Musenyeri Misago Augustin wa Diyoseze ya Gatolika ya Gikongoro, yitabye Imana mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita kuri uyu wa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro.

Nk’uko bitangazwa na Musenyeri Smaragde Mbonyitege Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Kagbayi, bakeka ko yaba yazize bumwe mu burwayi yari afite cyane cyane ko bizwi ko yarwaraga umutima ndetse n’asima, ariko akaba yari yatuye igitambo cya misa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Biracyekwa ko yaba yazize indwara y’umutima.

Musenyeri Misago Augustin
Bimwe mu byaranze ubuzima bwe

Musenyeri Augustin Misago yavukiye i Ruvune mu 1943.

Misago Augustin yahawe Ubusaseridoti tariki 25 Nyakanga 1971. Yabaye mu kanama kashyize Bibiliya Ntagatifu mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mbere y’uko Misago ajya kuyobora Diyosezi ya Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992 ahawe inkoni y’ubushumba na Karidinali Josef Tomko, yari padiri mukuru wa Seminari Nkuru y’i Nyakibanda, akaba yari no muri komisiyo ya tewolojiya yakurikiranaga ibyabereye i Kibeho, ubwo Diyosezi ya Butare yabyaraga iya Gikongoro ahita ajya kuyibera umuyobozi guhera ubwo.

Misago yari asobanukiwe n’ibyabereye i Kibeho kuko yasohoye igitabo kivuga ku mabonekerwa yahabereye, mbere y’uko yemezwa na Vaticani mu mwaka w’i2001. Muri iki gitabo akaba yaragaragazaga ibyiza yazaniye Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Misago akigera ku Gikongoro yahise atangira kubaka ingoro yari yasabwe na Bikira Mariya, aho ibuye ry’ifatizo ryashyizweho kuwa 28 Ugushyingo 1992.

Ku itariki 20 Ugushyingo umwaka w’1993 Misago yatashye by’agateganyo shapeli yafunguye mu cyahoze ari icyumba abanyeshuri bigiragamo ari naho abanyeshuri batatu batangiye amabokerwa yabo.

Kuwa 31 Gicurasi 1993 Misago yayoboye urugendo rutagatifu rwa mbere rwa diyoseze yose i Kibeho mu rwego rwo gusaba amahoro n’irangira ry’intambara mu Rwanda.

Mu mwaka w’1999 Musenyeri Misago Augustin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu kwezi kwa Kamena umwaka w’2000 aza gufungurwa nyuma yo kugirwa umwere.

Musenyeri Misango apfuye afite imyaka 69 y’amavuko yari Perezida w’urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda.

Igihe.com.