Umurusiya Mikhail Kalashnikov uzwi cyane ku kuba yarakoze imbunda zamwitiriwe (Kalashnikov) yitabye kuri uyu wa 23 Ukuboza ku myaka 94.

Mikhail Kalashnikov n'igikoresho yacuze

Mikhail Kalashnikov n’igikoresho yacuze

Amakuru ava mu Uburusiya aremeza ko uyu mugabo yitabye Imana azize izabukuru. Yari amaze ukwezi mu bitaro.

Uyu mugabo yabaye icyamamare nyuma yo gukora “Design” imbunda yo mu ntoki yaje gukoreshwa cyane kurusha izindi ku Isi kubera uko yari ihendutse.

Uyu mugabo mu gihugu cye afatwa nk’intwari ndetse yari afite ipeti rya Lieutenant General.

Imbunda yakoze iroroheje gukoresha, irahendutse cyane kandi iraramba cyane. Yakoreshejwe henshi cyane ku Isi mu bwicanyi no kwivuna.

Mu 1938 uyu mugabo yaje kuvanwa mu ngabo bitaga ‘Armee rouge’ kubera igihagararo cye gito, ashyirwa mu bushakashatsi bwa gisikare mu burusiya kuko yagaragazaga ubuhanga mu bijyanye na engineering.

Yabaye mu ngabo zirwanisha ibifaru, mu 1941 akomerekera mu rugamba amara umwaka mu bitaro ari naho yavanye igitekerezo cyo gukora intwaro yakorohereza abasirikare ku rugamba kubera ko bagenzi be bamusuraga kwamuganga binubiraga imbunda yo mu ntoki bakoreshaga.

Yabigezeho mu 1949 akora imbunda ya AK-47 afatnyije n’abagabo babiri, ariko aba ariwe iyi mbunda yitirirwa.

Iyi mbunda niyo yamamaye cyane inakoreshwa henshi ku Isi nubwo yakoze andi moko y’imbunda agera kuri 50, arimo za AKM, AK-74, AK-74M, AK-101, AK-12, RPK, PKM n’izindi zishe benshi.

Mubyo yatangaje agihumeka yagize ati “ Nterwa ishema n’ibyo navumbuye, ariko mbabazwa n’uko bikoreshwa n’abaterabwoba….iyo nza kuba naravumbuye imashini yakoreshwa na rubanda mu buhinzi.”

Yigeze kandi kugira ati “ Muzarenganye aba Nazi kuko nibo batumye nkora imbunda. Nifuzaga gukora imashini ifasha mu buhinzi.”

Yongeye kandi ati “Nakoze intwaro ngo ndinde inkike z’igihugu cyanjye. Ntabwo ari ikosa ryanjye ko ubu iri gukoreshwa aho bidakwiye. Abanyapolitiki nibo babazwa ibi.”

UMUSEKE.RW