Mu gihe byari biteganyijwe ko urubanza rwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta rwagombaga gutangira muri Gashyantare 2014, Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC),yatangaje ko uru rubanza rushobora kongera gusubikwa kuko abatangabuhamya bashinja uyu muyobozi bamwe basezeye.

Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC, yatangaje ko abatangabumya barenga babiri bamaze kuvuga ko batazatanga ubuhamya bwabo. Mu itangazo yashyize ahagaragara riravuga ko abatangabuhamya bamaze gutangaza ko badashaka gutanga ubuhamya, abandi ngo nabo bashobora kuzatanga ubuhamya butari ukuri.

Bensouda yakomeje agira ati “Hakenewe igihe kugira ngo hashakwe ibindi bimenyetso bihagije, kandi wenda ubwo twareba niba ibyo tuzaba twabonye hari icyo bizafasha ngo urubanza rukomeze imirimo yarwo.”

Nyuma y’aho bigaragariye ko urukiko ayoboye rukomeje kubura ibimenyetso bishinja Kenyatta, Bensouda yagize ati “Ndacyafite ku mutima ibyabaye muri Kenya, kandi nzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibyago nyuma y’amatora ya 2008 bazabone ubutabera.”

Umucamanza yahakanye gushyirwaho igitutu n’amahanga

Beninsuda yavuze ko ibyo yatangaje yabivuze ashingiye ku bimenyetso bihari, byerekana ko abatangabuhamya barimo kwivuguruza.

BBC yatangaje ko uyu mushinjacyaha avuga ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’igitutu cy’ibihugu bimwe, bivuga ko uru rubanza rwavanwaho.

Yagize ati “Njyewe nk’Umushinjacyaha w’umwuga, ibyo nashyize ahagaragara, igihe cyose bibaho kandi bijyanye n’ibimenyetso bihari, ibi kandi biri no mu mategeko tugenderaho y’i Roma, iki cyemezo ntaho gitandukaniye nayo, ubu ni ubumenyi mfite kandi ni nabwo nashyize ahagaragara, bityo nakoze ibi kuko n’ibimenyetso byahindutse.”

Ibihugu bya Afurika byagiye bitanga icyifuzo ko urubanza rwa Kenyatta rugomba kwimurwa cyangwa rukavanwaho, ariko byatewe utwatsi na ICC ndetse n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isikarabishimangira.

Urubanza rwa Perezida Kenyatta rwagombaga gutangira mu Kuboza 2013 nyuma ruza kwimurirwa muri Gashyantare umwaka utaha, none ubu ntawe uramenya uko bizagenda niba abatangabuhamya bamwe bifashe abandi bagakemangwa kuzabeshya.

Source: Igihe