Abandi bana: Ismail Mbonigaba akurikiye Evode Uwizeyimana basize RDI Rwanda Rwiza yumiwe
Inkuru dukesha radio itahuka
Amakuru agera kuri Radio Itahuka aravuga ko Ismail Mbonigaba azahaguruka muri Canada ajya i kigali kuwa gatatu taliki ya 30/04/2014
Ismail Mbonigaba akaba nawe yari umwe mubashinzwe ishyaka rya RDI Rwanda nziza riyoborwa na Faustin Twagiramungu, ariko mu minsi ishize Ismail akaba yaratangaje ko atakiri muri iryo shyaka ahubwo agatangira ibikorwa byo gukora itangazamakuru ryigenga ryitwa Vepelex PeaceVolunteers
Ismail aramutse agiye i kigali azaba akurikiye Evode Uwizeyimana, wamaze kugerayo mu ntangiriro zuyu mwaka, ibi bikaba bigaragaza ko Ishyaka rya FaustinTwagiramungu Faustin ryari ririmo abantu bakorana na kigali kuva ryashingwa nkuko bivugwa nabamwe mubaduhaye aya makuru, murabo twakwibutsa nka
Me Evode Uwizeyimana wageze Kigali ndetse akaba ari mu buyobozi bwo mubutabera.
Alain Patrick Ndengera uba muri Canada ariko akunda kugaragara muri gahunda za Leta cyane izibera hanze ndetse no mu Rwanda.
Victor Gakoko Manage nawe uba Canada nawe bigaragara ko azajya i kigali kuwa gatatu, ajyanye na Ismail Mbonigaba, uyu nawe akaba yari mubuyobozi bwa RDI Rwanda Rwiza, abaheruka kuri conference ya Faustin Twagiramungu yabereye muri Ottawe muzi neza uburyo aba bagabo bombi aribo bari bateguye iyi conference.
Abadutangarije aya makuru baratubwira ko David Bugingo Nkurunziza nawe wamaze kuba umukaraza “umukozi wa Kigali “, uyu David akaba yarahoze ari commissaire mw’ishyaka “amahoro people congress” akomeje gushishikariza “Abahutu” Gutaha mu Rwanda , nkuko ngo abivuga aremeza ko ubishaka wese yamufasha agataha akajya gukorera Leta, ibi bikaba yarabisobanuye neza mukiganiro yagiranye na Radio Itahuka , ubwo yamezaga ko gutinya kujya mu rwanda ari ubuswa , iti niyo wafunga twakugemurira.
Andi makuru aturuka muri Europe akaba nayo yemeza ko urutonde ari rurerure muri bamwe bavuga ko bakora politike bazakomeza kugenda bataha umwe kuri umwe muburyo bw’ibiganiro,icyo gihe Leta ya Kagame ikereka amahanga ko opposition ntayo kuko yabashije gucyura bamwe mubakoreraga hanze.
Turakomeza gukurikirana uru rutonde kubiryo turubagezaho muri iyi minsi
Iyo urwanyije kagame cyangwa leta ye ikaguha umwanya wakora iki? cyangwa wabyifatamo ute?
Ese ubundi buri muntu wese agiye ataha kugiti cye ikibazo cyaba ari ikihe kuko nubundi abantu batahunze ibintu bimwe?
Tubwire icyo ubutekerezaho kuri radioitahuka@gmail.com
Umukunzi wa Radio Itahuka,
Birumvikana, hari abari mubuhungiro kubera bahemukiye abanyarwanda hakaba n’abandi bafite intombero ya politike, uburyo batereza igihugu cy’abaho,cyayoborwa,habakaba n’abandi bisanze mu buhungiro bitewe n’intambara, aba bose impamvu ziratandukanye.
Uwakoze icyaha, iyo FPR umubonye ikabona yacyimukuraho ikamukoresha uyu agenda yiruka, umunyapolitike we nta muryango wo kunyuramo afite keretse yemeye kuyikorera muri FPR.
Undi wisanze mu muhungiro, ashobora gutaha igihe aricyo cyose, ariko nabo bareba inyungu FPR ibemereye.