Abatwara abagenzi mu modoka nto zizwi nka “Taxi Voiture” baratangaza ko kuva ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro “RURA” cyabategeka kugura utumashini tubara ibilometero bakaba ari natwo bashingiraho bishyuza abagenzi, ngo birimo kwica akazi kabo kuko ibiciro babashyiriyeho byababereye imbogamizi.

 

Abatwara 'taxi voiture' barijujutira gahunda nshya yo kwishyuza hakurikijwe ibilometero.

Abatwara ‘taxi voiture’ barijujutira gahunda nshya yo kwishyuza hakurikijwe ibilometero./Photo/The Newtimes.

Bamwe muri aba batwara “Taxi voiture”, bakorera ku iseta ya Giporoposo batangarije umunyamakuru wacu ko igiciro cy’amafaranga 500 ku kilometeri kimwe  RURA yashyizeho kibatera igihombo gikomeye.

Bakavuga ko cyashyizweho hadakurikijwe ibyo imodoka ikenera kugira ngo ijye mu muhanda nko kuyikoresha, amavuta inywa, imisoro n’ibindi kandi na nyir’imodoka akagira icyo asagura.

Uwitwa Seromba Charles avuga ko mbere y’uko iyi gahunda ishyirwaho hari impuguke yashyizweho ibanza kwiga ku giciro cyashyirwaho kuri kilometero ishingiye kubyo imodoka ikenera kugira ngo ijye mu muhanda byavuzwe haruguru.

Iyi mpuguke yaje kugaragaza ko kugira ngo ibyo byose bishoboke na nyir’imodoka agire icyo asigarana bisaba ko kilometero yajya yishyurwa amafaranga 910. Ariko ngo ibi RURA ntiyabishyira mu bikorwa.

Aba bashoferi ariko ngo banafite ikibazo cy’uko ibihumbi 200 byishyuzwa ku kamashini kabara ibilometero basabwe kugura ari menshi dore ko banafite impungenge ko aka kamashini karamutse gapfuye byabasaba kugura akandi kuko batazi aho badukoreshereza cyangwa bagurira ikoresho cyasimbura icyaba cyapfuye.

Ku rundi ruhande RURA iherutse gutangaza ko abashoferi batarashyira utu tumashini tubara ibilometero mu modoka zabo bagiye gufatirwa ibihano birimo no kubambura impushya zo gukora kuko umuntu ukora aka kazi atagafite ngo abarwa nk’ubikora atabyemerewe.

Imikorere y’utu tumashini
Iyi gahunda yashyizweho n’Umujyi wa Kigali na RURA bashyizeho iyi gahunda muri Nzeli uyu mwaka.

Imodoka ikoreshe aka kamashini kabara ibilometero yishyuza amafaranga amagana atanu ku kilometer kimwe, na 600 ku kilometero ku mihanda iri hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

RURA ivuga ko ubu buryo bushya buzatuma nta muntu wumva ahenzwe, yaba abashoferi cyangwa abagenzi, cyane cyane abanyamahanga baza mu Rwanda kuko wasangaga bibagora guciririkanya ibiciro.

Ku ruhande rumwe Abashoferi bavuga ko ingendo za hafi zibahendesha cyane n’ubwo iyo bigeze ku rugendo rwa kure, abagenzi nabo bavuga ko utu tumashini tuzabahendesha, ndetse ngo akenshi n’abagenzi nibo bisabira ko bakumvikana ku giciro aho kubarisha akamashini.

Mu kiganiro twagiranye kandi, abatwara “Taxi Voiture” batubwiye ko muri iyi minsi banabangamiwe cyane n’imodoka zikora umwuga nk’uwabo kandi ngo zitabifitiye uburenganzira (license).

Roger Marc Rutindukanamurego
UMUSEKE.RW