Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Iki gihugu cyavuze ko abo birukanwe bafitanye isano n’igiterp giherutse kuba mu rugo rw’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Kayumba Nyamwasa, uba Johannesburg nk’uko ibiro bitara amakuru Reuters bibivuga.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Amb.George Nkosinati twala w'Afurika y'Epfo mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Amb.George Nkosinati twala w’Afurika y’Epfo mu Rwanda

U Rwanda na rwo hari amakuru avuga ko rwirukanye abakozi batandatu bakoraga muri Ambasade y’Afurika y’Epfo i Kigali, ngo bakaba bazize ko bakoraga ubutasi ku Rwanda ariko ntabwo ngo Ambasaderi ubwe yirukanwe.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, agatsiko k’abantu batazwi kinjiye mu rugo rwa Gen Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda kahagaba igitero ariko nta muntu cyahitanye, icyo gitero kikaba ari ikibaye ku nshuro ya gatatu kigambiriye guhitana Faustin Nyamwasa kuva muri 2010.

Inkuru ya Reuters ivuga ko polisi yafashe abantu bagabye igitero cyo kuwa mbere, umuntu utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye ibyo biro bitara amakuru ati “Biragaragara ko abafashe ari intasi zifitanye isano na Ambasade y’u Rwanda.”

Ibi byatumwe abadipolomate batatu bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda i Pretoria bahabwa amasaha 48 ngo babe bavuye ku butaka bw’Afurika y’Epfo.

Ba Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame baganirira i Luanda muri Angola mu nama ya 5 ya ICGLR muri 2014

Ba Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganirira i Luanda muri Angola mu nama ya 5 ya ICGLR muri 2014

Aho muri Afurika y’Epfo haherutse kubera iyicwa ry’undi Munyarwanda, Col Patrick Karegeya we umurambo we ukaba waratoraguwe muri hoteli imwe muri icyo gihugu, na n’ubu ntiharemenyekana icyo yaba yarazize n’abamwishe.

U Rwanda rwakomeje guhakana amakuru y’abibeshyaga ko rwaba rwaragize uruhare mu iyicwa ry’uyu Karegeya ndetse n’ibindi bitero byagabwe kuri Kayumba Nyamwasa. U Rwanda ruhagarariwe na Amb. Dr. Vincent Karega na ho Afurika y’Epfo igarariwe i Kigali na Amb. George Nkosinati twala.

Ibi biravugwa n’ibinyamakuru binyuranye ariko nta makuru y’impamo aratangazwa na za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

UMUSEKE.RW