Mu mvura iringaniye, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2013 nibwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho basezera kuri Nyakwigendera Nelson Mandela watabarutse tariki 5 Ukuboza.

Muri sitade ya Soccer City mu gace ka Soweto muri Johannesburg hateraniye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bakabakaba 100 ndetse n’abaturage ; abirabura, abazungu n’abo mu bundi bwoko bo muri uyu mujyi bitwaje imitaka kubera imvura, bafite amafoto ya Nelson Mandela baje kumwunamira bamusezeraho mbere y’uko azashyingurwa tariki 15 Ukuboza ku ivuko rye i Qunu.

Umwe mu babanye na Mandela muri gereza igihe kirekire yatanze ubuhamya agaragaza ubutwari bwa Nyakwigendera ndetse n’urugendo bakoze nk’abari bagize ishyaka rya ANC (African National Congres) Mandela yabereye umuyobozi mukuru.

Abagejeje ijambo kuri iyi mbaga barimo Perezida wa USA, Barack Obama wari uhagarariye Amerika ya ruguru, Perezida Dilma Russeff wa Brezil na Raoul Castro wa Cuba bahagarariye Amerika y’Epfo, Visi Perezida Li Yuanchao na Pranab Kumar Mukherjee bahagarariye Aziya, Perezida Hifikepunye Lucas Pohamba wa Namibia.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yinjira muri sitade

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki

FW de Klerk wahawe igihembo cya Nobel hamwe na Mandela kubera kurangiza ivangura rya apartheid

Perezida Barack Obama n’uwo yasimbuye, George Bush bazanye mu ndege ya Air Force One

Uwahoze ari umufasha wa Mandela, Winnie Mandela

Uwahoze ari umufasha wa Mandela, Winnie Mandela Madikizela (ibumoso) hamwe na Graca Machel (uhera iburyo), umupfakazi we

Kapiteni w’ikipe ya Rugby (Springboks) washyikirijwe igikombe na Mandela mu 1994

Robert Mugabe ntiyahatanzwe

Umuririmbyi Bono hamwe n’umukinnyi wa sinema ukomoka muri Afurika y’Epfo, Charlize Theron

Source: Igihe