Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe:

Umuntu utaramenyekana yabonetse mu kizenga cy’amazi yapfuye acuritsemo. Polisi yashoboye gukura umurambo we mu mazi, gusa amazina ye ntaramenyekana.

Umunyamakuru wa IGIHE uri ahitwa ku Kinamba hegereye “Agakinjiro ka Gisozi” mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uwo murambo uri, aravuga ko abana batuye muri ako gace ari bo bahuruje abantu bakuru nyuma yo kubona amaguru y’umuntu ucuritse mu mazi yo munsi y’ikiraro.

Abahageze basanze umuntu usa n’uwapfuye acuritse mu mazi. Igihimba ntikigaragara usibye amaguru arimu kirere.

Nyuma yo kumukuramo polisi yasanze ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, kandi hari bamwe mu baturage bari bashungereye bavuze ko bari basanzwe bamubona akora nk’umukarani mu gakinjiro ka Gisozi.

Umunyamakuru wa IGIHE aravuga ko yabonye uwo muntu asa n’uwakubiswe ikintu gikomeye inyuma ku mutwe.

Atarakurwamo yagaragaraga gusa amaguru yambaye ipantaro n’amasogisi y’umweru hejuru y’amazi.

Umurambo w’uwo mugabo wajyanwe na polisi ku bitaro gusuzuma icyamwishe mu gihe n’irindi perereza rikomeje.

Abantu benshi bicaye abandi bahagaze hejuru y’ikiraro bashungeye uko umurambo w’uwo muntu utazwi ukurwamo

Ndindiyehe avuga ko abana bamuhuruje ngo aze areba umuntu babonye wapfiriye mu mazi

Abana nibo babanje kubona umurambo mu mazi ariko amaguru niyo yagaragaraga

Abapolisi bashinzwe iperereza nibo bakuye umurambo mu mazi

Umwe mu batanze ubuhamya yemeza ko uwapfuye asanzwe ari umukarani kwa Mutangana

Umunyamerika ufite Radiyo Ubuntu butangaje ivugira i Kigali, nahise aza kureba ko umurambo watowe waba ari uw’umuyobozi w’iyo radiyo yaburiye irengero kugeza ubu

Umurambo washyizwe mu modoka ya polisi

Turacyakurikirana iyi nkuru…