Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, aravugwaho gusinda bikaze kugeza ubwo atanze itegeko ryo kwica abagabo bari inshuti za hafi za nyirarume Jang Song-Thaek nawe uherutse kwicwa amanitswe mu kagozi mu minsi yashize, akekwaho ruswa no gushaka guhirika ubutegetsi bw’umwishywa we.

Perezida Kim Jong Un na nyirarume Jang Song-Thaek w’amadarubindi wari nimero ya kabiri mbere y’uko yicwa

Aba bagabo bishwe nyuma yo kunenga isoko ry’intwaro, bikamenyekana ko banenze ibyo ubutegetsi barimo bukora.

7sur 7 dukesha iyi nkuru yavuze ko umutangabuhamya yatangarije ikinyamakuru gisohoka buri munsi i Pyongyang, cyitwa Yomiuri Shimbun, ari nacyo The Independent ikesha amakuru ko perezida yari yasinze ubwo yacaga iteka ko abo bagabo bicwa.

Bahereye ku mibanire yabo na nyirarume wa Kim Jong-Un, Jang Song-Thaek, nawe waje kwicwa nyuma y’aba bagabo ngo bakomerejwe ibyaha ubwo bavugwagaho kunenga igikorwa cy’igisirikare cy’iki gihugu mu kugura intwaro.

Uko kunenga kwatumye perezida Kim Jong-Un asa n’uvangiwe birangira ategetse ko bicwa.

Abishwe ni Ri Ryong-ha na Jang Su-gil bishwe mu kwezi k’ugushyingo 2013.

deus@igihe.com

Source: Igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/perezida_kim_jong-un-027ba.jpg?fit=510%2C288&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/perezida_kim_jong-un-027ba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPerezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, aravugwaho gusinda bikaze kugeza ubwo atanze itegeko ryo kwica abagabo bari inshuti za hafi za nyirarume Jang Song-Thaek nawe uherutse kwicwa amanitswe mu kagozi mu minsi yashize, akekwaho ruswa no gushaka guhirika ubutegetsi bw’umwishywa we. Perezida Kim Jong Un na nyirarume Jang Song-Thaek...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE