ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N0 001/FPLC/FEV/2014 –

Rihereye ku magambo atangazwa n’abayobozi bakuru b’ ingabo za LONI ziri mu butumwa muri Kongo ari zo MONUSCO, yemeza ko mu minsi ya vuba uwo mutwe ugiye kongera kugaba bitero ku ngabo z’Ihuriro Rigamije Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR); -Rimaze kubona ko FDLR yatangaje tariki ya 30 Ukuboza 2013 ko ishyize ku mugaragaro intwaro hasi kandi igahita isaba kugirana ibiganiro bitaziguye na Leta y’u Rwanda ; -Rigendeye ku myitwarire mibi y’abategetsi b’u Rwanda barangije gutera utwatsi iyo mpano y’amahoro ihebuje yari itanzwe na FDLR bitwaje kuyiharabika ko ari umutwe w’iterabwoba ; -Rimaze gukurikirana risanga ahubwo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bose bari kwishyira hamwe kandi bari gusaba ko umuti w’ikibazo cyo mu Karere ushakirwa mu nzira z’imishyikirano; -Rimaze gushavuzwa no kubona igihugu cyacu Kongo n’abaturage bacyo b’abakongomani ari bo bigirijweho nkana mu Karere kose kubera ibyorezo by’ intambara zigenda zisubiramo bimaze gutsemba imbaga no kuyogoza igihugu. Ishyaka ry’Abanyagihugu Baharanira Kubohoza Kongo, FPLC mu mpine: 1.Rirasaba Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko LONI, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango bw’Ubumwe bw’Afurika n’imiryango yo mu Karere , kwirengera imfu iriya ntambara itari ikenewe, igiye kongera guteza mu banyekongo no mu mu mpunzi z’abanyarwanda zikiri ku butaka bwacu. 2. Riributsa ko Kongo ari igihugu kigenga.Kubw’iyo mpamvu rero, inyungu za bimwe mu bihugu by’amahanga biri guhembera iyo ntambara ntizagombye kurutishwa inyungu kaminuza z’igihugu. 3. Rirahamagarira ahubwo LONI,umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, uw’Ubw’Afurika, Imiryango yo mu Karere nka SADC na ICGLR , kwifatanya mu kababaro n’abakongomani bamaze igihe kinini bategezwa ibirura by’iyi si kugira ngo ibarinde ikindi cyorezo cy’intambara itenda no kugira icyo ikemura ku bibazo byabo usibye kuzana icyunamo mu miryango yaba itarasibangana no gutoneka ibisebe by’imitima yakomerekejwe. 4.Rirasaba uwo Muryango Mpuzamahanga ubwawo kotsa igitutu Leta y’u Rwanda kugira ngo yemere ibiganiro n’abayirwanya barimo FDLR ikorera ku butaka bw’ igihugu cyacu. 5.Rirashimangira imigambi yaryo ikubiye mu ntego zaryo z’ingenzi kandi rirahamya ko rikomeye ku mahame ashingiye kuri Demokarasi na Repubulika arimo kubahiriza ikiremwamuntu no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

Bikorewe i Goma,tariki ya 10 Gashyantare 2014 Jenerali Gadi Ngabo Perezida wa FPLC