Kuko tumaze kubimenyera kumugabane wa Afurika ko bidashobora kwifatira icyemezo igihugu cya Ugandakigiye kwisubiraho ku cyemezo cyari cyafashe cyo guhana abatinganyi itegeko iherutse gushyirwaho umukono mukwezi gushize kwa Kabiri, ibi bikaba bigaragaza intege nkeya z’ubutegetse mu gufata ibyemezo bihamye.

Perezida wa Uganda akaba yaraburiwe na mugenzi w’igihugu cya Leta Zunze Ubume z’Amerika bwana Barack Obamakudasinya itegeko ryabaryamana bahuje ibitsina mbere yuko asinya ririya tegeko, akanga akarisinya yirengagije inama yagiriwe.

Abanyamahanga nkaba bari kumwe na Museveni nibo batumye Museveni yisubiraho

Kuba Museveni yarasinye ririya tegeko byatumye igihugu gihomba byinshi dore ko inkuga Amerika yateragamo igihugu cya Uganda zahagaze hakiyongeraho ni iz’umuryango uharanira uburenganzira bwamuntu utahwemye kuvuga ko ariihohoterwa ry’ikiremwa muntu. Ibi byatumye Leta ya Uganda itangira gushaka uko bakumvika nabo.

Igihugu cya Uganda kimaze kureba izo ngaruka zose kikaba kigiye kwisubiraho nkuko bitangazwa na Okello Oryem, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, uherutse gutangaza ko igihugu cye cyasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kohereza impuguke zayo muri Uganda, kugirana ibiganiro n’abategetsi babo, bagamije kubumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo gusinya itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje igitsina.

Perezida Museveni

Kuba barafungiwe inkunga iki ni ikimenyetso kereka ko ibihugu bikennye nta myanzuro bigomba gufata ibikize bitabyemeye, kwimwa inkunga bagenerwaga n’ibihugu byari bishyigikiye ko abakora imibonano mpuzabitsina babihuje muri Uganda, bahabwa ubwisanzure muri ibyo bikorwa byabo by’urukozasoni ntibibeho, yasubije ko nta kundi babigenza ni ubwo ryari ryatowe n’abagize inteko nshingamategeko y’igihugu kubwigaze bw’amajwi agera kuri 99% bagomba kugerageza bakareba uko bakumvikana vuba bishoboka, ubukungu bw’igihugu butarahatikirira.

Baramutse barisinyuye muri uku kwezi ryaba ariryo tegeko rya mbere ryagiyeho ritunguranye, rigira ingaruka zikaze kandi rikarangira mu gihe gito cyane.

Nyandwi Francois – Imirasire.com