Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa , Lambert Mende yemeza ko ngo haba hari imyiteguro igamije kugaba igitero mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa aho umutwe wa M23 ariwo utungwa agatoki.

Leta ya Congo Kinshasa isanga ngo agahenge kabayeho nyuma y’uko umutwe wa M23 uhagaritse imirwano ari nk’umurabyo aho ngo ibiri imbere aribyo bibi ndetse ko kuba uyu mutwe ushobora kongera kwigaragaza no kugaba ibitero bifatwa nk’ukuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa akaba yaremeje ko ibihuha bivugwa ko umutwe wa M23 waba uri kongera kwisuganya bifite ishingiro aho yavuze ko atabishidikanyaho na gato.

Amakuru Congo Kinshasa ivuga ko yizewe ndetse anagaragara muri raporo Umuryango w’abibumbye uherutse gushyira hanze akaba avuga ko umutwe wa M23 waba uri gukusanya abasirikare ibakuye mu bihugu bituranye na RDC.

Mende akaba avuga ko Congo Kinshasa yiteguye kwirwanaho mu buryo ubwo aribwo bwose mu gihe yaba yashotowe cyangwa igaterwa hagamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu.Aha akomeza yerekana ko Congo itazihanganira na gato uwaza ashaka guhungabanya abaturage aho ngo uzabigerageza azaba ari ukwiyahura.

Mende avuga ko kongera guteza umutekano muke muri RDC kwa M23 ngo abiha amahirwe make kuko iki gihugu gishoboye kwirwanaho akanongeraho ko kuba bashaka kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi abantu batagomba kubyitiranya n’intege nke , yerekana neza ko hatazihanganirwa umuntu washaka kongera kumena amaraso y’abanyekongo .

Leta ya Congo Kinshasa ikaba ishingira ahanini kuri raporo ya ONU iherutse kwerekana ko M23 ntaho yagiye ndetse hanatungwa agatoki ibihugu by’ibituranyi na RDC kuyitera ingabo mu bitugu.

Iby’iri raporo ariko M23 ikabihakana aho umuyobozi w’uyu mutwe ishami rya politike , Berthrand Bisimwa yatangarije BBC ko ibikorwa bya gisirikare byahagaze burundu ko impamvu z’umutekano muke muri RDC zigomba gushakirwa ahandi.

Source : Radio Okapi