Amateka Ya Vicent Karega Kuva Kera Aruma Ahuhaho
Ambasaderi Karega Vincent atangiye kuruma ahuha
Visenti Karega ni umunyekongo wagizwe inkotanyi mu mwaka w’1995 ajyanwa mu Rwanda abanza kugirwa umuyobozi mukuru muri Ministeri y’umuryango n’iterambere ry’abari n’abategarugori mugihe yigishwaga SIYASA ya RPF kubera imyaka myinshi yari amaze yaragegereye muri Afrika y’Epfo ngo aho yageragezaga gushaka amashuri ari nako akora uturimo tunyuranye twamubeshaho harimo ndetse no gutwara abantu muri Taxi voiture mu mujyi wa Johannesburg.
Karega n’ubwo atari impunzi yahabaye bimugoye cyane aho we na mugenzi we w’icyotara cyangwa umumetisi (Coloured) witwa Réné Munya nawe wavukiye muri Kongo biberaga mu nzu y’umunyarwandakazi iri ahitwa Hillbrow, basangira icyumba bakanateranya amafaranga yo guhaha kuko ubuzima butari bwiza na gato. Visenti Karega iyo abonye umwanya wo gusetsa avuga ukuntu we na Munya bahahaga bibagoye basudiranya udufaranga, ariko kandi ngo bakaba bari barasobanukiwe na rya tegeko rya Mobutu bita” Article 15” DEBLIEZ VOUS aribyo bisobanura mukinyarwanda ngo MWIRWANEHO, hari n’aho Mobutu yabashishikarizaga no kwiba bibaye ngombwa agira ati “LES ZAIROIS NE VOLENT PAS, ILS DEPLCENT” bivuga ngo abazayirwa ntibiba, ahubwo bimura ibintu bitari ibyabo. Aba basore aya mategeko bari bayakamiritse cyane kuko, uretse no gufatanya gutwara ka Tagisi voiture kamwe (ka Honda kari aka Munya) banakoraga n’ubufindo bwo gufasha abantu kujya mu buraya, ari nako bagenda bashakisha n’abakire bakomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari bakabaha uturaka. Nguko uko Munya yaje kubona akazi kwa Rujugiro ayabatwa, aho yanamweretse ikinyekongo amwiba amahera atubutse ubu ni umwe mu bantu bakize mu gihugu cya South Africa.
Karega Vesenti na Munya batangiye kuganira n’intumwa za FPR kuva muri 1994 mu kwezi kwa 9, ariko kubera kutizera cyane inkotanyi, bakoresheje ya mategeko ya Mobutu, Karega yinjira muri Politiki yemera kujya I Kigali gukorera FPR, Munya nawe asigara yiba Rujugiro umusubirizo, ariko basezerana ko ibintu nibitagenda neza muri Leta ya FPR, Munya azasayidira Karega agarutse inyuma, Karega nawe yemerera Munya ko agiye gushakira mu Rwanda muri politiki akazamufasha igihe kwa Rujugiro byaba bitagenze neza.
Munya amaze kubona linye kwa Rujugiro, yatangiye kugenda agura amazu, amwe akanayandika kuri Visenti Karega, Karega nawe akamufasha igihe ashatse kwinjira mu Rwanda, ndetse ni nawe wanamusabiye umugeni I Nyamirambo muri famille y’abandi ba Coloured cyangwa abametisi, gusa bananirwa gufunguza umugabo wo muri urwo rugo basabyemo umugeni wari ufungiye Jenoside yakorewe abatutsi.
Visenti Karega ariko ntibyamuciye intege kuko yakomeje kuba umugaragu mwiza wa FPR, yaje ndetse no kugabirwa Ministeri y’Ibikorwa Remezo, mu bu minisitiri bwe yagerageje kuzana Munya ngo barebe ibyo bakubaka mu Rwanda ariko bakabangamirwa na Rujugiro cyane muri icyo gihe wari ukuboko kw’iburyo kwa Kagame, kandi Munya akaba yari yaragaragayeho kwiba Rujugiro cyane ku buryo byanabatandukanyije. Uretse no kubangamirwa na Rujugiro ariko, harimo n’ikibazo cy’umugabo wa Nyirabukwe wa Munya wari ufungiwe kwica imbaga y’abatutsi akoresheje bya bimashini bita Tingatinga aho yabatabitse abagushijeho inzu!
Visent Karega na Réné Munya na Kapiteni Gakwerere Fransis nibo batora Intore n’abicanyi
Visenti Karega kandi muri iki gihe yari I Kigali yabanye cyane na Francis Gakwerere wari Kapiteni muri FPR, ariko akaba ari no mu ngabo za FPR zari ibyegera bya Laurent Desiré Kabila bamufashije kwikiza Mobutu, hamwe na General Kabarebe, aho bimitse Laurent Desiré Kabila, Gakwerere akahiba ibifaranga bitagira ingano, ari nabyo bimufasha we na Visenti Karega mu kwiyegereza impunzi baziha amafaranga yo gucuruza muri South Africa na Mozambique. Ayo mafaranga akaba ari nayo Karega yifashisha we na Munya biyegereza bamwe mu banyekongo batari mu mutwe w’abakombata cyane cyane abo bita abanyamurenge ndetse n’abarundi bavuga igiswayire.
Uretse amafaranga ya Rujugiro yibwe na Munya hari n’amafaranga anyanyagizwa na Fransis Gakwerere ubu ni Liyetona Koluneri, Munya afite amazu menshi acumbikwamo n’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo bajya kwiga cyangwa se kwivuza muri Afrika y’Epfo dore ko ubu ariho abakire bose bivuriza n’abagore babo bakahabyarira.
Munya kandi akoresha gusa mu kazi ke abanyarwanda b’Intore, abarundi bamwe bavuga igiswayire ndetse n’abanyekongo. Abanyarwanda bamukorera abahabwa na ambasade, naho abarundi abahabwa na Perezida wa Kominote y’abarundi bakunze kwita Roka; amazina ye ni Patrick Bizimana, hamwe n’uwitwa Jean Paul uzwi ku izina rya Zero Faute (uyu Zero Faute ni nawe wahawe akazi ko kwita kuri ba bafungwa 6 bashinjwaga kurasa General Kayumba) Amafaranga azanwa na Gakwerere niyo Zero Faute akoresha, agurira uwitwa Kanyandekwe amakoti ahinduranya mu rukiko, anamugemurira n’ibiryo byiza, vuba aha yanamuzaniye Samsung ya Tablet iyo ari mu rukiko aba ayikinisha.
Gakwerere iyo ari muri South Africa aba ahinduranya amacumbi mu mazu ya Munya anyanyagiye muri Johannesburg na Pretoria, akagenda mu modoka za Munya zitwawe n’abanyekongo bamukorera.
Abanyarwanda bananiwe n’ubuzima muri South Afrika, babanza kugeragezwa na Munya abaha ibyo gucuruza, batora agatege bakajya muri Mozambike aho Gakwerere abaha ifaranga ritubutse maze ugasanga babeshya ngo muri Mozambike niho ubucuruzi bumeze neza, kandi ari amafaranga y’ubusa baba babonye.
Abamenyereye kwoza akarenge nka ba Jean Paul Zero Faute ndetse n’uwo mukuru w’abarundi Roca bo bahabwa amamodoka abinjiriza amafaranga biyicariye ahitwa Hillbrow.
Iraswa rya General Kayumba Nyamwasa muri 2010
Ngarutse inyuma muri 2010 aho Perezida Kagame yashakaga kwica General Kayumba Nyamwasa akamuhusha, yasanze ako kazi kashoborwa n’umuntu wabaye cyane mu mujyi wa Johannesburg uzi neza amayeri yakoresha kugirango General Kayumba na Colonel Karegeya babateranye n’abandi banyarwanda, ndetse banicwe hamwe n’abo mu miryango yabo ndetse n’abazibeshya bagashaka kuba inshuti nabo bose.
Uyu mugambi wa Kagame washinzwe Ambasaderi Karega, na mugenzi we Munya, hamwe na Liyetona Koruneli Gakwerere ubu usa n’aho yagizwe ambasaderi muri SADEC kuko avuyanga ibihugu bya Kongo, South Africa, Angola, na Mozambike aho agenda akwiza amafaranga ku mpunzi n’abanyarwanda bashukishwa za Buruse, tutibagiwe n’abavanwa za Burayi bakaza ngo gukorera ubucuruzi muri Afurika.
General Kayumba akimara guhushwa Kagame akabyigurutsa nibwo Karega yoherejwe South Africa, ariko kubera ko Leta y’u Rwanda yakekwaga mu mugambi wo kurasa Kayumba, Karega yamaze hafi umwaka ataremerwa nka Ambasaderi, ariko inzandiko zimusabira guhagararira u Rwanda zaratanzwe. Karega kubera kuba umuntu w’inyaryenge cyane ariko yagiye acengera mu banyarwanda bari muri South Africa cyane cyane impunzi z’abahutu. Yafashe abakozi ba Ambasade abaganya uduce tw’igihugu; Uwitwaga Rutembesa Didiye nawe wavuye muri Kongo, amushinga imijyi wa Johannesburg na Pretoria naho Claude Nikobisanzwe amushinga uduce twegera inyanja aritwo Cape Town na Durban kuko we ari umuhutu kandi hariya hakaba higanje abahutu cyane cyane aba abakiga bari barakariye cyane FPR yabavanye ku ngoma.
Aba bagabo Nikobisanzwe Claude na Rutembesa Didiye bagerageje kwinjira mu mpunzi bimbitse, bifashisha n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza muri South Africa, maze abaturage babonye bakabageza kuri Karega kuburyo bajyaga baraza n’inkera banywa mu rugo rwa Ambasaderi Karega bwite, abandi akabatura amayoga mu ngo zabo.
Aba bagabo rero batarirukanwa muri South Africa nibo batoye intore mu mpunzi bafatanyije n’udusisgisigi twasizwe na Ambasaderi Karemera; harimo abitwa ba Edison Niyibizi ubu niwe perezida w’igishushanyo wa Diyaspora, ba Izayi, ba Nyandwi Sarasiyeri wavuye muri RNC, abitwa ba Yuliyusi waje acitse gereza ashinjwa Jenoside, abitwa ba Gakanzu nawe ngo ushinjwa jenoside muri Butare, abitwa ba Javan na ba Mwiseneza, ubu ndetse ngo bari bamaze no kugira abasore bakiri bato I Johannesburg ngo bakwiza utuzi twa Munyuza twazanywe na Sarasili Nyandwi na Edison, ibyo tuzabigarukaho mu zindi nyandiko.
Karega aruma ahuha
Abatamuzi bamwita ikirumirahabiri; aho banigiye Koruneli Karegeya nyuma bakagerageza gutera urugo rwa General Kayumba ariko umugambi ukabapfubana basanze adahari, South Africa yirukanye bamwe mu bakozi ba ambasade karega ahagarariye, aribo Nikobisanzwe Claude na Didiye Rutembesa, banajyana n’umurundi nawe wo muri Ambasade y’uburundi bari baragize icyitso, ambasaderi Karega yaganiriye na Jeune Afrique ayihamiriza ko icyemezo cya South Africa cyo kwirukana bariya bakozi ba Ambasade gifite ishingiro, ndetse yanagerageje no kujya aganira kuri Telifoni na zimwe mu mpunzi yigira nyoninynshi avuga ko ibyo bariya bagenzi be bafashwemo atari abizi.
Karega ariko aratangaje
Muri ayo mayeri menshi n’uburyarya hamwe no kumenyera ya mategeko ya Mobutu Karega yanagiye no mu ntore za Diyasipora azihanganisha azibwira ko ikibazo barimo kugitunganya ko amafaranga ahari yo gukemura ibibazo.
Nubwo inyinshi mu ntore zazimiye harimo izitwa za Sarasiyeri Nyandwi, za Emanweri bita Gashuhe, za Yuliyusi na Gakanzu ndetse na ba Mwiseneza na Javani, ubu abenshi mu ntore ziri ku isonga barimo guhatwa ibibazo n’igipolisi cyazobereye mu iperereza muri SouthAfrica; Muri iyi minsi ishize Perezida wa Diyaspora Niyibizi Edison yaraye ahatwa ibibazo n’abapolisi burinda bucya, umugore we Luwiza yari yamukuyeho amaboko, hari n’abandi ngo Niyibizi yemereye igipolisi ko bamufasha muri ako kazi, ariko bataratangazwa amazina.
Visenti Karega yendeye kuri iri hahamuka ryatumye Edison Niyibizi amena amabanga amwe, maze kuko yari azi ko akabo kashobotse yihutiye gusohora inyandiko ku mbuga za interineti yihanganisha intore we yase ngo ni “Abahutarizwa uburenganzira n’igipolisi cya South Africa” ababwira ko babirimo kandi Bizanakemuka vuba. Nimureke dutegereze turebe rero.
Karega arimo kandi kwihohora ku mpunzi anishakira ubuhungiro
Mu minsi yashize Karega amaze kuvugana na Jeune Afrique, hatangajwe ko ashaka kwisabira ubuhungiro muri Austraria, gusa abanyarwanda baba muri Austraria ngo baba barabyitambitsemo bigapfa kuko Austraria itajya yakira umuntu ushinjwa ubwicanyi.
Mu mayeri ye Karega yari yamaze no gushaka aho azasiga umuguryango we aramutse agiye, ariko byarananiranye mu ntore kuko izakabashije kumufasha kwita ku muryango nazo ziri mubo igipolisi kigera amajanja, ubu arimo gushakira mu basaza b’abaporofeseri baba mu zindi ntara za South Africa nabo tuzabatangariza amazina nyuma kuko igipolisi kirimo kubagenda runono.
Karega ni Mayeri cyangwa Makasi nk’uko abanyekongo babivuga
Karega amaze kubona ko ishyamba ryahiye mu by’uby’ukuri ambasade y anta kazi igikora kuko ariwe wenyine uyisigayemo nka ambasaderi n’abagore 2 uwitwa Françoise n’uwitwa Judith, bakora akazi ko kwitaba za telefoni gusa.
Karega yatangiye gushaka uburyo yakwiyegereza abo muri RNC, biravugwa ko yaba yarohereje intumwa kuri Kapiteni Rutagengwa Emile akamutera utwatsi, uyu Kapiteni Rutagengwa baherukaga kumuteza intore yitwa Joseph, ngo imweyenzeho babone ibyo barega RNC, Kapiteni Rutagengwa yaramuhondaguye, arangje aramufungisha aza kumubabarira ahanaguza urubanza.
Uku guhanaguza urubanza Karega yatekereje ko byamubera uburyo bwo kwunga umubano akaba yanamuhuza n’abandi ba RNC kuko ari umuyobozi ariko Kapiteni Rutagengwa yabateye utwatsi.
Undi uvugwa Karega yagerageje gutumaho abantu ni uwitwa Kayitare wa Radiyo Itahuka ngo kuko yaba atagikorera Radiyo arikoakaba nawe ari mu buyobozi bwa RNC ndetse n’umugore we ariko Kayitare uyu ni umuntu w’umurakareudatinya no kuvuga ko aho gukorera Leta ya Kagame yajya ku musaraba. Kayitare nawe yahakaniye abacuruzi bamutumweho ngo bagombaga kumuhuza na Karega, ubu dutegereje indi ntambwe Karega azatera.
JD Rubega
NI ISHYANO DA!!!!!!