U Bufaransa bwanze kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, u Bubiligi bwohereza abarenga 100
Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders yari ku kibuga cy’indege cya Melsbroek mu Bubiligi yitegura kwerekeza mu Rwanda kwitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ikipe y’abamuherekeje, yavuze ko batahindura gahunda yabo yo kuza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibiri busohoke mu kinyamakuru.
Aganira n’umunyamakuru Aline Wavreille wa RTBF, Didier Reynders yagize ati “Ndumva ukwisubiraho k’u Bufaransa kuko buregwa kugira uruhare muri Jenoside ndetse no gufasha mu buryo bwa gisirikare.”
“Ntitugiye gushimagiza guverinoma y’u Rwanda iriho ubu. Ibyo Perezida yavuze bigomba gufatwa uko biri. Sindabisoma neza : batubwiye ko hari ikinyamakuru kigiye gusohoka kivuga u Bubiligi ariko ngo u Bufaransa nibwo burebwa cyane. Ku butureba, ibyagombaga kuvugwa byavuzwe na komisiyo ishinzwe iperereza na Guy Verhofstadt ubwo yari minisitiri w’intebe, abivugira i Kigali. Uyu munsi, jye ndita cyane ku miryango y’abapfuye. Ntacyahindutse kuri gahunda. Tuzumva i Kigali ibivugwa mu gihe cyo kwibuka. Ariko ku bindeba, ndifuza kuba ndi i Kigali kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kunamira abazize Jenoside, barimo n’abasirikare b’Ababiligi. Iyo ubonye aho baboye izuba bwa nyuma, wumva urushijeho kubegera.”
Didier Reynders yongeraho kandi ko Atari ngombwa kugira icyo uvuga mbere gato kwibula ati “Habaye akazi ko kwiyunga kakozwe n’ibihugu byinshi. Ntibabuza uguhitamo kw’ibyavuzwe na Perezida, ariko ntibizatubuza kugira icyo tuvuga kigaragara ku bibera mu karere uyu munsi. Ni ngombwa gukomeza gukora dusaba ibihugu bituranyi bya Congo kugira uruhare mu gushakira ibisubizo u Burasirazuba bw’iki gihugu.”
Minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Elio Di Rupo nawe yari yaherekeje ku kibuga cy’indege imiryango y’abasirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu izina rya guverinoma yihanganishije iyi miryango.
Aba babiligi baje i Kigali barenga 100, bakuriwe n’abaminisitiri babiri barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Didier Reynders, na Minisitiri ushinzwe iterambere Jean-Pascal Labille hamwe n’imiryango y’abasirikare b’abakomando bo mu Bubiligi bishwe tariki 7 Mata 1994 ndetse n’imiryango y’abasivili b’Ababiligi nabo biciwe mu Rwanda.