Abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baratakamba basaba Leta ko yabavuganira maze ikigega REB gishinzwe kubaha inguzanyo (bourse) kikabagoboka vuba kuko bamaze amezi asaga 5 nta mafaranga barahabwa kandi ari yo abakemurira ibibazo byabo bya buri munsi n’ ubwo nayo ari make.

Abanyeshuli batangiye umwaka 2013/2014 muri Nzeli 2013, bamwe batangira ku kizere cy’ uko bagomba kuzajya bahabwa amafaranga y’ inguzanyo n’ andi abafasha mu buzima bwa buri munsi ahwanye n’ ibihumbi 25 ariko kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere .

Iyi niyo Kaminuza y’ u Rwanda (Huye) yahoze ari kaminuza nkuru y’ u Rwanda

Ibyo bihumbi 25 nk’ uko byahozeho na mbere hose, umunyeshuli ufashwa na Leta wese yayahabwaga buri kwezi akamufasha kwishyura inzu akodesha, ibiryo, n’ibindi bikoresho nkenerwa bimufasha kwiga neza.

Ariko igitangaje ni uko hashize amezi 5 nta n’ igiceri cya 5 barahabwa, kandi buri munsi abashinzwe kubavuganira bababwira ko biri hafi gutungana, ese abo banyeshuli bazakomeza kubyifatamo gute?

Ku cyumweru w’ icyumweru gishize, Ikinyamakuru Imirasire.com twanyarukiye mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye ari yo yahoze ari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda maze abanyeshuli batandukanye bagenda badutangariza uburyo bameze nabi muri iyi minsi, ariko abayobozi ntitwabashije kuvugana kubera ko hari muri weekend.

Uwitwa Benjamin wanze kutubwira amazina ye yose yagize ati: “bitewe n’ ikibazo mfite cy’ uburwayi biriya biryo byo muri kaminuza byarananiye kandi najye nagombaga guhabwa ariya mafaranga 25000frs yo kwirwanaho…,

Yakomeje agira ati: “Kugeza magingo aya ntakintu turabona, aho nariraga hanze y’ ikigo barankopye bageze aho bafatira ibyanjye kubera umwenda , ubuse nzazinge utwanjye ntahe? Nibadufashe turakomerewe”.

Aha ni muri Kaminuza y’ u Rwanda

Undi witwa Patrick wiga mu mwaka wa 2 nawe yagize ati: “ibi biryo dukopwa n’ iyi Restora yo mu kigo (Transit Restaurant) nabo basigaye babiduha batujugunyira bitewe n’ amezi 5 ashize tutabishyura, kandi nabyo basigaye babiteka nabi…bikomeje gutya hazagwa umuntu”.

Umwe mu bakobwa twasanze bicaye ku macumbi azwi ku izina rya Viyete, Jamviere yagize ati : “ubuzima ntibworoshye reba kuva mu kwa 9 umuntu atarabona burse, kwishyura amacumbi yo hanze no kugura notes ni bindi bikoresho ni ikibazo gikomeye cyane”.

Yakomeje agira ati: “Abanyeshuli bamwe turi mu kiciro cya 1 na 2 hamwe n’ abandi bemerewe 100% ntituribona kuma list REB isohora, usanga twibaza uko bizagenda! ah ni aha Nyagasani”.

Kuri uyu munsi twashatse kumenya icyo kaminuza ibivugaho, ku murongo wa Telefone ngendanwa twavuganye na Sylvie ukora muri serivisi ya Bourse ahita atubwira ko nta makuru abifiteho menshi ahita atubwira ko agiye kuduhuza n’ umuyobozi ushinzwe ibibazo by’ abanyeshuli ( Dean of Student).

Nyuma yongeye araduhamagara ati: ”mwakire numero ya Kizito Perezida w’ umuryango w’ abanyeshuli biga muri kaminuza (NURSU) kuko niwe uheruka mu nama ya REB”.

Kizito twamuhamagaye inshuro nyinshi akupa telefone ye, nyuma tumwoherereza ubutumwa bugufi nabwo yanga kubusubiza kandi munshingano ze ashinzwe gukora ubuvugizi bw’ abanyeshuli.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com