Ntakintu kibabaza nkokubona ibiriho hirya no hino kw’isi muriki gihe noneho ukareba nibiriho mu Rwanda, I wacu I rwanda usanga bamwe mu baturage bashimishwa n’ibiriho ndetse bakumva ko ngo ibyo FPR ibagaragariza aribyo ndetse ko ngo aramajyambere, cyakora ikibabaje nuko abenshi mu baturage batagira ninzara zishima, kandi koko uko abari kubutegetsi babibona siko bimeze.

Ngaho dore uko amahanga atwibuka mu mateka

Yego koko haribyo FPR itugejejeho kandi bikenewe ariko kandi ntanubwo mbona hari interuro iranga ubumwe bw’abanyarwanda igaragara kuko byinshi mubyo turangariye nibyi gihe gito.

Uti impamvu nvuga ibi niyihe?

Ikibazo kingora kwemera ntanubwo kiri muri FPR gusa ahubwo kiri ku Banyarwanda muri rusange, yego mama abanyarwanda barashonje arikose koko turemeye tubaye ba mpemuke ndamuke aho dukomeje kwicana kubera inyungu zabategetsi.

Habayeho Parpehutu yitirirwa abazungu ko ngo aribo batumye dusubiranamo. Habaho Genocide iyo nayo ngo yatewe na leta mbi yariho icyo gihe, noneho hakurikiraho ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda muri rusange ndetse naho bahungiye muri Congo, kandi bicwa nabakagombye kubungabunga umutekano wabo. Ubu noneho ubwicanyi ntabwo butoranya amoko cyangwa isano ahubwo bureba uwariwe wese udakoma mu mashyi.

Hakomeje kugaragara ibibazo byinshi byurudaca mubihe bitandukanye, nurujijo bishingiye k’ ubumwe n’ubwiyunge bukomeje kuba ingorabahizi mu Rwanda, leta y’urwanda yafashe icyemezo cyogutangiza puloje zitandukanye. Murizo puloje hagaragayemo iyitwa Ndumunyarwanda ikaba yaramaganywe n’abanyarwanda mu gihugu ndetse nabatuye hanze, kubera kuba yaratangiye ihatira abana ba bahutu gusaba imbabazi ngo kuko ababyeyi babo  cyangwa bene wabo bahemukiye abanyarwanda bakomoka mu bwoko bwabatutsi, muriyo gahunda leta ya Kigali yemeje ko amoko atakiriho mu Rwanda ndetse abanyarwanda bose bagomba kwibagirwa ubwoko cyangwa se amasano.

Abanyarwanda bo bakaba  bakomeje kwamagana ibi bikorwa ndetse benshi bemeza ko bibasubiza inyuma murwego rwo kugera ku bumumwe n’ubwiyunge, bityo rero nyuma yogukurikiranira hafi uru rujijo leta ya Kigali ikomeje gushyira mu banyarwanda, abatuye mubihugu bitandukanye ku mugabane w’uburayi bakomeje gushyira hanze inzandiko zamagana icyo gikorwa ariko kandi leta ya Kigali yakomeje guhindagura ibyo iba yavuze, nkuko ibyatangiye ari Youth Connekt bisigaye ari ndumunyarwanda ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, ariko kandi iyo gahunda ikaba yari yatangiye ariyo guhatira abahutu gusabira imbabazi ibyaha batakoze.

Ibyo bikaba ar’ikimenyetso cyuko imikorere ya Kigali iba yuzuye ubugome gukandamiza ndetse nurujijo, cyakora kandi nkaba mbona ko na banya politiki bahakanya leta ya Kigali haribyinshi basabwa kureba neza.

Uti nibihe, leta ya Kigali yemeza ko yakoresheje ubumwe nubwiyunge busesuye ndetse ko abanyarwanda babanye neza, cyakora ntibibuza inyandiko zurudaca zerekana ko imibanire y’abanyarwanda ikomeje kugaragaramo ubwikanyize ubugome buteza gufungwa kudafite ishingiro. Ubwo nukuvuga guhatira abacikacumu gushinja abatarishe cyangwa guhatira bamwe mu baturage kwiyita ingabo za FDLR bagashinja abanya politiki ko ngo bakorana nabo kugirango bareke FPR ikomeze iyobore u Rwanda abandi bafunzwe.

Uwakwandika ibibazo by’urwanda ntiyabirangiza, cyakora igishimishije nuko abanyarwanda benshi basigaye bakulikiranira hafi ndetse ugasanga barasobanukirwa imva n’imvano z’ibibazo U’ Rwanda rurimo. Nubwo bwose kenshi bavuga bongorera ariko gusobanukirwa amacenga ya FPR benshi babigezeho.

Mu Rwanda twamenyereye ko leta ya FPR igomba gufunga cyangwa ikica uwo ariwe wese ishatse igihe ishakiye, aliko se amashyaka avuga ko ahakanya ubwo butegetsi buri mu Rwanda yo usibye kuvugira hanze, ikindi badufitiye nikihe? Ngewe kimwe mubinyobera nukuba amwe mu mashyaka abayobozi bayo batavugana, cyangwa ugasanga ubwabo nibo bahanganye. Maze abanyarwanda bati Kagame arakomeye, ntabwo akomeye ahubwo habuze guhuza mu Banyarwanda, nimuhure muvuge rumwe nkuko mubyandika kuko iyo turebye inyandiko zanyu tubona ari zimwe, ikibura nugushyira hamwe. Nyamuneka Amashyaka arenga makumyabiri, adashyize hamwe kandi yandika bimwe rimwe na rimwe ashobora kujija abantu bacu aho kubafasha gushyira hamwe. Ibyo bikavuga ko niba mudashyize hamwe tuzakomeza kudihira rukwaya, ubundi leta ya mabandi igakomeza ikatugaraguza agati, yitirira icyaha abana bari ibitambambuga cyangwa bataravuka igihe ubwicanyi bwabagaho m’urwanda. Nibindi nibindi.

Mukakibibi Dorothy