Nyuma yo kwemera gusinyura itegeko rihana ubutinganyi, USA yemeye gutanga inkunga yo guhiga Joseph Kony
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Werurwe mu nama yabereye muri Pantagone Leta Zunze ubumwe z’Amerikazafashe icyemezo cyokohereza umutwe w’ingabo udasanzwe zigera 150 n’indege kugirango babashe gushakisha Joseph Kony ukuriye umutwe wa Lord’s Resistance Army ( LRA)urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Joseph Kony Umukuru wa LRA
Nk’uko byatangajwe ni umuvigizi wa Perezida Barack Obama bikanemezwa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama n’abanyamakuru yabaye kuwa gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014, leta zunze Ubumwe z’Amerika zageneye inkunga ya gisirikare ingabo za UPDF za Uganda indege yo mu bwoko bwa CV – 22 Osprey Aircraft ikaba iza kugera mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru. Iraba iherekejwe n’abasirikare 150 bazafasha ingabo za UPDF guta muri yombi Umukuru wa LRA Joseph Kony.
Joseph Kony hamwe na bamwe mu bayobozi ba LRA
Si ubwa mbere igihugu cya Leta zunza Ubumwe z’Amerika gifasha Uganda gushakisha Joseph Kony kuko mu 2005 cyari cyatanze amadollari agera 50000 ku muntu wese uzabona cyangwa agatanga amakuru y’aho Kony aherereye. Kugeza magingo aya ntawe urabasha kumubona ngo atange amakuru bamufate.
Uyu mugabo ni ingabo ze nyuma yo gukozanyaho n’ingabo z’igihugu cya Uganda mu mwaka 1998 yahungiye mugihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu kwezi gushize aza kuhava ubwo ingabo z’umuryango w’abibumbye zifatanyije n’iza Leta ya Congo zamwimuraga mu birindiro bye ahungira muri Centrefrique nyuma yo gutsindwa k’ubutegetsi bwa Seleka izi ngabo zahungiye muri Sudani y’Amajyepfo.
Indege leta ya Amerika yateyemo inkunga Uganda
Kony hamwe n’abayobozi 2 bo mu mutwe LRA mu mwaka 2005 akaba yarashyizwe mu bantu bashakishwa ni urukiko mpuzamahanga baregwa ibyaha by’intambara bakaba bashinjwa imvururu zabaye mu mwaka wa 2005.
Tubabwire ko leta y’Amerika yemeye gutanga iyi nkunga nyuma y’aho iki gihugu cyemereye ko kigiye gusinyura itegeko rihana ubutinganyi cyasinye kuwa 24 Gashyantare 2014.
Nyandwi Francois d’Assise- Imirasire.com