Kuva mu 2009-2010 Amerika yashyizeho itegeko Dodd & Frank Bill ribuza icuruzwa ry’amabuye y’agaciro atatu Walfram, Cassitelite na Coltan acukurwa mu karere u Rwanda. Itegeko riyakumira ku isoko ku mpamvu z’uko akayabo kayavamo gashyigikira imitwe y’inyeshyamba, bigatuma hari amasosiyeti akomeye ku isi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro atizera inkomoko y’amabuye ava mu Rwanda.

Makuza Michel wo muri MINAFFET ibumoso na Sinyigaya Silas uhagarariye u Rwanda i Bujumbura muri ICGLR

Makuza Michel wo muri MINAFFET ibumoso na Sinyigaya Silas uhagarariye u Rwanda i Bujumbura muri ICGLR

Iki kibazo cyahuje abanyamakuru banyuranye b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ubwo kuva kuwa mbere tariki ya 23 no kuwa 24 Ukuboza bari mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ngamba zakoreshwa biciye mu itangazamakuru kugira ngo amabuye ava mu Rwanda acuruzwe nta nkomyi.

Urujijo baringa ku mabuye acukurwa mu Rwanda rufitwe n’amasosiyeti akomeye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku isi cyane muri Amerika n’i Burayi aho aya masosiyeti atajya agura amabuye yo mu Rwanda bigatuma acuruzwa ku isoko rihendutse ryo muri Aziya.

Inyungu za politiki n’iz’ubukungu ku bihugu bikomeye

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu yabereye mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia, abakuru b’ibihugu 12 bigize Ihuriro Rishinzwe gukemura ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) biyemeje gushyiraho ingamba zigamije gukumira ubucukunzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko.

Ingamba esheshatu zashyizweho zirimo iyo kujya hatangwa urupapuro ruherekeza amabuye ajya ku isoko, rugatangwa n’urwego ruzwi, Guhuza amategeko ku bihugu 12 bigize ICGLR harimo u Rwanda, Burundi, DRC, Repubulika ya Rubanda ya Congo, Angola, Zambia n’ibindi, harimo no gukora imibare yerekana uko amabuye, yacukuwe, yacurujwe n’umusaruro yatanze.

Ingamba yindi yari iyo gushyiraho uburyo bwo gucukura mu muryo bwemewe, iyindi ni uko hajyaho uburyo bwo kugenzura inga hakamenyekana ingano y’amabuye inganda zacuruje n’umutungo wavuyemo, na ho iyanyuma kwari ugutanga impuruza ahabonetse ikibazo hose.

Nk’uko byasobanuriwe abanyamakuru muri iyi nama y’iminsi ibiri n’abakozi bo mu nzego eshatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Intumwa y’u Rwanda muri ICGLR i Bujumbura, Ishyirahamwe ry’abacuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Umutungo kamere, ngo u Rwanda rwashyize mu bikorwa nyinshi muri izi ngamba zafashwe.

Ndetse byinshi mu bihugu birimo na DRC nta bushake buhagije byerekana mu gushyira mu bikorwa inyanga zafashwe, ariko amabuye y’u Rwanda akaba akibazwaho byinshi ndetse hari abavuga ko “U Rwanda nta mabuye y’agaciro rufite ahagije, bakavuga ko rwiba ayo muri DRC.”

Silas Sinyigaya uhagarariye u Rwanda muri ICGLR i Bujumbura ntatinya kwerekana ko ikibazo cyo gushyira icyasha ku mabuye y’agaciro ava mu Rwanda kw’ibihugu bikomeye ari inyungu za politiki n’iz’ubukungu.

Yagize ati “Birazwi neza ko amaraporo asohoka ku Rwanda ajya akorwa mbere ku buryo bubogamye, ubu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ni bizinesi ikomeye cyane amabuye yo mu Rwanda kuko yujuje ibisabwa aba ahenze, ibihugu bigahitamo kugura kuri magendu ahendutse.”

Nyamara n’ubwo amabuye y’u Rwanda hari amasosiyeti akomeye atayemera avuga ko ava muri DRC n’ibindi, u Rwanda rumaze gusubiza igihgu cya Congo Kinshasa amabuye y’agaciro asaga toni 48 yari yageze mu Rwanda ku buryo butemewe.

Karasira Peter wo muri RNRA, avuga ko mu mibare iheruka u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu ku isi mu bihugu bigurisha Coltan, Cassitelite na Walfram imbere ya Congo Kinshasa ariko ngo ibi ntibitangaje kubera impamvu.

Yagize ati “U Rwanda rufite ubutaka buto ugereranyije na DRC ariko rukora ibishoboka rukabujagajaga kandi rugakurikiza amategeko yashyizweho agenga ubucukuzi.

DRC ifite imitungo myinshi ku buryo itita ku mabuye nk’aya adafite agaciro kanini kandi haracyakorwa ubucukuzi gakondo bigoranye kumenya imibare, rero kuba u Rwanda rwarusha Congo gucuruza amabuye si uko rufite menshi kuyirusha ahubwo make rufite ruyakoresha neza.”

Gusa n’ubwo bigoye, umenya urwikekwe ku nkomoko y’amabuye yo muri aka karere izamenyekana ubwo uburyo bwo kwiga ku butaka amabuye yavuyemo, bwitwa AFP (Analytical Finger Print) buzaba bwatangiye gukora n’ubwo butakwizerwa ijana ku ijana.

Mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze, amabuye y’agaciro yaje ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubukerarugendo bwinjiza amadovize menshi n’ibikomoka ku buhizi biza ku mwanya wa gatatu.

Kuri ubu u Rwanda rufite ahantu hasaga 500 harimo Miyove, Rwinkwavu, Rutongo n’ahandi  hacukurwa amabuye y’agaciro, aho amakompanyi 25 akora uyu murimo ku buryo buzwei na leta.

Karasira Pierre wo muri RNRA

Karasira Pierre wo muri RNRA

Ku munsi wa mbere w'inama

Ku munsi wa mbere w’inama

U Rwanda rufite amabuye yarwo ntirukeneye kwiba DRC

U Rwanda rufite amabuye yarwo ntirukeneye kwiba DRC

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW