Karongi: Urupfu rw’umwana w’imyaka 14 rukomeje kuba amayobera
Mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, haherutse gupfa umwana witwa Uwizeye Willy w’imyaka 14, bivugwa ko yaba yiyahuje umuti wica imbeba abandi bakavuga ko yaba yiyahuje umugozi.
Umwe mu bana b’ishuti za nyakwigendera Uwizeye Willy, yavuze ko kuwa gatanu tariki 22 Ugushyingo, nyakwigendera ngo hari ibyo atumvikanyeho na nyina bituma nyina amukubita, umwana ngo biramubabaza cyane niko gufata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje ikinini cyica imbeba.
Gusa ibyo uyu mwana avuga ntabyumvikanaho n’abandi kuko akimara gupfa abantu banyuranye babanje kuvuga ko yimanitse mu mugozi, n’ubwo batazi neza impamvu nyazo zatumye umwana w’imyaka 14 yishyira mu kagozi kuko ubusanzwe gutonga kw’umwaka n’umubyeyi atari impamvu isanzwe ituma abana biyahura.
Umubyeyi wa nyakwigendera yitwa Hakizimana Chantal bakunda kwita mama Willy avuga ko yatonganyije umwana amukubita n’urushyi ariko ngo ntiyari agamije kumugirira nabi kuko yari umwana w’ikinege yakundaga cyane.
N’ubwo Umurambo w’umwana washyinguwe kuwa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2013, Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba iravuga ko ibisubizo bya muganga bishobora kugaragaza icyamwishe bitaraboneka.
Nyakwigendera Uwizeye Williy w’imyaka 14, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri Ecole Etoile Rubengera.
Source: Kigalitoday