UKO MBIBONA: “ NDI UMUNYARWANDA” ITURUFU NSHYA YA FPR
Nk’ Umusomyi w’ umunyarwanda kandi ukunda u Rwanda, nemera ko FPR yaba yarasanze uko yashakaga ko ubumwe n’ Ubwiyunge by’ Abanyarwanda bigerwaho bitaragezweho, igahitamo gutegurirana umukino ubundi buhanga ihereye kubakuriye ikipe nyarwanda, bose batwaye iturufu bari bibagiwe ya Ndi Umunyarwanda ubu ikaba ariyo igezweho.
Ku mazina yanjye bwite Ayirwanda Vladmir, nkurikije ibikorwa bya FPR Inkotanyi n’ imikorere yayo, mbere na mbere nemera ko nta nakimwe yakoze cyoroshye cyangwa gisobanukira buri wese mu ntangiriro, nyamara ariko kugera n’ uyu munsi ibyagezweho byose biri mu byatuma tuvuga ko yakoreye impinduka zifatitse u Rwanda ndetse n’ Imibreho y’ Abanyarwanda kuburyo bugaragara nk’ uko amahanga abihamisha kuduha ibikombe bitandukanye.
Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa FPR Bwana Francois Ngarambe na V/ Chairman wa FPRBazivamo Christopher
Gusa ibi byose hari ingaruka byateje imbi n’ inziza, ariko ugasanga byanga byakunda ariko byagombaga kugenda kugira ngo umwuka w’ Ubuzima, kubana n’ Icyizere cyo kubaho bigaruke mu benegihugu
Twibukiranije bimwe muri ibi, twavuga nk’ Urugamba rwo kubohora igihugu, ibi iyo bidakorwa hari ubwo u Rwanda ruba rusigaye ku mateka cyangwa se rutakitwa u Rwanda kuko ntawamenya aho rwari kba ruhagaze uyu munsi iyo rutaza kubohorwa, ariko kandi hari abanarurwanye usanga ubu barahungabanijwe narwo ndetse tutibagiwe na bamwe mu barukuyemo bumuga bakaba ubu nta n’ imibereho ifatitse bafite, nkaba nibaza ko biterwa no gufata abantu bose kimwe.
Kumvisha abarokotse Jenoside baba abari mu gisirikare n’ abandi ko bagomba kubana ntawutekereza kwihorera ndetse n’ uwavugaga ibijyanye nabyo yarahanwe, ibi byatumye benshi bacisha macye, gusa byongera ihungabana kuko ntawapfaga kuganira ibyamubayeho uko yiboneye.
Ibi ariko byatanze ihumure rikomeye kumiryango yari yarakoze Jenoside binabyara intangiriro yo gutangira kwiyumvamo ko amaherezo hazaboneka n’ Ubutabera kandi bugomba kubahwa no kubahirizwa, kugerza magingo aya ikibazo cy’ ubutabera kikaba cyaracyemtse nk’ uko ubutabera mpuzamahanga bwabigaragaje bukaba bwoherereza u Rwanda imanza zitandukanye.
Habayeho kandi no kongera ingengo y’ Imari y’ Igihugu bivuye mu misoro na n’ ubu ikivugisha benshi amangambure, kuko bigeze n’ aho umuntu asorera ubutaka, agasorera inzu ibwubatseho kandi ari ubutaka n’ inzu byose ari ibye.
Aha ho abanyarwanda bemera ko imisoro ari ngombwa, ariko ikabije kuba hejuru bakanavuga ko ingengo y’ Imari yiyongera ikazamura imifuka y’ abahembwa imishahara y’ Intagereranywa n’ ifaranga ryabo mu ma banki rikagwira, ariko rbanda rugufi rgatahira gusoromwaho imisoro gusa.
Ibi nibyo byanatumye dutangira kwitoza kudapfukamira ab’ Inkunga, kuko banze gutera inkunga rurigoboka, ikindi hagiye haboneka no kwishingira abaturage batishoboye hagamijwe kubahindurira ubuzima nko muri ya gira inka, ubwisungane mu kwivuza, inkunga z’ ingoboka, ubudehe n’ ibindi.
Habayeho no gushyiraho inkiko Gacaca zatumye amakuru yari yihishe mu bantu amwe muriyo ajya ahagaragara ndetse haboneka ababa abere, abandi barahanwa. Iyi ijyaho abantu bumvaga bitumvikana ukuntu abaturage batize amategeko bazasesesngura ibyo byaha bagacira bagenzi babo imanza.
Ibi byarakozwe ariko bamwe mu bari baragize amahirwe yo kurokoka Jenoside barongera baricwa akenshi bikorwa n’ abagiraga ngo bazimangatanye ibyaha bakoze. Imiryango yabo bishwe nta gisa n’ Impozamarira zidasanzwe bagenewe n’ Inkiko gacaca, ariko byibuze hamenyekanye n’ aho abantu bagiye bicirwa mu 1994 n’ ubwo hari n’ abandi baburiwe irengero (batamenyekanye aho baguye).
Habayeho kandi n’ Inkundura yo gusenyera abantu mu mujyi wa Kigali ngo hagamijwe kubaka umujyi ujyanye n’ igihe, ibi byatumye tugira umujyi ugaragara neza abifite bawugiramo imiturirwa yurunyurane, abatishoboye bamenera munkengero zawo harimo n’ ababogozaga.
Ntawakwirengagiza ko iyi gahunda yo kwimura abaturage hubakwa mujyi n’ ibindi bikorwa by’ iterambere ko uko yatangiye bizeza abatrage ingurane atariko byaje kugenda kuko kugeza magingo aya, hari abaturage batarabona ingurane kandi banabujijwe kugira igikorwa bakorera ku butaka bwabo kva mu mwaka wa 2008. Urugero ni nko mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Bugesera.
Ubu rero noneho hagezweho inkundura ya “Ndi Umunyarwanda”, iyi yo uwo ariwe wese arayumva akibaza impamvu abayobozi batangiye kuvuga ya moko twari tumaze kwizera ko agiye kuzasigara ari nk’ amateka yaranze u Rwanda ndetse n’ uwashoboraga kubibwira undi mu minsi ishize byarashoboraga kumuhanisha, ariko abayobozi bakaba batangiye gukora icyo twakwita nko kuyamamaza.
Haribazwa niba bitagiye gutuma abantu bongera gutinda kubyo baribyo cyane cyane nk’ Abakibyiruka batajyaga banabitindaho baratangiye no gushakana ubona birimo ukwizerana guhagije, n’ ubwo wenda abakuru bo hariho aho ubona ko abantu hari ubwo baturanaga ariko ntibagirane umubano ugaragara.
Ndi Umunyarwanda niba koko itabaye iyo guha gusa urubuga abari barabuze aho gusabira imbazi kubushake cyangwa ntarubuga babonaga rwo kwisanzura, ntibizakorerwe mu kigare kandi ngo byake ireme ubukana bwa Jenoside ngo byongerere intimba abayirokotse, kuko birashoboka.
Ntawashidikanya ko bizaba ari kamwe mudushya tw’ ingenzi kandi twa ngombwa FPR izaba ikoze nyuma ya Agaciro Development Fund, na turiya twavuze hejuru ndetse n’ utundi tutavuzeho, kuko bizaba bigaragaje akamaro ko kutihagararaho.
Nk’ umunyarwanda, numva ko iyi gahunda ya ndi umunyarwanda itakagombye kuba ikigare cyangwa agahato, ahubwo abari barabuze umwanya wo gusaba imbabazi akaba aribo bazisaba ndetse n’ abandi bari batarumva buremere bw’ amakosa bakoze akaba aribwo bacyumva inkomanga mu mitima yaba, akaba aribo bazisaba kuko ntabwo kuba Jeniside yarakozwe mu izina ry’ Abahutu bivuze ko Abahutu bose bakoze Jenoside.
Uku niko mbibona. Ayirwanda Vladmir
Ariko se bati leta niyo ikora genocide, bati abahutu nibo bakoze genocide ibyo bihabane n’ibiki? bamenye ko genocide ya kozwe na leta yariho iyikoresha abaturage tutitaye ku moko, abantu baricanye ndetse hari n’uwiyota ko atishe yarishe…. abanyarwanda nibababarirane ubwoko k’ubundi naho guhora ku bahutu gusa ntacyo byatanga bose bicuze babane mu mahoro. Amen
Umusizi w’Umufaransa yahanuye iby’u Rwanda rwacu mu 1678:
INYAMASWA ZATEWE N’ICYOREZO
Icyorezo gica igikuba,
Icyago cyoherejwe n’Ijuru mu burakari bwaryo,
Kugira ngo rihane ibyaha bikorwa mw’isi
Ni ICYOREZO (nta gutsinda izina ryacyo)
Gishobora guhaza IKUZIMU mu munsi umwe
ICYOREZO cyashoje urugamba ku nyamaswa
Ntizapfaga soze ariko zose zarakubititse
Nta nyamaswa nimwe yari ishishikajwe
No gushaka icyarengera ubuzima bwazo bwari mu kaga
Nta byo kurya byari bikiryohera inyamaswa
Yaba Ikirura cyangwa Nyiramuhari ntibyari bigishishikajwe
No gutega no guhiga imihigo yabyo
Inzige zo zarigurukiraga zigahunga
Nta rukundo rwariho, muri make nta munezero wari ukiriho
Byateye Intare gutumiza inama maze iterura igira iti: Bavandimwe,
Ndatekereza ko ari ibyaha byacu byateye Ijuru kuduteza ibi byago
Ku bw’ibyo ni ngombwa ko umunyabyaha ruharwa muri twe
Atangwaho igitambo kugira ngo gihoshe umujima w’Ijuru
Ahari aho byatuma haba umukiro rusange w’iki cyago
Amateka atwigisha ko mu byago nk’ibi
Hakorwa igikorwa cy’ubutwari nk’iki
Ku bw’ibyo ntitwibabarire ahubwo twisuzume by’ukuri
Tugenzure uko imitima yacu iteye maze twicuze twese
Ku bindeba, ndagira ngo nicuze ibi bikurikira:
Mu rwego rwo gushaka icyahaza umururumba wanjye
Naconshomeye bunguri umubare utagira ingano w’intama
Izo nzirakarengane zari zantwaye iki? Habe na gito!
Yewe hari n’ubwo nivuganaga n’abashumba bazo nkabatapfuna.
Ni biba ngombwa rero niteguye kuba igitambo, ariko kandi
Ndumva ari byiza ko buri wese akurikiriza urugero mbahaye akicuza
Kuko ubutabera bukwiye kubahirizwa maze
Umunyabyaha ruharwa muri twe akicwa
Bakame yahize ikoma amashyi cyane igira iti:
Karame Nyagasani, uri umwami mwiza rwose
Ibyo wakoze byose hari icyaha kirimo se? Ntibikabeho!
Izo ntama ahubwo wazibereye umwami ukwiye icyubahiro ubwo wazitapfunaga
Naho iby’abo bashumba twavuga ko bari bakwiriye ibyago nk’ibyo
Kuko ni bamwe bo muri bwa bwoko
Bushaka kwimakaza ubwami bwabwo bwa mpatsibihugu ku nyamazwa
Bakame amaze kuvuga ayo magambo amashyi y’inkomamashyi aba urufaya.
Ibyo byatumye hataba kwinjira mu mizi mu kwicuza kw’inyamaswa zose zikomeye
Uhereye ku Gisamagwe ukageza ku Kirura
Inyamazwa zose zikomeye kugeza kuri zazindi z’amahane menshi zabaye intagatifu
Nyuma haje Indogobe yihana igira iti: Ndibuka ko
Igihe kimwe ubwo nanyuraga mu rwuri rw’Abihaye Imana,
Kubera inzara, urwo rwuri rwiza n’ubwatsi bwarwo butoshye,
Nashutswe na shitani maze nshikuzaho intama imwe y’utwatsi;
Kubera ko twiyimeje kuvugisha ukuri, ndemera ko nta burenganzira narimbifitye.
Maze Ikirura gisa nigiciye akenge kandi n’igishyanutse gifata ijambo
Muri disikuru yacyo gishinja Indogobe kuba nyirabayazana w’ibyago kigira giti:
Iyi Ndogobe, inyamaswa y’ikivume, itakigira uruhu, yuzuye ubushita
Ni yo soko y’uyu muvumo ikaba ikwiye kwicwa.
Ikosa ry’Indogobe ryaciriwe urubanza rwo gupfa
Kurya utwatsi tw’abandi! Mbega icyaha ndengakamere!
Nta gihano kindi cyari gikwiriye Indogobe uretse kwicwa.
Kugira ngo icyo cyaha gihongererwe: Indogobe yahise yicwa
Imanza z’i bwami zikurigira umwere cyangwa ruhagwa
Bitewe n’uko ukomeye cyangwa uri umuhanya.
Byasemuwe na Ndumunyarwanda Theophile