Inkuru ikinyamakuru igihe gikorera m’urwanda, Igisasu kitaramenyekana cyaturikiye mu murenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo, ku gasantere kariho abantu batandukanye, maze umuntu umwe ahita apfa, abandi barenga icumi barakomereka.

Ntiharamenyekana niba iki gisasu cyaturitse mu masaa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata, cyaba cyatewe cyangwa cyari giteze.

Umuyobozi w’umurenge iki gisasu cyaturikiyemo yavuze ko ubwo cyaturikaga, abantu bahise bakwira imishwaro, gusa ngo nyuma nibwo haje agahenge bagaruka kureba ikibaye ari nabwo basangaga umwe yapfuye naho abandi bakomeretse.

Abakomeretse bari kwihutanwa kwa muganga nubwo bigoranye kuko agace iki gisasu cyaturikiyemo katagira amashanyarazi.

Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…