Gatsibo:Igisasu cyahitanye 1 abarenga 15 barakomereka
Abakomeretse bahise bajyanywa mu bitaro nubwo bigoranye kuko akagari ka Kigabiro iki gisasu cyaturikiyemo katagira amashanyarazi.
Hari amakuru avuga ko umubare w’abakomeretse n’abapfuye ushobora kwiyongera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, SSP Benoit Nsengiyumva, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko amakuru arambuye aza kuyadutangariza mu gihe kitarambiranye.
Mu myaka ishize u Rwanda rwakomeje kwibasirwa n’ ibitero by’ ibisasu biterwa na FDLR igizwe ahanini n’ abarwanyi basize bakoze jenoside mu Rwanda.
Aho ni muri Centre ya Gatsibo aho igisasu cyaturikiye
Leta y’ u Rwanda yemeza ko bene ibyo bitero bikorwa ku bufatanye bwa FDLR na RNC mu rwego rwo guhungabana umutekano w’ igihugu.
Ibi bibaye kandi mu gihe hashize igihe gito abantu 4 batawe muri yombi bazira gukorana n’ iyo mitwe barimo umuririmbyi Kizito Mihigo,Dukuzumuremyi Jean Paul wahoze ari umusirikare wa RDF.
Ku italiki 16 Mata 2014, ibisasu 4 mu bwoko bwa grenades byafashwe mu turere twa Muhanga ,Ngororero na Gakenke.
N’ ubwo bimeze bityo,polisi y’ u Rwanda ikomeje gusaba abantu batunze intwaro mu buryo butemewe kuzizana ku bushake ndetse bakanatanga amakuru y’ abantu bazitunze batabyemerewe.
Gaston Rwaka – imirasire.com