N’ubwo bwose Bwana Rucagu akomeje gusaba imbabazi nk’uko Ikinyamakuru igihe.com kibigaragaza ku nkuru yo ku ya 24/12/2013 http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/rucagu-agiye-gusaba-imbabazi-, biragaragara ko azakomeza kuzisaba kugeza igihe bitarangiriye.

Abanyarwanda benshi bibaza ko n’iyo FPR inkotanyi yakunamura icumu cyangwa se ikagenda kimwe na za leta zayibanjirije, Bwana Rucagu we azakomeza gusaba imbabazi kubera amagambo akoresha buri gihe mu mwuga we wo guhakwa no guhakirizwa , akomeretsa imitima ya benshi.
Mu nyandiko yanditse akanyuza mu Kinyamakuru Kangura No 46 – ukwezi kwa munani 1993, kuli page ya 15, Bwana Rucagu Boniface ntiyihishira habe na gato.

Yagize ati ” TUGERAGEZE KUMENYA UBUGOME N’AMAYERI Y’ABATUTSI” . Yatangiye agira ati ” Umututsi umuvura ijisho akarigukanulira” ,atangiza uyu mugani kugira ngo yereke kandi akangurire abatazi ububi, ubugome, uburyarya n’ubuhemu by’abatutsi bityo barusheho kuba amaso.

Yarakomeje ati: “Abatutsi biyita abanyabwenge kurusha abandi ariko iyo ushishoje cyane usanga inyuma y’ibyo hihishe ubugome busa.
Umututsi abana na rubanda nyamwinshi (Umuhutu) amuryarya cyangwa ari uko hari icyo amukeneyeho, umututsi aremera akiyahura ku muhutu akoresheje uburyo bwose burimo amafaranga, bashiki be, umugore we n’ibindi byose byamushobokera kugeza igihe abona icyo yifuza ku muhutu. Ntawe utazi ukuntu abatutsi bamwe bageze muri Zaire abagore babo bakabashyingira abategetsi bamwe bo muri icyo gihugu babita bashiki babo bagahindukira bakabana murugo rumwe, umututsi yibanira n’umugore we uko bisanzwe baja kubyara bakibyarira umututsi aho kuvuka umuzayirwa nkuko byagombye kugenda, Tuzi ko hari bamwe muri abo bategetsi babibonye nyuma bikababaza bamwe bakicwa.

Iyo umututsi amaze kubona icyo yashakaga kumuhutu ahita amutera umugongo, bakaba babyaranye abo nkawamugani wa Kinyarwanda, nuko ahasigaye akamwunvisha. Akamutesekesha nkaho batigeze bavuga rumwe, uwaba yarigeze kubana n’umututsi yasubiza amaso inyuma ubu ngira ngo niwe wambere umugabo wibi mbabwira. Umututsi umuvura impare yamara gukira akakwendera umugore. Umututsi umuraza mukirambi bwakwira akakuvana ku buliri, igihugu kitica imbwa cyorora imisega. Hanyuma mugiswahiri bakavuga ngo ‘’motto wa nyoka ni nyoka’’. Bityo rero akaba ari nta kuntu INYENZI zakwiyubururamo INKOTANYI hanyuma ngo MDR itwumvishe ko bahindutse ABAVANDIMWE kandi bazanywe no kutumarira kw’icumu! Iyo migani irerekana ko ubugome n’agasuzuguro kabo Atari ibya none ahubwo ari ibya kera. Abahutu berekanye ko batagira ubugome nk’ubwabo kuko iyo babugira batari gukomeza guceceka bagenzi babo bo mu Ruhengeri n’ibyumba bicwa nk’imiswa abandi bavanwa mu byabo bakangara. Tuzi ko bari bategereje ko abahutu bihimura ku batutsi baje bagamije kubatsemba bityo bakabona intandaro yogutera u Rwanda ari ikivunge bitwaje ko baje guhosha ubwo bushyamirane, nyamara byarabapfanye kuko umuhutu yakomeje kwihangana kugeza ubwo ibintu bitangiye gusobanuka…. tuzi ko badutera bari bagamije kwica no kurimbura abahutu million enye n’igice (+ 4 500 000) cyane cyane abageze mw’ishuri nkuko i Burundi babigenje nyamara imana ikinga ukuboko. Ubwo bugome kandi babugaragaje ubwo bongeraga kwubura imirwano tariki ya 08/02/1993 bagafata umuhutu bakamuca amabya bakayamanika umugore cyangwa se bagafata ubugabo bw’umuhutu bakabutamika umugore we.
Hanyuma ibinyamakuru byabo byuzuye i Kigali bigahindukira bikandika ko ari ingabo z’u Rwanda ko izo nyenzi zitabikora. Ariko bakiyibagiza ko hari abaturage bacitse kw’icumu aha mana badashobora kuzibagirwa ibyo babakoreye birebera na maso yabo. Muribuka ko nyuma y’imirwano yamaze ukwezi kwose ibera mu Mutara, Ingabo z’u Rwanda zirukanye INYENZI ziyise INKOTANYI zibavana ku butaka bw’u Rwanda nubwo zari zifashijwe bikomeye kandi na nubu zigifashwa n’ingabo za Museveni mu gushaka kuvanaho ubutegetsi bwa rubanda nyamwinshi y’abahutu hakimikwa iyagatsiko k’abatutsi nkuko byari bimeze mu Burundi ishyaka ry’abahutu FRODEBU ritaratsinda, abatutsi bishe bahutu basaga 1200 000 kuva muri 1962 u Burundi bubonye ubwigenge. Tubabajwe n’uko iki gihe intambara yahinduye isura abatutsi babifashijwemo na *Nsengimasi* Twagiramungu* (Rukokoma), bo muri MDR n’izindi nyenzi zihishe mu Mashyaka akomeye ya MDR na MRND. Ubwo bufatanye bw’abanyapolitiki bacu b’abaswa nibwo bwatumye INYENZI zigira umurya zikaza umurego bituma igice kinini cya Ruhengeri na Byumba gifatwa ari nako zigenda zisasira imirambo itabarika y’abahutu aho banyuze hose bavuga ko barahora kandi barashoje intambara bemeza ko baje kubohoza abanyarwanda ngo babazanire demokarasi! Mwabonye ko abatutsi bicaye I Kigali (dore ko mu by’ukuri aribo bashyigikira iyi ntambara 80%) babinyujije mu binyamakuru byabo no mu miryango yabo igamije kurenganura ikiremwatutsi. Aho kugirango bamagane ibikorwa bibi by’inyenzi zene wabo bakoreye abahutu aho banyuze hose bakwijije hanze ko abatutsi aribo bashize, bityo ukibaza niba abahutu batagira cyangwa ngo bave amaraso nk’ay’abatutsi. Nkuko twabivuze imbere, mu Burundi hishwe abahutu bagera kuri 1200 0000 kugeza mu mpera z’umwaka ushize, abenshi bahambwe na caterpillars zatwarwaga n’abazayirwa hafi y’ikibuga cy’indege cy’i Bujumbura, abandi bajugunywa muri Nyabarongo na Kanyaru.”