Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ndabaramutsa mwese kandi mbifuriza kugir’amahoro y’Imana n’urukundo rwa kivandimwe.

Muliki gihe har’ibintu numva bitameze neza, bishobora gusubiza abanyarwanda inyuma kandi Bikaba byatuzanira  ibyago bikomeye  niba tudashishoje ngo tumenye ko turi abavandimwe, kandi ko tugomba gushyirahamwe tukamaganira kure icyatuzanamo amacakubiri, ironda moko, ironda karere  nudutsiko  tugamije inyungu bwite.

Abanyarwanda twarababaye bihagije, nta munyarwanda n’umwe utarapfushije inshuti cyangwa abavandimwe na babyeyi, ibyabaye mubihe byashize birahagije kugirango twumve ko u Rwanda rwacu nk’igihugu dukunda twese , igihe kigeze ngo turubumbatire hamwe, twirinde icyarusenya, twiyumvishe ko tugomba kuzarubanamo  twese ntawe uhejwe kandi twirinde za gahunda zivangura abanyarwanda.

Nta munyarwanda numwe urusha undi ubunyarwanda cyangwa uburenganzira ku gihugu cye. Nkuko turi imbaga y’inyabutatu nyarwanda, ndabibutsa mwese kwirinda icyatuzanamo icyuho, ahubwo muze turusheho kunga ubumwe, tuganire kubyadufasha kwiyunga no kubana mu mahoro.

Tugomba kumenya ko urubyiruko,abana bacu bakeneye ejo hazaza heza, natwe tukazabasigira umurage mwiza wa kibyeyi.

Mbasabye mwese guhagurukira hamwe tugafatanya gusana imitima ibabaye y’abana b’u Rwanda bandagaye hirya no hino ndetse nabari mu gihugu bashonje, maze tubahumulize kandi tubizeze ibihe byiza birimbere duhaharanira buri munsi.

Nkumubyeyi wanyu ndabasaba nkomeje gukundana, kubabarirana no kunga ubumwe.

Ndangije nongera kubahumuliza kandi mbizeza ko ni dukorera hamwe  tuzagera kuri byinshi byiza.

Mugire amahoro.

Washigton , Taliki  04 UKUBOZA 2013

Kigeli V Ndahindurwa

Umwami w’u Rwanda