Iyi nzu ituwemo n’umuryango w’abantu 10 (Ifoto/Gasarasi G.)

 

Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bahangayikishijwe n’imiturire mibi mu gihe itumba risigaje iminsi mike.
Aba baturage usanga ahanini batuye mu misozi miremire, bavuga ko bafite ubwoba bw’uko amazu yabo yazasenywa n’imvura dore ko amenshi yubakishije ibiti n’ibyondo, ndetse amwe muri yo akaba yubatse mu manegeka.
Gakwisi Felecien yabwiye iki kinyamakuru ko bafite ubwoba bw’uko amazu yubatse nabi ashobora kuzatwarwa n’imvura, bityo ngo akaba asaba ubuyobozi kwimura abatuye ahantu bigaragara ko hashobora kwibasirwa n’ibiza.
Yakomeje avuga ko hari imiryango yagiye yimurwa igaturwa ahantu heza, ariko ko hari n’indi bigaragara ko igituye ahantu habi, ati “hari imiryango ituye ahantu habi, kandi wanareba ugasanga inatuye mu mazu adakomeye ku buryo ashobora gutwarwa n’umuvu”.
Ku kibazo cy’uko abo baturage bakunda kubakisha ibiti, Gakwisi yavuze ko biterwa n’amikoro make kuko ngo inzu yubakishijwe amatafari ihenda.
Nkundabera Cyrille, ufite umuryango w’abana 8 batuye mu kazu k’icyumba kimwe, yabwiye Izuba Rirashe ko ahora ahangayitse kuko isaha n’isaha ako kazu kabahirimaho, ati “nabuze amikoro yo kubaka inzu ikomeye, aka kazu kubakishije ibiti kandi kari ahantu hamanuka amazi, ikibazo cyanjye nakigejeje ku buyobozi, ntegereje igisubizo”.
Umugore we nawe avuga ko babeshejweho no guca inshuro, bityo ngo nta mafaranga babona yo kwimuka muri ako kazu. Yagize ati “nitutabona utugoboka ngo atwubakire tuzatwarwa n’amazi kuko nta kundi twabigenza, nta sambu tugira, nta tongo, mbese tubereye aho”.
Abayobozi b’inzego z’ibanze, bo bavuga ko badahwema gukangurira abaturage gutura ahantu habugenewe mu midugudu kandi abatuye ahantu habi bakahimuka, gusa ngo hari abigira ba ntibindeba.
Bakomeza bavuga ko abadafite amikoro bafashwa kwimuka, aho bashakirwa isakaro n’ikibanza, ndetse bagafashwa kubaka binyuze mu miganda bahabwa n’abaturanyi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha ibiti mu kubaka inzu zo kubamo (Ifoto/Gasarasi G.)