Perezida Hollande yasabye Perezida Kagame kugirira uruzinduko mu Bufaransa
-
Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yatumiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo azagirire uruzinduko mu Bufaransa muri uyu mwaka wa 2014.
Mu kiganiro ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yagiranye na RFI yavuze ko ubwo butumire bwatanzwe mu mubonano wahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo n’abadipolomati babiri bo mu Bufaransa.
Yagize ati “Ni ubutumwa bwoherejwe na Perezida Hollande abwoherereza mugenzi we w’u Rwanda. Perezida Hollande ntazashobora kuboneka mu muhango wo kwibuka ku wa 7 Mata i Kigali, ariko yiyemeje kuzohereza umuyobozi wo murwego rwo hejuru uzaba amuhagarariye.”
Akomeza agira ati “Muri ubwo butumwa kandi bwa Perezida Hollande yanasabye Perezida Kagame kuzagirira uruzinduko mu Bufaransa mu 2014.”
Perezida Hollande aherutse kohereza intumwa 2 i Kigali zirimo umujyanama wungirije ushinjwe ibibazo by’Afurika, Thomas Mélonio na Jean-Christophe Belliard, umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Bakaba baraje mu Rwanda ku matariki ya 16 na 17 Gashyantare 2014.