
Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yagiranye na banyamakuru, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abayobozi 8 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abenshi bashinjwa gukubita abaturage kugeza aho bamwe bajya mu bitaro, abandi bakaba bashinjwa no kurya imitingo y’abasigajwe inyuma n’amateka cyangwa se abitwaga abatwa.
Ku ikubitiro, uwatawe muri yombi ni uwitwa Niyongoma Jean de Dieu wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kageyo, uyu akurikiranweho icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’abasigajwe inyuma n’amateka ryari rigizwe n’abantu batandatu.
Ubwo iri shyirahamwe ryari ryahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.3 yo kubafasha kwiteza imbere, uyu muyobozi yongeyemo undi muntu nyuma biza kugaragara ko ari umugore we, ibi byatumye amafaranga buri muntu yagombaga kubona agabanuka.
Ruboneza avuga ko buri muntu muri iri shyirahamwe yagombaga kubona amafaranga ibihumbi 220, nyamara gushyiramo umugore we byatumye buri munyamuryango abona amafaranga ibihumbi 189.
Ruboneza avuga ko “umuyobozi nk’uyu ukora uburiganya nk’ubu, atuma abaturage batava mu bukene, ubu kandi bukaba ari ubujura bukabije.”
Undi watawe muri yombi, ni uwitwa Musengimana Philbert wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mayange Umurenge wa Nyagihanga. Arashinjwa gubita umuturage witwa Eugene amukubitiye imbere y’abaturage, aho ngo yashinjwaga kwiba igitoki, ibi bikaba byaratumye ajyanwa mu bitaro. Uyu nawe akurikiranweho kwihanira kandi hari inzego z’ubutabera zishinzwe ako kazi.
Na none muri uyu Murenge wa Nyagihanga, uwitwa Bugenimana Fredrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi ari kumwe na bagenzi be babiri, batawe muri yombi nyuma yo kujya mu mashyamba ya Leta bakayatema.
Ruboneza agira ati : “Gukora aya makosa, umuyobozi nk’uyu wakabwirije abaturage uko amashyamba yakarinzwe ahubwo akaba ari we uyangiza, bigaragaza kutamenya inshingano bashinzwe.”
Ruboneza yakomeje avuga ko undi watawe muri yombi ari uwitwa Mukanshimiyimana Prisca, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubungo mu Murenge wa Gitoki, akurikiranweho kugurisha inka y’umuturage utishoboye yari yahawe muri gahunda ya Girinka.
Ruboneza yagize ati “Umuyobozi w’Umugudugu aho uyu muturage atuye, yabwiye umuyobozi w’Akagari ko uyu muturage atagishoboye korora inka yahawe, ibi bituma iyi nka bayimwaka bahiya undi ariko nyuma baza kuyigurisha.”
Yavuze ko Mukanshimiyimana na mugenzi we w’Umudugudu, bagurishije iyi nka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 160 nyuma baguramo ikimasa, ariko nacyo nyuma bacyigurisha amafaranga ibihumbi 210 barayagabana bo ubwabo uko ari babiri, uyu muturage aviramo aho.
Ruboneza yagize ati “Ubu ni ubujura bukomeye, kuba umuturage adafite ubushobozi bwo korora inka yahawe, igisubizo si ukumwambura iryo tungo, ahubwo akwiye guhabwa ubushobozi bwatuma ashobora kuyorora, kuko n’ubundi aba yarayihawe ngo yivane ku ngohi y’ubukene.”
Undi watawe muri yombi, ni uwitwa Nitegeka Sositene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera. Uyu nawe akurikiranweho icyaha cyo gukubita umuturage witwa Singirankabo Philipe ku buryo bukomeye, kugeza ajyanwe mu bitaro bya Kiziguro.
Ruboneza avuga ko umuyobozi nk’uyu ntacyo yageza ku baturage mu gihe abaragiza inkoni.
Undi watawe muri yombi ni uwitwa Rukundo Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama uyu we akaba afunzwe azira gukubita umugore we witwa Mukangamije Coltirilde akamukomeretsa bikomeye.
Veterineri mu Murenge wa Gitoki ari gukurikiranirwa hafi
Ruboneza kandi yakomeje abwira IGIHE ko uretse aba bamaze gutabwa muri yombi, Veterineri w’Umurenge wa Gitoki witwa Ndayisaba Faustin ubu ari kurikiranwaho kwambura inka umuturage utishoboye witwa Thomas Iyamuremye akayiha uwitwa Seleman ubarizwa mu cyiciro cya kabiri.
Veterineri rero yakoze amakosa ku buryo agomba kwisobonura kuri iki cyaha yakozwe ku itariki ya 3 Mata 2014.
Nyuma yo kwigisha abayobozi imiyoborere, hakurikiyeho guhangana n’abinangiye
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yakomeje avuga ko ubuyobozi bwabanje igikorwa cyo kwigisha abayobozi uko bagomba kwitwara imbere y’abo bayobora ; kuba kugeza ubu hakiri abagitatira inshingano zabo, ngo ntagukukomeza kubarebera.
Yagize ati “Ntacyo leta idakora ngo aba bayobozi babeho neza, barahabwa ibyangombwa byose birimo kubahemba n’ibindi byose bituma babaho neza, ariko ntibafata neza abaturage kandi ari bo batuma babona ayo mafaranga, ibi rero nta wakomeza kubirebera.”
Ruboneza avuga ko abayobozi batagomba kumva ko kuyobora ari imyanya bicayemo gusa, ahubwo ko bagomba kumenya gahunda za leta zatuma abaturage bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.
Abaturage nabo basabwe gukomeza kumenya uburenganzira bwabo, batanga amakuru y’abayobozi batezuka ku nshingano zabo, dore ko ngo banashyiriweho nomero ya telefone 3380, aho abaturage bahamagara ngo batange amakuru y’abatezuka ku nshingano zabo ; guhamagara iyi nomero bikaba ari ubuntu.
james@igihe.com