Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014, mu karere ka Gatsibo abanyeshuri b’ikigo Gatsibo Technical Secondary School baramukiye mu myigaragambyo yo kwereka abaturage n’abayobozi b’akarere ka Gatsibo ko barambiwe kwicara batiga.

 

Iyo myigaragambyo ntiyabashije kugera ku ntego yayo kuko polisi muri kariya karere ka Gatsibo yaje kuyiburizamo ubwo aba banyeshuri bari bafashe umuhanda bagana ku biro by’akarere kugira ngo bagaragaze ikibazo cyabo.

Mayor wa Gatsibo Ruboneza Ambroise

Aba banyeshuri bigaragambije bavugaga ko bamaze ukwezi batiga ndetse bakaba badafite ibikoresho byo kwigiraho by’ishuri.

Umwe muri aba banyeshuri utashatse kwivuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano yabwiye Imirasire.com ko bamaze ukwezi batiga kubera ko nta bikoresho n’abarimu bihari.

Uyu munyeshuri yagize ati mu kwezi tumaze ukwezi twiga isomo rimwe gusa. Ntitubona ibyo kurya no kuryamira turara dukumbagara hasi.

Twashatse kumenya ukuri kubivugwa maze tuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise atubwira abo banyeshuri batigaragambije ahubwo o baje kwerekana ikibazo bafite. Ati ntibigeze barenga igipangu cy’ishuri kandi nibyari gushoboka ngo abana bakore ibirometero 25 ngo bagere ku muhanda wa kaburimbo ugana ku karere ka Gatsibo aho bivugwa ko bashaka kwigaragambiriza.

Ku birebana n’impamvu abanyeshuri batiga, Mayor yavuze ko abanyeshuri biga kuko hari abarimu 4 bigisha amasomo asanzwe. Amasomo Atari kwiga n’ay’imyuga kubera ko batarabona ibikoresho byayo. Ati “Hasigaye abandi barimu 2 nabo bazaboneka vuba kuko kubashyira mu kazi byagombaga procedure ijyanye n’itangwa ry’akazi ariko iyi nzira yararangiye igisigaye ni ukubashyira mu kazi”.

WDA yagombaga gutanga ibikoresho, byagombaga kuza biciye mu masoko ya leta. Byarakozwe nibyo byatumye ibikoresho bitinda kugera kuri iri shuri. Ati nitwari kubuza abana kuza kwiga kuko twari kuba turi kubakereza.

Tubabwire ko iri shuri ari irya leta ritangiye uyu mwaka. Riterwa inkunga na Minisiteri y’uburezi biciye mu kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro( WDA).

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com