Abahoze muri M23 barasaba Leta gufungura abantu babo bafashwe n’ inzego z’ubutasi za Kongo
Abahoze bari mu mutwe wa M23 baramagana ifatwa rya bamwe muri bagenzi babo bafatiwe i Kinshasa mu murwa mukuru wa Kongo-Kinshasa n’i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’ amajyaruguru,ndetse bakanasaba ko bahita barekurwa nta yandi mananiza.
Ibi bikaba byatangajwe mu gihe aba bahoze mu mutwe w; inyeshyamba wa M23 batashye mu gihugu bizeye kubona imbabazi zitegenywa n’ itegeko ryatowe n’ abadepite rigashyirwaho umukono n’ umukuru w’ iki gihugu, ariko nyamara bagahita batabwa muri yombi n’inzego za Kongo zishinzwe iperereza. Nk’ uko itangazo rya M23 dukesha africatime ribivuga, abahoze ari abarwanashyaka ba M23 batashye bahise batabwa muri yombi n’ inzego z’iperereza muri iki gihugu.
General Sultan Makenga wayoboraga ishami rya gisirikare muri M23
Abatawe muri yombi bakaba barafashwe hagati y’ amatariki ahera y’ukwezi kwa kabiri n’abanza y’ ukwezi kwa gatatu. Bakaba rero barafashwe hirengangijwe ibyari biteganijwe igihe itegeko ryo kubaha imbabazi ryashyirwagaho umukono na Perezida Kabila igihe ryari rimaze kwemezwa n’umutwe w’ abadepite b’iki gihugu. Bagenzi babo muri iryo tangazo bakaba bagira bati:”turasaba irekurwa ry’ abahoze ari abarwanashyaka ba M23 kandi tugasaba ko bahita barekurwa bidatinze nta yandi mananiza. Abo bakaba ari abafungiye mu murwa mukuru Kinshasa ndetse no mu mujyi wa Goma. Basabye rero ko abarekuwe bashyikirizwa umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR.
Aba ba kada/cadres ba M23 ya kera kandi bakaba basaba ko abagiye bahimbirwa ibyaha ngo badahabwa imbabazi za Perezida Kabila. Hari ama liste yashyikirijwe guverinoma ya Kongo mu gihe cy’ imishyikirano ya Nairobi, hari ku wa 12 Ukuboza umwaka ushize, akaba agomba kubahwa n’ ibiyakubiyemo.
Umutwe wa M23 ni umwe mu mitwe yarwanije Leta ya Perezida Joseph Kabila, ndetse bakaba barafashe umujyi wa Goma ariko baza kuwuvamo bisabwe n’ umuryango w’ abibumbye. Uyu muryango ni na wo waje gutanga brigadeyihariye yo gufasha FARDC gusenya uyu mutwe wamaze gusa amezi 18 abayobozi bawo bagahungira mu Rwanda no muri Uganda nyuma yo gucikamo ibice.
Sam Kwizera-imirasire.com