Rutsiro: Munyemana yivuganye Se umubyara
Ahagana saa moya z’umugoroba wo kucyumweru tariki 24 Ugushyingo 2013, Nizeyimana Garrican wari utuye mu Mudugudu wa Mukingo, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, mu Karere ka Rutsiro yishwe n’umuhungu we Munyemana Ephrem amuziza kuba ataramuhaye umunani, uyu musore w’imyaka 23 ngo yavugaga kenshi ko azica Se ariko abaturanyi bakagira ngo arabeshya.
Munyemana Ephrem wivuganye umubyeyi we
Amakuru avuga icyateye Munyemana kwica umubyeyi we ngo ari uko yajyaga amwicira amatungo magufi yabaga yaguze, ariko kandi ngo yahaye murumuna we umunani, we arawumwima. Ibi ngo byatumye akunda guhigira kuzica Se.
Munyemana ubu uri mu maboko ya Polisi yemeye icyaha ko yishe Se umubyara kubera ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane kuko ngo Se yajyaga amwicira amatungo dore ko ngo asanzwe yorora intama n’ingurube.
Ikindi kandi ngo cyatumaga atajya imbizi na Se, ngo ni uko yahaye umunani murumuna we ariko we ntagire icyo amuha.
Munyaneza yavuze imbarutso yo kwica Se yabaye ko kucyumweru yagiye mu misa, aje asanga Se yamwiciye ingurube yari aherutse kugura, ahita afata Se amutera icyuma arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt. Hamza Vita yasabye yavuze ko bibabaje kubona umwana yica Se ariko anasaba ababyeyi kujya baganira n’abana babo, ariko n’abana nabo bakubaha ababyeyi babo.
Supt Vita kandi yasabye abaturage ko mu gihe bumvise amakimbirane hagati y’imiryango, bajya bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano hakiri kare kugira ngo hirindwe bene ubu bwicanyi.
Nyakwigendera Nizeyimana Garrican yavutse 1967, mu gihe umuhungu we wamwivuganye Munyemana yavutse 1990.
Munyemana aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 141 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Maisha Patrick
UMUSEKE.RW/Rutsiro