Kizito Mihigo/Foto : Orinfor

Inshuti za hafi mu buzima busanzwe bwa Kizito Mihigo ndetse n’abo ku kazi aho akorera bemeza ko bamuheruka kuwa gatandatu ushize n’ubwo uyu munsi yongeye kugaragara mu itangazamkuru ariko mu buryo buteruye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki 11/4/2014, abo babashije kuvugana nawe, harimo na mururmuna we yababwiye ko ameze neza nta kibazo afite ? Gusa harimo abongeye kumushaka ntibamubona. Newtimes nayo yasohoye inkuru ivuga ko Kizito Mihigoahamagarira abahanzi guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo (ariko mu nkuru ntibigaraga neza igihe yabahamagariye).

Kuba Kizito Mihigo hari abo yabashije kuvugisha byavanyeho impungenge za bamwe ko kizito yaba yarapfuye ariko nanone abantu bakomeza kwibaza aho yaba ari ?

Ku biro bya Fondation KMP ( Kizito Mihigo for Peace) abo bakorana ntibamuheruka. Bahisemo kuba bafunze imiryango

JPEG - 127.1 ko
Ibiro bya KMP byriwe bifunze kuri uyu wa gatanu

Ubwo Umuryango wageraga muri Centre Christus I Remera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki 11/4/2014 aho KMP ikorera , Foundation yashinzwe na Kizito Mihigo igamije gukangurira abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu buhanzi, twasanze nta muntu n’umwe uhari.

Umwe mu bakozi ba hafi muri Fondation KMP utashatse ko amazina ye tuyatangaza yadutangarije ko ibyo kuba Kizito yaba afunze nabo babyumvise gutyo kandi ko nabo bamuheruka kuwa gatandatu ushize.

Yadutangarije kandi ko mu kazi n’ubwo bagerageje kumushaka kuri nomero ye batabashije kumubona. Kuri uyu wa gatanu bahisemo kuba bahagaritse akazi ngo babanze bamenye amakuru ku biri kuvugwa.

Yagize ati :” uyu munsi ntabwo twari gukomeza gukora tutazi ibyo dukora, hari nomero dusanzwe dukoresha ku kazi iyo tumushaka ariko ntiyitabaga. Ntabwo tumuheruka bitabujije ko yaba ari muri gahunda ze. Twanze gukingura kuko nta makuru dufite”.

Twageze n’aho atuye i Kibagabaga dusanga nta muntu uhaheruka. Twamaze umwanya ariko nta muntu wari uhari ngo abe yadukingurira

JPEG - 127.7 ko
Iyi nzu ni aho Kizito Mihigo atuye i kibagabaga ; mu ruziga rutukura haryamye imbwa bigaragara ko ishonje cyane, utwatsi twatangiye kumera ku gateme
JPEG - 91.1 ko
Imbwa niyo iri inyuma y’igipangu naho cyo kirafunze

Hanze y’igipangu atuyemo, utwatsi twatangiye kumera ku gateme kinjira mu gipangu iwe bigaragara ko nta muntu uhaheruka. Hanze kandi hari haryamye imbwa ubona yahoze imeze neza ariko isa n’ishonje. Ntitwabashije kumenya ariyo muri icyo gipangu kidaherukamo umuntu.

Umwe mubo bavukana, akaba yadutangarije ko nawe badaherukana ariko nyuma aza kutubwira ko babashije kuvugana kuri tekefoni ye igendanwa. Ubwa mbere tumuhamagara yagize ati :” nta byo nzi birenze ibyo muzi”. Nyuma nibwo yatubwiye ko babashije kuvugana akamubwira ko ameze neza nta kibazo.

Ariko se Kizito Mihigo ari he ?

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali SSP Mwiseneza Urbain yatangarije umuryango ko ibivugwa ko Kizito yabuze yabyumvanye abanyamakuru ariko nta muntu wo mu muryango we uraza gutanga ikirego.

Yagize ati :” nta makuru twaba dufite nka hano mu Mujyi wa Kigali. Ntitujya ku nzu y’umuntu ku yindi kureba ko adahari kuko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka. Nanjye mbyumvana abanyamakuru mubivuga ariko nta muntu wo mu Muryango we wari wambwira ngo yabuze umuntu”.

Kizito Mihigo aherutse gusohora indirimo “Igisobanuro cy’Urupfu” itaravuzweho rumwe.

Hari abemeza ko muri iyi ndirimbo harimo amagambo apfobya jenoside (nubwo nawe ari umucikacumu wagizweho ingaruka zikomeye na jenoside yakorewe abatutsi) ndetse n’abasanzwe bahakana jenoside yakorewe abatutsi bakaba barahise biyambaza iyi ndirimbo mu kwamamaza amatwara yabo ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Guhera muri 2011 Kizito Mihigo yasohoraga indirimbo ku italiki 7/4 igenewe icyunamo :

• Taliki 7/4/2011 yasohoye “Twanze gutoberwa amateka”

• Taliki 7/4/2012 yasohoye “Ijoro ribara uwariraye”

• Taliki 7/4/2013 yasohoye “Umujinya mwiza”

Taliki 2/4/2014 Kizito Mihigo ku urukuta rwe rwa Facebook yandikiye abakunzi be ko indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu” yari yasohoye mu kwezi kwa Gashyantare 2014 itagicuranzwe mu cyunamo kandi asaba imbabazi abo yakomerekeje ndetse arayihagarika ( yari yatinze kuko ikoranabuhanga ntawe ukirihagarika ) .

Ni nabwo yahitaga asezeranya abanyarwanda kuzabahimbira indi ijyanye n’icyunamo. Bishobora kuba bitaramukundiye kuko n’ubwo yari yabisezeranyije abanyarwada taliki zirindwi zishobora kuba zarageze ari aho turikwibaza ko yaba ari ubu.

Ese Kizito yaba afunze Polisi ikaba yarabigize ibanga ? Kuki se yahitamo kubigira ibanga ?

Kizito aramutse abaye yarafashwe agafungwa kubera indirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu igaragaramo amagambo bamwe bavuga ko apfobya jenoside yakorewe abatutsi, ntiwaba ari umwanya mwiza wo Polisi yahita ibitangaza dukurikije ibihe u rwanda rurimo byo kwibuka.

Polisi iyo ifashe umuntu iba ifite iminsi irindwi yo gukora iperereza mbere y’uko imushyikiriza parike. Ni ukuvuga ko abaye yarafashwe ku cyumweru, Polisi imufiteho uburenganzira kugeza byibuze ku wa mbere kuwa kabiri ikamuha Parike.

Icyo gihe iminsi irindwi y’icyunamo yaba irangiye aho kugira ngo mu cyunamo hagati ibinyamakuru byose byo mu Rwanda n’ibyo hanze aho guhanga amaso imigendekere y’ibikorwa byo kwibuka byibande ku nkuru z’ifatwa n’ifungwa ry’umuntu uzwi cyane nka Kizito Mihigo, kandi warokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko akaba akurikiranweho kuyipfobya ; icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Bibaye ari kandi nta kosa na rimwe Polisi yaba irimo.

Dore mu magambo ye uko yanditse kuri facebook :

MBASOGONGEZE KU NDIRIMBO NAHIMBIYE ABANYARWANDA MU GIHE CYO KWIBUKA JENOSIDE KU NSHURO YA 20 ?

“Bavandimwe banyarwanda,

Mu gihe tugiye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, nifuje kubandikira ubu butumwa bwo kubifuriza gukomera, gufatanya kwiyubaka no gusana imitima mu bihe bikomeye byo kwibuka tugiye kwinjiramo.

Imyaka 20 ntabwo ari myinshi, ariko na none ntabwo ari mike kuko muri twe, hari abamaze kuba abasore n’inkumi, kandi muri bya bihe twari tukiri abana. Nk’uko nabiririmbye muri Twanze gutoberwa amateka, ubu bamwe bamaze guca gutora agatege n’ubwo bafite ibikomere bitagira ingano.

Igihugu cyacu nacyo, n’ubwo cyahuye n’urupfu, cyariyubatse kigaruka mu buzima. Abacitse ku icumu benshi bagize umujinya mwiza, wa wundi ubatera kwiyubaka no kubaka igihugu, bakagira agaciro mu gihugu cyakagize intego, kandi bakagira uruhare rufatika mu kubaka imibereho n’imibanire myiza by’abanyarwanda. Umusanzu wa buri munyarwanda rero, urakenewe mu kwubaka igihugu, mu kugifasha kuzuka, nyuma y’urupfu cyabayemo.

Nanjye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, igatwara ubuzima bw’abanyarwanda benshi barimo na Data wambyaye, niyemeje gutanga UMUSANZU W’UMUHANZI mu kubaka imibanire myiza y’abanyarwanda.

Nk’uko bisanzwe rero, bavandimwe, ku itariki ya 7 Mata nzabapfundurira agaseke karimo indirimbo nshya ndiho mbategurira. Iyo ndirimbo izaba igamije kwibuka birumvikana, kubafata mu mugongo, gushishikariza abanyarwanda bose gufatana urunana mu kwiyubaka no kwomora ibikomere, ariko cyane cyane, izaba igamije kwishimira ibyiza byagezweho mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside.

Naho indirimbo ya Gikristu, Igisobanuro cy’urupfu, nasohoye mu kwezi gushize, ntabwo izacurangwa, bitewe nuko bamwe bangaragarije ko ishobora gukomeretsa ibikomere byabo, abandi bakagaragaza ubushake bwo kuyikoresha ku nyungu zabo mu mpaka za ngoturwane.

Niba hari umuntu rero wakomerekejwe n’indirimbo yanjye IGISOBANURO CY’URUPFU, cyangwa se izindi ndirimbo nahimbye, musabye imbabazi n’umutima wanjye wose kandi, nk’uko bisanzwe, nzahora nakira inama z’abantu bose bifuza ko ibihangano byanjye byakomeza kandi bikarushaho gufasha abanyarwanda bose, ndetse n’isi yose.

Icyo mba ngamije iyo ndirimba indirimbo zanjye, cyane cyane izishingiye ku kwemera, ni ugufasha abantu gukira ibikomere, kubatoza gukundana, gukunda Imana, gukunda igihugu no kwiyunga. Ariko nanjye ndi umuntu, njya nibeshya cyangwa ngakora amakosa. Niyo mpamvu nsabye imbabazi abantu bumvise ko indirimbo yanjye yaba yabakomerekeje ku buryo ubwo ari bwo bwose.

Sinarangiza ntibukije abantu bose bazasoma ubu butumwa, ko Jenoside yakorewe abatutsi atari igikoresho cyo gukinisha, cyangwa guharanira inyungu zabo. Amateka n’ubwo yaba ari mabi, tujye tuyubaha, tuyavuge uko yabaye. Jenoside yakorewe abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda, niwo musaraba w’u Rwanda. Uruhare rwa buri wese rero rurakenewe kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigaragaze ko nyuma y’umusaraba, hariho izuka.

“Umuntu utema imizi y’igiti, aba agamije kwica imbuto zacyo. Umuntu upfobya amateka, aba agamije kwica ejo hazaza.”

Ngaho nimusogongere ku ndirimbo nzasohora ku itariki ya 7 Mata 2014″.

Source: Umuryango.