Nkuko twabibatangarije nimugoroba Kizito Mihigo nyuma yogukurwa muri Safe House (inzu ifungirwamo bya rwihishwa) yafunguwe cyakola ahita atabwa muri yombi. Bahise bamusubiza iwe kumugoroba wejo nyuma arafatwa none dore ibyo aregwa, bitangazwa n’ibinyamakuru. 

Imana ibakomeze bose ariko mukomere tuzatsinda.

olisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, watawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri barimo umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, aba bagabo batatu bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugirana ubufatanye na FDLR.

Iryo tangazo rigira riti “Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bari gukorwaho iperereza ku kuba bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda, gutegura gukuraho ubutegetsi buriho, gutegura iyicwa ry’abayobozi bakomeye muri guverinoma ndetse no kuzamura umwuka mubi mu baturage.

Aba bagabo batatu iri tangazo rikomeza rigaragaraza bacyekwaho gukorana bya bugufi n’abayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Rwanda National Congress (RNC) ndetse na FDLR, ndetse no gukorana bikomeye n’agaco kagiye gatera gerenade mu gihugu ndetse ngo na n’ubu kakaba gakomeje gutegura ibindi bitero ku Rwanda.

Inkuru irambuye irabageraho mu kanya