Polisi Y’urwanda Yemeye ko ifite Dr Mpozayo Nyuma Ya Masaha 4,320
Nkuko twakomeje kubatangariza ko ubucamanza bw’urwanda butubahiriza amategeko, Dr Mpozayo yatawe muri yombi mu kwezi kwa 11/2013 ubu nibwo polisi y’urwanda itangaje ko yatawe muri yombi.
Nyuma yinyandiko nyinshi twoherereje imiryango itandukanye ninkuru twasohoye mu nyeneyerinews nibinyamakuru bitandukanye. Polisi y’urwanda itangaje ko yataye muri yombi Dr Mpozayo.
Cyakola Dr Mpozayo amaze amezi arenga atandatu mu buroko akubitwa ndetse yicwa urubozo
Nubwo bwose amategeko mpuzamahanga yerekana ko umuntu wese amasaha menshi yamara ataragezwa imbere y’ubucamanza ari 72 Dr Mpozayo we amaze amezi atandatu, bivuga ko amaze amasaha 4,320 ari mu munyururu.
Inyandiko zikurikiraho niyanditswe mu nyenyeri mu kwezi kwa 11/2013
Niyasohotse none mu binyamakuru by’urwanda yerekana ko Dr Mpozayo yatawe muri yombi.
Dr. Mpozayo yakubiswe cyane na Gasana Rurayi mbere yuko afungirwa kuli Brigade Remera
Dr Christopher Mpozayo wakoreraga muri East Africa assembly Arusha ho muri Tanzania, aho yoherejwe na leta ya Kigali, yatawe muri yombi kuwa kane tariki ya 14/11/13.
Ishusho yerekana ubuzima Dr Mpozayo ashobora kuba arim
Inkuru dukesha umwe mu bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye atatangazwa, yatumenyesheje ko u rwandiko rwifatwa ry’uyu mugabo rwa sinywe na Mutabazi Modeste. Andi makuru atugezeho aremeza ko Dr Mpozayo afungiye kuri Brigade ya Remera, nyuma yo gufatwa bamukuye mu nzu yaracumbitsemo i Kigali; munzu zizwi kw’izina rya Maison de passage ya Joviti ifite telephone 00250788308940.
Dr.Christopher Mpozayo bara mushinja kwandikirana na barwanya leta ya Kigali, kuba ngo yarafite intwaro mu nzu ndetse ngo no gushaka gukura umukuru w’igihugu kubutegetsi.
Abapolisi baje bavuga ko bazanywe no gushaka laptop yibwe n’uko bahita basanga mu nzu halimo laptop ya Dr mpozayo arinabwo bayitwaye ndetse bakavuga ko basanze mu nzu halimo grenade, ubwo baramufashe bamutegeka gutanga passwords za emails ze zose bahita bafungura, basanga halimo inzandiko yandikiye abandi bantu mu magambo yakoresheje halimo avuga ko Kayumba Nyamwasa ali intwari ndetse ko we yemera ko yatabariye igihugu kandi ko ikibazo afitanye n’ubutegetsi kitamubuza kuba intwari ati kandi ibibazo bye n’ubutegetsi buriho ubu, ntaho bihuriye n’akazi yakoreye igihugu.
Amabanga menshi avugwa naba poilisi babonye muri emails ze ntayo usibye kuba yaranditse ibyo mwabonye haruguru.
Police Commissioner Gasana aka Rurayi
Nyuma yogufatwa, Commisioner wa polisi Gasana Rurayi yahise aza kumureba hanyuma ngo yamubajije ibibazo byinshi byiganjemo ubwoko bwe, Dr Mpozayo yamubajije niba ubwoko abaza aramasano arinabwo Commissionar Gasana ngo yahise amukubita imigeri mu mbavu kuburyo umusirikare twavuganye yemeza ko n’ubu akibabara cyane.
Dan Munyuza
Ubwo ngo na Dan Munyuza yahise aza cyokora we ngo yakomeje kubaza Dr Mpozayo amagambo yerekeranye n’ukuntu yarafite grenade munzu. Dr Mpozayo yakomeje guhakana ko atazi aho iyo grenade yavuye. Yakubiswe cyane kuburyo umusilikare twavuganye yemeza ko ashobora kuba yemeye by’amatakirangoyi kubera inkoni z’indenga kamere zatumye yemera ko iyo grenade ko aliwe wayizanye.
7 COMMENTS
Umukozi w’Inteko ya EAC yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
0
630