Kigali : Imvura yo kuwa Kabiri yangije ibikorwa remezo ku buryo bukomeye
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2013 ahagana saa kumi n’imwe (5pm) imvura ifite ubukana budasanzwe yaguye mu duce dutandukanye mu Rwanda aho yibasiye bikomeye umujyi wa Kigaliikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda.
Iyi mvura yamaze amasaha arenga atatu igwa, yangije byinshi ku buryo bugaragara ituma imihanda myinshi yo mu mujyi wa Kigali ifunga ndetse na bamwe mu bagenda mu mudoka bahitamo kuziraza ku mihanda mu duce tumwe na tumwe tugize uyu mujyi.
Agace ka Nyabugogo gaherereye ahameze nko mu gishanga niko ahanini kibasiwe bikomeye n’iyi mvura aho imihanda yacitse ndetse amazi akinjira mu maduka amwe n’amwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura dore ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane ibyangijwe ariko mu mujyi wa Kigali ibikorwa byo gusukura no gusana ahangiritse byatangiye mu gitondo kuri uyu wa Gatatu.
IGIHE yagerageje kubakusanyiriza amafoto ya hamwe na hamwe hangijwe n’iyi imvura ndetse n’amwe mu mafoto yafashwe agaragaza ubukana iyi mvura yari ifite ubwo yagwaga mu mujyi wa Kigali.