Kuwa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2011, kuri Petit Stade i Remera, habereye inama y’icyo abamotsi ba Pawulo Kagame bise inama ya bureau politique ya FPR-Inkotanyi. Aho ubundi hasanzwe habera imikino y’intoki inyuranye. Ni naho mu wi 2010 hari habereye Kongere idasanzwe ya 10 ngo ya FPR-Inkotanyi.

Ku meza abasumba bose, anabategeye, abo bantu nakwita abacanshuro bose barimo na Rucagu Bonifasi, hari hicaye Pawulo Kagame, akikijwe n’abakozi be bombi, Bazivamo Christophe , bita Visi Prezida na Fransisiko Ngarambe, Umunyamabanga mukuru. Pawulo yari yambaye ikositimu, mu gihe nta wundi muntu wari wambaye bene ibyo bintu, kuko bose bari bambaye amabara agize idarapo rya FPR, nk’uko mbere ya 90, ba milita naba militantes bose bagombaga kuza muri kongere ya MRND batamirije umudari w’Umubyeyi.

Misa idasanzwe

Ikibuga cy’umupira cyari cyuzuye abantu. Bakoma amashyi, babyina. Uwabonye ibyo birori, ashobora kugirango ibyo abona ni ukuri. Abantu koko bari buzuye. Bambaye amabara ya FPR, bazunguza utudarapo.Twadushyaka abagaragu ba Pawulo Kagame bamuhakishirizwaho, twari duhagarariwe twose. Ntawukuriryayo Jean-Damascène wa PSD, Mitali Protazi wa PL, Harerimana Musa Fazili wa PDI, Mukabaramba Arivera wa PPC, Anyesi Mukabaranga wa PDC, umwe umwe, bahawe ijambo. Nuko bataka shebuja, Pawulo Kagame. Tito Rutaremara wari wicaranye nabo yari yifashe ku munwa. Kandi ni mu gihe! Yibazaga iyo misa y’ubundi bwoko yarimo iyo ariyo! Iruhande rwe, hari hicaye James Musoni, amwenyura nk’umufarizayi wese cyangwa umwana ukina ku mbuga y’iwabo!

Uwabonye ibyo, yakwibwira ko FPR-Inkotanyi ikomeye cyane. Ko isigaye ifite abantu igitero. Byahe byo kajya. Mu by’ukuri, yapfuye kera. Igisigayeho ni Kagame. Yo yarapfuye, uretse ko itarashyingurwa gusa.

Abayobozi ba gisivire b’Inkotanyi bashize urusorongo

Iyo witegereje uko iteye ubu n’uko yari iteye muri 94, nibwo wumva ibyabaye. Uhereye ku buyobozi bwayo. Muri 94, Prezida wa FPR-Inkotanyi yari Col. Kanyarengwe Alegisi. Visi Prezida wa mbere yari Patrick Mazimpaka, uwa kabiri ari Polisi Denis, Umunyamabanga Mukuru ari Maj. Dr Rudasingwa Tewojene.

Nyuma y’imyaka 18, nta n’umwe muri abo ukibarizwa mu buyobozi bwayo. Kanyarengwe yapfanye agahinda, bamaze kwica inshuti ze na bene wabo umwe umwe, kubera kwangirwa kujya kwivuza hanze. N’ubundi ntibari barigeze bemera ko ari Prezida wa FPR-Inkotanyi koko, bari baramushyizeho bya nyirarureshwa. P. Mazimpaka yari kuri Petit Stade, muri iyo misa idasanzwe, ubona asa n’utazi ibyo arimo. Ntiyongeye kuba mu buyobozi bwayo kuva yirukanwa muri guverinoma kubera ngo kunyereza umutungo wa Leta. Icyo yazize nyamara ni uko yanze ko bakura Bizimungu Pasteri ku mwanya wa Prezida wa Republika. Dore ko yari n’inshuti ye. Naho Polisi Denis, nyuma yo gukekwaho kuba ngo ashaka gusimbura shebuja Pawulo Kagame, akoresheje abahoze ari impunzi i Burundi mu w’i 2008, akurwaho icyizere. Rudasingwa T. we yaje guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ageze aho anashinga ishyaka rirwanya Pawulo Kagame. Ubu ntibagicana uwaka!

Ku batabizi rero, icyo gihe Pawulo Kagame ntiyari mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi na gato. Yari umuyobozi w’ishami ryayo rya gisirikare gusa. FPR imaze gufata ubutegetsi, akigira Visi-Prezida wa Repubulika, kugirango abone uko aca munsi Prezida Nyir’Izina Pasteri Bizimungu, nibwo yakoresheje uwo mwanya wa politiki, maze yigira Prezida wa FPR-Inkotanyi, igihe yari amaze kwirukana Kanyarengwe muri guverinoma, muri Werurwe 97. Icyo gihe nibwo yigize Prezida wa FPR-Inkotanyi, kandi atari mu buyobozi bwayo na gato, maze ahubwo Bizimungu Pasteri, wari Prezida wa Republika, akanaba Komiseri ushinzwe Ubushakashatsi mu gihe cy’intambara, amugira Visi Prezida wa FPR. Uko gucurika ibintu, Visi Prezida akayobora ishyaka naho Prezida akaba umwungiriza we, nibyo byerekana ukuntu yasenye FPR-Inkotanyi, maze ayihindura igikoresho cye bwite. Muri Werurwe 2000, igihe akuraho Pasteri Bizimungu, akigira Prezida wa Repubulika, umwanya wa Visi-Prezida wa Republika ukaguma aho nta muntu ufite, nibwo mu by’ukuri yayisenye burundu. Uwemeye aremera, utemeye, avugira mu matamatama, abasigaye barakurikira, kugeza magingo aya.

Abari bagize Komite Nyobozi nabo ntiyabarebeye izuba

Iyo witegereje abari muri Komite Nyobozi (National Executive Committee) muri 94, nibwo ubona uko yayisenye burundu. Uwari Komiseri ushinzwe urubyiruko, Capitaine Frank TEGA, yagizwe ingwiza murongo, batangira kumuhiga buhongo. Ageze aho muri 2001, ahungira muri Uganda. Ni naho yaguye, ku buryo butazwi, muri 2009. Uwari Komiseri ushinzwe Itangazamakuru Col. Rutayisire Wilson bitaga Shaban Ruta (yari yungirije Bizimungu Pasteri mu gihe cy’intambara), yaje kurasirwa i Goma muri 2002. Abamotsi ba Pawulo Kagame bavuze ko ngo yiyahuye. Abamuzi babanye nawe kandi bari hafi aho i Goma bo bavuga ko yarashwe n’abicanyi boherejwe na Pawulo Kagame, bamuziza kuba yari inshuti ya Col. Noble Mayombo, akaba umukuru w’urwego rw’ubutasi bwa Uganda icyo gihe. Nawe yaje gupfa nyuma y’indwara ngufi cyane, agwa mu bitaro muri Kenya, i Nayirobi, aho yari yagiye kwivuza. Byaravuzwe ko ngo yahawe uburozi bamushyiriye mu cyayi.

Uwari Komiseri w’imibereho myiza no guteza imbere abagarore, Anne Gahongayire, yabanje kugirwa ingwizamurongo, bukeye bapfa kumushyira muri “Fred Gisa Rwigema Foundation” itarigeze igira icyo igeraho igeze aho iranapfa burundu, ku buryo nta muntu ukiyivuga cyangwa ngo amuvuge. Uwari Komiseri w’Ubukangurambaga Gaspard Nyirinkindi, wari waravuye i Burundi, aza asimbura Protazi Musoni wari kuba depite mu nteko ishinga amategeko y’inzibacyuho, yagizwe ingwizamurongo nawe rugikubita. Ubu ntawuzi irengero rye! Komiseri w’imari Aloyiziya Inyumba, wabaye ministiri igihe gito, yageze aho ashyirwa ku ruhande, bamubuza uburyo, bamukoresha uturimo dutandukanye, kugeza igihe yari hafi guhunga muri 2007, igihe Col. Patrick Karegeya yahungaga. Nubwo yongeye kugarurwa muri guverinoma, nta cyizere afitiwe. Umugabo we, Dr Richard Masozera, wari muganga wa A. Kanyarengwe mu ishyamba, nawe ntiyigeze agirirwa icyizere na Pawulo Kagame.

Uwari Komiseri wari ushinzwe iby’impunzi Christina Nyinawumwami alias Umutoni,amaze kubanza gusiragizwa hirya no hino, muri ministeri no muri za ambasade mu Bubirigi no muri Uganda, yashyinguwe mu bubiko bw’ibikoresho bishaje. Uwari ushinzwe gusana Ibyangiritse, Dr Emile Rwamasirabo, nawe yigijweyo, ku buryo ubu ntacyo aricyo mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi ya Kagame. Yagiye akekwaho ngo kuba ashobora gusimbura Pawulo Kagame ku mwanya wa Prezida wa FPR, biza kumuviramo kugirwa Ambasaderi mu Buyapani, kugirango abe kure y’u Rwanda, abantu bamwibagirwe. Gaheza ariko ni uwari ushinzwe ubugenzuzi, Maj. Alphonse Furuma, PawuloKagame yashinze uwo murimo amuvanye ku gatebe yari amazeho umwaka umwe, n’igifungo yamazemo imyaka ibiri, kubera kutamwemera (niwe wabanje kuba umukuru w’inyigisho za politiki mu gisirikare muri 90). Furuma A. yabanje kugirwa umudepite, bukeye bamwohereza muri Kongo, nyuma aza guhungira muri Uganda muri 2001. Ashinga umutwe wa politiki urwanya ubutegetsi yise Movement for Peace and Development. MPD ya Furuma Alphonse ni nayo yifatanyije na Congrès Démocratique Africain, CDA bibyara ADR-Isangano muri 2002. Nyuma y’imyaka ine, ADR yifatanyije n’indi mitwe ya politiki n’abandi bantu ku giti cyabo, bashinze FDU-Inkingi muri 2006. Ubu Maj. Furuma A. ni impunzi muri Amerika, kimwe n’abandi basirikare benshi bahoze muri ADR-Isangano, nka Maj. Michael Mupende na Maj. Frank Bizimungu. Ni uko ubuyobozi bw’ikubitiro bwa FPR-Inkotanyi Pawulo Kagame yabwogeyeho uburimiro, nayo ubwayo ayihindura akarima ke.

Abayobozi ba gisirikare b’Inkotanyi bashize urusorongo

FPR-Inkotanyi ariko yashinzwe n’abasirikare. Mu by’ukuri, abasirikare ba APR nibo bayoboraga icyo kintu na mbere hose. Ariko iyo urebye uko APR ubwayo yabaye, nibwo wumva uko ibintu byazambye kera, bikaba umwanda. Igisigaye bikaba ari ukuwukubura gusa.

Muri 1990, Pawulo Kagame aza mu Rwanda, yasanze APR iyobowe na Maj. Chris Bunyenyezi na Maj. Dr. Peter Bayingana. Nyuma yaho barishwe. Nta muntu ushobora no kuvuga amazina yabo ku mugaragaro. Kubavuga cyangwa kubaza uko bapfuye ni icyaha cyacisha umutwe ubivuze wese. Birirwa bahamba abantu mu cyubahiro, ariko Pawulo Kagame ntashobora guhamba abo bagenzi be baguye ku rugamba, ngo “barashwe n’umwanzi” nk’uko yabibeshye umunyamakuru w’umubirigi François Misser. Impamvu ni uko ari mu babicishije. Birumvikana ko atatubwira ukuntu uwayoboraga APR muri 90, igitera, Maj. Gen. Rwigema yapfuye. Nubwo yamugize “intwari”, ni nk’uko Mobutu Sese Seko yagize “intwari” Patrice Emery Lumumba, kandi ariwe wamwicishije afatanyije n’abazungu. Mu kwezi kwa kabiri ngo nibwo bibuka intwari. Ariko igitangaje, ni ukubona ukuntu bafashe Commander Kayitare, wapfuye muri 93 ngo azize “indwara”. Nyamara ntawe utazi ko bamuhaye uburozi. N’ubwo inkotanyi zamuririmbye, zikamutaka, umuririmbyi Kamaliza akamutaka, imva ye ntawe uzi aho iri mu Banyarwanda. Ntiyigeze yibukwa mu ntwari. Ntanubwo arahambwa mu cyubahiro. Lt Aloyizi Ruyenzi wabaye umwe mu bamurindaga, niwe uvuga ukuntu Pawulo Kagame yamaze abayobozi b’ingabo ze. Ntawakwirirwa avuga Capt. Muvunanyambo batsinze mu ishyamba, amaze kuvanwa muri gereza mu Ruhengeri. Col. Biseruka, n’ubwo atarapfa, yapfuye ahagaze.

Nta mukuru wa maneko umara kabiri

Igitangaje cyane ariko gusumba byose, ni ukuntu abayobozi b’ingabo ze b’umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n’umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y’ingabo z’Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, basigaye batazwi, uretse mbarwa. Uretse umutwe witwaga 157th wari uyobowe n’inkoramaraso Fred Ibingira, abandi bose barapfuye cyangwa bagizwe ingwizamurongo. Uwari yungirije Pawulo Kagame, yari Commander Ndugute (Ndungutse mu by’ukuri). Yavanywe mu buyobozi bw’ingabo intambara itaranarangira, arinda apfa nta kandi kazi yongeye kugira, azize ngo “indwara”. Yaribagiranye.

Uwari uyoboye umutwe w’ingabo witwa 7th bitaga Commander Bagire alias Tiger One, yapfuye urutazwi nyuma y’intambara kimwe na mugenzi we Ndugute. Nawe yaribagiranye. Abandi ni benshi cyane ntawabarondora. Commander Musitu, Commander Dodo Twahirwa, Commander Sam Kaka n’abandi bose bagizwe ingoroji, ingwizamurongo ziri aho gusa. Uwitwa Commander Gashumba , wayoboraga umutwe witwaga Charlie muri za komini za Kidaho, Butaro na Kinigi amakomini yahanaga imbibi n’u Bufumbira bwo muri Uganda, we ntawigeze amenya irengero rye.

Igikomeye kurusha ibindi byose ariko ni ukuntu Pawulo Kagame yagize abayoboye inzego z’iperereza bose. Nta n’umwe yigeze acira akari urutega. Uhereye kuri Gen. Kayumba Nyamwasa, wayoboye DMI mu gihe cy’intambara cyose. Uwamusimbuye muri 94, Gen. Karenzi Karake, nawe yaje kuvanwaho, bagenda bamushyira hirya hino, kugeza igihe afungiwe mu mwaka w’i 2010. Ubu Pawulo Kagame yongeye kumuha akazi, mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’abamurwanya ariko nta cyizere afitiwe na mba. Uwasimbuye Karenzi Karake muri 95, Col. Patrick Karegeya yageze aho arafungwa, yirukanwa ku kazi, bamukuraho amapete ye yose. Ubu ni impunzi muri Afrika y’Epfo kuva muri 2007. Ni naho Gen Kayumba Nyamwasa, benshi mu banyarwanda bakekaga ko ari umuyobozi utajegajega, yamusanze, igihe yahungaga muri 2010, mbere y’amatora. Abagiye basimbura aba bamaneko bakuru, ari Gen. Musemakweri, ari Gen. Rutatina, Col. Dan Munyuza, cyangwa Col. Emmanuel Ndahiro, ubu ngo usigaye ashinzwe “gushyingura inyandiko” ntawe umaraho kabiri.

Ndetse n’uwari ashinzwe kurinda Pawulo Kagame, witwa Col. Tom Byabagamba wageze aho yibwira ko ari igitangaza we n’umugore we Mary Baine wayoboraga Rwanda Revenue Authority, bombi bashyizwe ku ruhande. Nubwo bagifite akazi, Byabagamba Tom mu ishami rirwanya Iterabwoba muri minisiteri y’ingabo, naho umugore we Baine akaba umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, mu by’ukuri Pawulo Kagame yabashyize ku ruhande, mu gihe akireba uko bamukeza we n’umugore we Jeannette Kagame. Mu gihe umuhungu we Ivan Cyomoro agikurikira amasomo mu ishuri rya gisirikare rya West Point muri Amerika, Pawulo Kagame ategereje ko arangiza muri 2013, umwaka utaha. Ntawe byatangaza ariwe ashinze kumurinda. Ibintu bigasobanuka burundu. Uwatwazaga icyombo Kagame, akaba ari maso igihe we asinziriye, akaba ukuboko kwe kw’iburyo, Gen. James Kabarebe, niwe ukwiye gutwara umudari w’umusirikare usuzuguritse. Amaze kuvanwa ku buyobozi bw’ingabo, akagirwa minisitiri w’ingabo byo kumubeshyeshya ibyubahiro nk’ibyo bahaga uwo yasimbuye Marcel Gatsinzi wo muri ex-FAR, muramu we Col. Diyojene Mudenge, yatawe muri yombi, n’ubu aracyari mu munyururu. Ngo “ukubise imbwa, aba ashaka shebuja” kandi ngo “imbeba irya umuhini, yototera isuka”.

FPR-Inkotanyi yarapfuye

Mu by’ukuri rero, FPR-Inkotanyi yapfuye kera. Kuba Pawulo Kagame asigaye yungirijwe n’umwe mu bashinze RTLM, ubwabyo ni isomo. Kwuzuza abantu muri Stade, benshi muri bo b’abacanshuro gusa, kuko bakeneye kurengera umurimo utunze ingo zabo, sibyo bigaragaza ko iriho. Pawulo Kagame arabizi neza. Niyo mpamvu atemera ko amashyaka akora. Niyo mpamvu yanze ko FDU-Inkingi yemerwa n’amategeko. Azi neza ko FPR-Inkotanyi yayisenye. Azi ko nta munyarwanda wamucira akari urutega amubonye uruhande. Azi neza ko, uretse no kuba yarasenye FPR-Inkotanyi, ikaba isigaye ari ikintu cy’igihuhwe, yakoze amaraso y’abantu batabarika, ku buryo aramutse aretse abanyarwanda bakishyira bakizana, bamukanira urumukwiye.

Ariko se amaherezo ye ni ayahe? Nta gahora gahanze. U Rwanda Pawulo Kagame yararusanze. Azarusiga. Ni mucyo duhaguruke, twisubize igihugu cyacu. Abashinze FPR-Inkotanyi nabo ni abanyarwanda. Bagomba kuba mu gihugu cyabo, mu ishyaka ryabo, ntihagire urihindura igikoresho cye bwite. Buri wese nafate uburenganzira bwe, mu buringanire, muri byose, haba mu bukungu, mu kurengera umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu, mu kugikingira umwanzi mu buyobozi bwacyo cyangwa mu muco. Nimucyo twegerane, dushingire kubiduhuza, tureke ibidutanya, twubake ubushobozi bwo kwikiza iyi ngoma y’agahotoro ya Pawulo Kagame.
Iwacu
Rwema Francis

.