Ubwongereza bwanze kohereza abanyarwanda kuburanira mu Rwanda
Mu gihe ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi byatangiye kuburanisha abakekwaho gukora Jenoside, urukiko rwo mu gihugu cy’Ubwongereza bwanze kohereza kuburanira mu Rwanda abanyarwanda batanu
Abantu benshi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakatiwe n’Inkiko Gacaca zarangije imirimo yazo muri 2012, abandi bakatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ndetse hari n’abakatiwe bari barahungiye mu bindi bihugu aha tukaba twavuga nk’igihugu cy’Ububiligi.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Muhumuza Richard
Mu gihugu cy’Ubwongereza naho hari bamwe mu bakekwaho kuba barakoze Jenoside, urukiko rwaho rwatangaje ko abo bantu batakoherezwa mu Rwanda kuko batabona ubutabera bwizewe. Abo banyarwanda bari muri icyo gihugu ni,Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo , Célestin Ugirashebuja , Dr Vincent Bajinya na Célestin Mutabaruka.
Impamvu urwo rukiko rutangaza ko rutakohereza abo bagabo kuburanira mu Rwanda, ruvuga ko rwaba rwishe ingingo ya 6 y’Amasezerano y’ibihugu by’Uburayi, yerekeye uburenganzira bwa Muntu ayo masezerano akaba avuga ko umuntu agomba kubona ubutabera butabogamye. Abacamanza burwo rukiko bakaba batangaza ko bariya bagabo boherejwe mu Rwanda batabona ubutabera nyabwo.
Dr Bajinya Vincent
Nubwo urukiko rwo mu gihugu cy’Ubwongereza bwanze kuhoreerza bariya banyarwanda kuburanira mu Rwanda, hari ibihugu bimwe byo kumugabane w’Uburayi, bimaze kwemera ubutabera bw’u Rwanda, kandi bikaba bishobora kohereza cyangwa se byarohereje mu Rwanda abanyarwanda babihungiyemo bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Muri byo twavuga nka Norway, Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ububiligi, Ubudage n’ibindi.
Igihugu cy’Ubufaransa cyari cyaratinze kuburanisha abanyarwanda bahungiyeyo bakekwaho gukora jenoside, ubu kirimo kuburanisha Pascal Simbikangwa.
JMV Ntaganira – imirasire.com