Inkuru dukesha ikinyamakuru imirasire

Bamwe mu bafite ubumuga batuye Mu karere ka Ruhango intara y’ amajyepfo, baratangaza ko ubuyobozi bw’ akarere kabo ka Ruhango ntacyo bujya bubagezaho mu bijyanye n’ inkunga bagenera abatishoboye by’ umwihariko bo baba badashoboye gukora imirimo yose.

Hari Kuri uyu wagatatu taliki ya 26 Werurwe 2014, nibwo ubwanditsi bw’ ikinyamakuru Imirasire.com twerekeje mu karere ka Ruhango maze tugenda duhura na bamwe mu baturage bafite Ubumuga ariko tubabajije imibereho yabo badutangariza ko ubuyobozi bwabo bwabatereranye.

Hategekimana uvuga ko ubuyobozi bwabatereranye kandi baramugaye

Ubwo twaganiraga n’ umugabo w’ imyaka 50 y’ amavuko witwa Hategekimana Emmanuel ufite Ubumuga bwo kutabona, yadutangarije ko abayeho mu buzima bubi cyane kandi ko ahora asaba inkunga ariko zajya gutangwa we ntizimugereho.

Uyu Hategekimana avuga ko afite Ubumuga bukabaije, dore ko agaragaza inkovu afite ku mubiri akaba avuga ko yazitewe n’ isasu yarashwe ahunga 1994 ariko bikomeza kumuviramo Ubumuga birangira n’ ijisho rye ripfuye kuko arebera mu amataratara (lunette).

Hategekimana yagize ati: ” ubu mfite inyunganirangingo mu rutugu, sinshobora gukora umurimo uvunanye cyane, umugore twabyaranye abana 2 yarantaye…, ubuyobozi bw’ akarere, yewe n’ umurenge wacu wa Ruhango nta nkunga bajya bangezaho kandi babona ko mfite Ubumuga bukomeye”.

Uyu ni Nsenga Jakson wirirwa usaba muri gare ya Ruhango kubera ko yamugaye

Ubwo twageraga ku karere ka Ruhango twashatse kugira icyo tubaza umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ariko tugeze ku biro bye turamubura ariko tuvugana ku murongo wa telefone ngendanwa.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu Karere(Ruhango) Uwimana Aline yadutangariza ko abo baturage batishoboye nta n’ umwe wigeze amugeraho ngo amubwire ikibazo afite.

Uwimana Aline yagize ati: “abatishoboye muri iki gihugu ni benshi, bisobanuye ko inkunga zabonetse zigenda zihabwa abantu batoranyijwe bigaragara ko ari bo bagomba kuzifata mbere y’ abandi…, abamugaye tugerageza kubakangurira kwishyira mu mashyirahamwe ariko ntabyo bakora ngo tubafashirize hamwe”.

Yakomeje adutabgariza ko na Leta yatoye itegeko rihana abantu birirwa basabiriza by’ umwihariko bakaba bakangurira n’ abantu kwima abantu birirwa basabiriza cyane cyane aho imodoka zihagarara.

Zikurakure Uziya yacuruzaga ikarito ahombye atangira gusabiriza muri gare ya Ruhango

Muri gare ya Ruhango twagiye tuhasanga abantu birirwa basabiriza badutangariza ko nabo atari bo ahubwo ko ari ubuzima, byumwihariko ngo bakomoka mu miryango icyennye hakiyongeraho Ubumuga bigahita bihumira ku mirari.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bukomeza buvuga ko gusabiriza ari ingeso kuko ngo nta munsi n’ umwe badakangurira abamugaye kuva mu mihanda ariko baranze, umunsi umwe baragenda bwacya bakagaruka.

Itangishatse Theoneste – Imirasire.com