Iryavuzwe Riratashye Ishyaka PPR IMENA Ngo Rikorera FPR Inkotanyi
Mw’ izina rya bagenzi banjye nanjye ubwanjye,nshimishijwe no gutangariza abanyarwanda bose n’nshuti z’ishyaka ko twiyemeje gutandukana n’agatsiko kihaye kwamamaza ko ari ko kayoboye ishyaka PPR IMENA, kakaba kagizwe na :Kazungu Nyirinkwaya Gustave; Habimana Bnaventure; Hakizimana Célestin na Bakundukize Hassan. Mu bushishozi butomoye n’ iperereza twakoze kuva ishyaka ryashingwa, twasanze iryo shyaka ryaragiye riterwa inkunga igaragara na FPR kugira ngo ibashe kwigarurira abanyarwanda bayirwanya. Ibyo ikabigirira muri gahunda yayo yo gusenya amashyaka no gucyura abanyarwanda ibinyujije muri ya gahunda ya “Ngwino urebe (Come and see)”,gucyura mu mayeri no gusubiza impunzi zayiyobotse imitungo yazo. Kubera ko FPR isigaye ibona ko igenda itsindwa muri gahunda zayo, yakomeje gushakisha amayeri yatuma yereka amahanga ko ishyigikiwe n’abanyarwanda bari hanze y’ igihugu, kandi bari mu mashyirahamwe ayirwanya;bikaba ari muri ubwo buryo yakoresheje kariya gatsiko,maze kakajya i Kigali kagamije kujya gacyura abantu kitwaje ishyaka PPR-IMENA. Aha nkaba ntangariza abanyarwanda ko kariya gatsiko atari ishyaka rirwanya Leta y’ igitugu y’ i Kigali, ahubwo ari “Diaspora rwandaise” ihabwa inkunga y’ amafaranga na Paul Kagamé.Mfatiye nko ku rugendo bamwe baherutse gukorera mu Rwanda, nkaba nararwise ikinamico ya Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan,nasaba aha hangaha abanyamashyaka inkunga yo kumfasha kurwanya ako gatsindo navuze haruguru muri iri tangazo. Aka gatsiko kabujije abarwanashyaka bacu kujya mu myigaragambyo(manifestations)kitwaje ko ngo byatuma” dialogue nationale” idashyirwa mu bikorwa. Aka gatsiko kandi ntigashaka ko dufatanya n’andi mashyaka n’ amashyirahamwe,nko kujya muri za set-in zikorerwa imbere y’Ambassade y’ u Rwanda mu Bubiligi. Aka gatsiko kanemeza ko kunenga discours za Kagame byemewe,kakabigira kagamije kwereka abanyarwanda ko nako karwanya Leta y’ i Kigali, kugira ngo bakajye inyuma. Amahame remezo tugenderaho siyo abakagize bagenderaho. Urugero natanga ni ingingo ya 3 ivuga ku ntego z’ishyaka ahanditse ibi bikurikira:”Le Parti Populaire Rwandais a pour objet de conquérir et exercer le pouvoir d’État. Ni gute warwanya FPR, warangiza ikaguha n’inkunga y’ amafaranga yo kuyirwanya? Ku bijyanye n’imyanya yo mu buyobozi bigaragara ko ntabandi bayobora atari utwo dukingirizo,ari two: Kazungu (Perezida akaba na Trésorier).Niwe ushaka imfashanyo afatanije na Hakizimana Célestin, bagacunga umutungo w’ishyaka. Abashinze ishyaka bari muri PPR IMENA, si ko bose bari muri iriya diaspora ,hari nabayoboke b’ishyaka bamaze kwitandukanya n’abo. Nkaba nsaba aba bose mbashimira ubutwari bukomeye bakomeje kugaragariza kuri uru rugamba,nkaba ngaya n’abandi biyemeje gukorana n’akariya gatsiko ndetse n’abagenda batseta ibirenge. Nizeye ko kariya gatsiko tuzakamagana nk’uko twamaganye Inyumba yaje i Rouen/France na Ambassadeur Jack Kabare, ubwo yazengurukaga u Bufaransa bwose; isomo bakuyemo ni ryo n’abo bazakuramo. Ndangije menyesha abanyarwanda ko ishyaka PPR IMENA rizakomeza ibikorwa ryiyemeje rigishingwa. Bikorewe Rouen/France,tariki ya 15/12/2013 Karengera Augustin Umuyobozi mukuru wa PPR-Imena mu Bufaransa
mu minsi mike nawe uzabona ko wibeshye ushatse watahuka hakiri kare hato utazasanga twaragusize mu iterambere. nawe se umuntu w’umugabo yirirwa mu magambo woshya abagore bakera kandi batize!!! nk’uwakubaza ibyo uba urimo usa n’umucuraguzi ku manywa y’ihangu wamusubiza ute? ubwo bukunguzi mwajyanye mu mahanga nimutisubiraho bizabokama. mugaruke iwanyu ,niamahoro kukoamahanga arahanda
murakoze abanditsi biyimbuga kutugezaho iyinkuru. Birantangaza bikanambabaza uburyo abanyarwanda tuzakomeza kubaho murububuzima busuzuguritse kandi aritwe tubyiha. Kazungu amaze guhabwa akayabo kamafaranga kugirango ahemucyire abarwanashyaka ba RNC , bigajemo impunzi , nkawe! nabyibajije kenshi abantu abereye Perezida niba babiziranyeho?Nakuricyiranye ibiganiro byimande zombi PPR imena na RNC kenshi , abantu twabashije kuvugana nababwiye ko PPR imena ko arintumwa ya FPR. Ubu unjyisubizo ndacyibonye. Kandi nuko abantu badashaka kumenya Kazungu yanjyiye kuva muri RNC aruko bamutahuye. Bahise bamuhimbira uburyo yasenya RNC yitwaje ibyo namwe mwiyunviye. Nkuko mubizi Kagame politike ye nugutatanya abanyarwanda ababibamo uburozi bwokubanganisha. Muvandimwe , rero niba ushoboye kurokoka Kazungu, nta tuzi aguhaye, ndunva wazafata umwanya ukadutangariza ukuntu babateguye kugirango mutandukane na RNC. yenda singombwa ko ubasubiramo, ariko nimuburyo bwokudutangariza ukuntu bahimba ibinyoma bisa nukuri , kugirango abantu babimenye, bakomeze kujijukirwa ubugome Kagame nabambaribe bakoresha. Kandi ninabwo buryo bwokubaka sosiyete nyarwanda. Urakoze.
Umva nshuti zanjye,niba abo bavandimwe bafite gahunda ifatika,nibabe serieux,bakorere hamwe,naho nibazana parapara,muzehe azagenda akuramo kamwe kamwe,muzasigarana mbarwa,niba mushyize inda imbere,kurusha objectifs,ntacyo muzageraho,kandi ntanuzabitaho na gato,muzaba muri gutera iseseme,nimubanze mutwerekeko muri abantu b\’inyangamugayo,nta macakubiri namwe mwifitemo,mubanze mutange urugero rwiza,nahubundi ntawuzabitaho,ngo arata igihe cye.Ni nayo mpamvu buriya tubakurikirana cyane,mubyo muvuga no mubyo mukora,bityo bikaba byabindi ngo umugabo yirukannye umugore uguguna igufa,maze azana urimira bunguri,gusa iyubonye ibibi bikorwa n\’uyu mugome,ntabwo wavugako harundi wamurusha ubugome waba kuri iyi si ya Rurema.Jya utinya umuntu ukunda gukorana n\’abagome,akanga abantu badafite ubusembwa.Guhitamo gukorana na rucagu,ukanga victoire,kwanga ba kayumba,ba karegeya,ba rujugiro bakoreye igihugu,ukiyegereza ba rwarakabije,,,,,,nibyinshi bibi mbona bikancanga,uretseko byose tuzi impamvu zabyo.